RFL
Kigali

Ikigo Inyarwanda LTD cyatangiye gutunganya amashusho n'amafoto mu buryo bugezweho

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:22/08/2014 10:08
6


Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibijyanye n’amashusho mu Rwanda,binyuze mu mushinga wiswe Inyarwanda Studios,ikigo Inyarwanda LTD cyatangije uburyo bushya kandi bugezweho bwo gukora no gutunganya amashusho n’amafoto hifashishijwe ibyuma bigezweho ku rwego mpuzamahanga.



Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iki kigo,iki gikorwa cyatangijwe mu mushinga mushya wiswe Inyarwanda Studios aho,hifashishijwe inzobere,iki kigo kizajya gitunganya amashusho atandukanye yaba ay’indirimbo,amashusho yamamaza(TVC),ibiganiro byo kuri televiziyo,Filime,ubukwe,ibirori bitandukanye,ndetse n’uburyo bugezweho bwo guha ubuzima amashusho(2D&3D Animation)ndetse n’ibindi byose byerekeranye no gufata ndetse no gutunganya amashusho n’amafoto.

Mu byo uyu mushinga Inyarwanda Studios ugamije,harimo guteza imbere uburyo bwo gutunganya amashusho ndetse n’amafoto ku rwego mpuzamahanga dore ko u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.

gg

By’umwihariko ku bijyanye n’ubukwe ndetse n’ibindi birori,ku babyifuza,Inyarwanda Studios  izajya ibategurira filime ngufi(documentaire)ku buzima bwabo aho izajya inategura ubukwe bwose muri rusange.

Ku bahanzi bifuza gukora amashusho y’indirimbo zabo,ubu bafite amahirwe akomeye dore ko ubu inyarwanda Studios yashyizeho promotion yo kubakorera amashusho y’indirimbo imwe ku buntu.

Inyarwanda Studios ikaba ihaye ikaze uwifuza wese gukabya inzozi yarotaga zo kuzakorerwa amashusho cyangwa amafoto mu buryo bwihuse,busobanutse kandi bugezweho.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nimero ya telephone 0788304594 cyangwa mukandika ubutumwa kuri e-mail: info@inyarwanda.com cyangwa mukagera ku cyicaro gikuru cya Inyarwanda LTD giherereye mu mujyi rwagati ku nyubako ya La Bonne Adresse House ku igorofa rya kabiri ku ruhande ruteganye n’inzu y’ubucuruzi ya UTC.

Reba hano Filime Ubu n'ejo yakozwe na Inyarwanda Studios mu mwaka w'2012






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kadogo9 years ago
    wow keep it up guyz keep growing we appreciate
  • vincent9 years ago
    Turabyishimiye kdi mukomeze mutere imbere muzashyireho na TV iteza umuziki imbere.
  • Jeanne9 years ago
    Ahubwo ako kantu kubukwe kabisa...abantu bakora ibyubukwe abenshi baratwangiriza
  • Jabo9 years ago
    Good job guys...I really.like this.movie ..where is part 2?
  • 9 years ago
    Courage
  • Heri9 years ago
    Inyarwanda hoyeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND