Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko umutoza wungirije wa Rayon Sport Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana
Inyarwanda.com tuvugana n’uyu muvandimwe wa Katauti urimo gukoresha telephone ye yadutangarije ko uyu mutoza yitabye Imana mu ijoro ryacyeye tariki 14-15 Ugushyingo 2017 icyakora bataramenya icyamwishe. Yabwiye Inyarwanda.com ko Katauti atari arwaye ku buryo bakeka indwara azize. Umuganga wa Rayon Sport Mugemana Charles nawe yemeje ko Ndikumana Hamad Katautiyitabye Imana ahagana saa Sita azize urupfu rutunguranye .
Yagize ati”ejo yakoresheje imyitozo arataha nijoro barampamagara bantabaza ngo ararembye ngiye kureba nsanga yarangije gushiramo umwuka.
Imana ihe iruhuko ridashira kuri uyu mutoza wungirije wa Rayon Sports
Ndikumana Hamad Katauti usibye kuba yari umutoza wungirije muri Rayon Sport uyu yanabaye umukinnyi wayo igihe kinini kimwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yanabereye Kapiteni.
TANGA IGITECYEREZO