RFL
Kigali

INKURU ITEYE AGAHINDA:Umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi amaze imyaka 21 atagira aho aba,anarara ku mukeka gusa-AMAFOTO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:26/04/2015 15:39
4


Mukankusi Clementine utuye mu murenge wa Kimironko, ahubatse umududu wa AVEGA , amaze imyaka isaga makumyabiri atagira aho aba ndetse atanagira aho kuryama dore ko ararana n’ umwana we w’ umuhungu ku mukeka gusa, mu kazu kahoze ari igikoni acumbikiwemo.



Iyo ugeze mu mudugugu wubakiwe abana b’ imfubyi za Jenoside, bakunze kwita umudugudu wa AVEGA, wubatse mu murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo ahagana mu gikari niho usanga akazu gato cyane kahoze ari igikoni gacumbitsemo Mukankusi Clementine.

Iyo winjiye muri ako gakoni usangamo igitambaro kimanitse inyuma yacyo hasashe umukeka umwe ahagana mu mirambirizo yawo hari akantu k’ agakapu Mukankusi Clementine n’ umwana we afite, babikamo imyambaro yabo. Biragoye kuba wakwemera ko ariho  aba bombi barara.

 Mukankusi afungura akazu acumbikiwemo

Mukankusi Clementine yicaye ku mukeka (uburiri) araho we n' umwana we w' umuhungu wiga mu mashuri yisumbuye

Aganira na inyarwanda.com, Mukankusi Clementine avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku bayobozi ariko ntibagire icyo bagikoraho dore ko bigeze no kumukodeshereza inzu y’ ibihumbi 7000 ku kwezi ariko nabyo bakaba barabihagaritse aribwo bamwirukanaga akaza gusaba icumbi.

N’ agahinda kenshi, amarira ndetse n’ ikiniga kinyuzamo kikamubuza kuvuga, Mukankusi Clementine agira ati: “Mu gihe cya Jenoside, baraje barankubita hanyuma banyicira umuryango wanjye wose barawurangiza, ariko hari n’ abo ntarabona imibiri yabo ngo mbashyingure mu cyubahiro. Nyuma ya Jenoside ubuzima bwari bugoye ntawe ndeba no kurya ntarya, hanyuma baza kumfasha banjyana kundera. Haje kuza umuntu ntamuzi nawe atanzi antera inda sinongera kumubona.”

“Ikibazo cyanje nakibwiye abayobozi, njya ahantu hose no ku kagari ariko ntibanyumve, mbega birambabaza bikanantera agahinda ukuntu mbwira abayobozi ikibazo cyanje ariko ntibanyumve, gusa nyine Imana niyo izi ibyanjye nta kindi ntegereje.”

Kugirana ikiganiro na Mukankusi Clementine biragoye kuko ahita asuka amarira kongera kuvuga bikamunanira. Iyo umwitegereje mu maso ubona ko ari umuntu utajya yishima na gato, wihebye.

Mukankusi Clementine kandi avuga ko yasigiwe ubumuga na Jenoside yakorewe abatutsi dore ko ubwo bamukubitaga muri Mata 1994, ari nabwo batsembaga umuryango we wose,byamugizeho ingaruka kugeza n’ ubu aho ahora ababara mu rubavu bigatuma n’ imbaraga zo gushakisha imibereho ziba nke. Avuga ko akomeje kubabarira kuri iyi si.

Mukankusi Clementine akomeza avuga ko nyakubahwa perezida wa Republika ariwe mubyeyi asigaranye abona uzamugirira impuhwe kuko abandi bayobozi ntacyo bigeze bamumarira akaba amaze imyaka isaga 21 akirara ku mukeka mu gikoni nacyo acumbitsemo, bakaba bashobora no kumusezerera isaha iyo ari yo yose.

 

mukankusi

Uyu mukeka niwo Mukankusi yirariraho ( Mwihanganire amafoto kuko bigoye gufata neza ifoto yose kuko utabona aho uhagarara)

mukankusi

Imbere y' umukeka hari igitambaro kimufasha guhindura nk' imyenda igihe ari kumwe n' umwana we muri ako kazu

mukankusi

Aho niho Mukankusi Clementine atekera

Umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’imfubyi za Jenoside zituye muri uyu mudugudu wa AVEGA, avuga ko uyu mubyeyi yatereranywe mu buryo bugaragara ndetse binagoye kubyumva. Avuga ko n’ icyo gikoni babaye bamucumbikiyemo ari uko binginze nyiracyo ngo abe amucumbiyemo kuko yari atanafite aho kurara.

Avuga ko mbere ubuyobozi bw’ umurenge bwabanje kujya bumukodeshereza inzu, aho yahabwaga amafaranga ibihumbi birindwi 7000 y’ u Rwanda, bikamusaba kujya gukodesha kure aho yabona inzu y’ ayo mafaranga. Ariko aya mafaranga nayo yaje guhagarara nyuma y’ uko uwari umuyobozi w’umurenge icyo gihe, yari atakiyobora umurenge wa Kimironko.

Ubusanzwe Mukankusi Clementine asanzwe akora akazi k’ amasuku aho ubaze amafaranga akorera buri kwezi, usanga ku munsi yinjiza amafaranga 830 y’ u Rwanda agomba kumutunga we n’ umwana w’ umuhungu afite kandi akanamumenyera ibikoresho by’ ishuri, ibintu bigoranye cyane.

Uramutse ukeneye kumufasha cyangwa no kumusura ukamuganiriza mukifatanya ushobora kumubona kuri iyi nomero ya MTN, 0785487245.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzima 8 years ago
    Birabaje peee,Iman Niyo gisubizo
  • Kaizer8 years ago
    Mana weeee ndababaye.imana imufashe if your ready to help her umbwire dufatanye
  • Stev8 years ago
    mwajya mutanga contacts kuburyo abifuza kumufasha babigeraho
  • 8 years ago
    Really feel sorry for he





Inyarwanda BACKGROUND