RFL
Kigali

Breaking News: Nyuma y’igihe kinini arwaye Hategekimana Bonaventure Gangi yitabye Imana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2017 7:04
3


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Hategekimana Bonaventure Gangi wari umaze igihe arwaye yaje gushiramo umwuka mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu azize uburwayi



Hategekimana Bnaventure wamenyekanye nka Gangi yari amaze igihe arwaye bikomeye indwara itaramenyekana. Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko Gangi yitabye Imana akiri kwa muganga dore ko mu minsi yashize yaje gusubira kwa muganga nyuma yo kugaragaza ko yorohewe icyakora indwara ntimuhe agahenge kanini.

gangi

Hategekimana Bonaventure Gangi

Amakuru Inyarwanda.com icyesha abakurikiraniraga hafi amakuru y’uyu mukinnyi wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu igihe kinini ni uko yatabarukiye i Huye mu bitaro bya Kabutare dore ko kuva yavanwa mu bitaro bya Rubavu ariho yahise ajya kurwarira kugeza ashizemo umwuka.

Imana imuhe iruhuko ridashira…

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PearlG6 years ago
    Twihanganishije umuryango we n'abanyarwanda muri rusange. This is so sad pe.
  • PearlG6 years ago
    Twihanganishije umuryango we n'abanyarwanda muri rusange. This is so sad pe.
  • 6 years ago
    pole kumuryango usizwe kandi tumwifurije iruhuko ridashira Imana imwakire mubayo





Inyarwanda BACKGROUND