RFL
Kigali

Breaking news: Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2017 6:42
20


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko umutoza wungirije wa Rayon Sport Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana



Inyarwanda.com tuvugana n’uyu muvandimwe wa Katauti urimo gukoresha telephone ye yadutangarije ko uyu mutoza yitabye Imana mu ijoro ryacyeye tariki 14-15 Ugushyingo 2017 icyakora bataramenya icyamwishe. Yabwiye Inyarwanda.com ko Katauti atari arwaye ku buryo bakeka indwara azize. Umuganga wa Rayon Sport Mugemana Charles nawe yemeje ko Ndikumana Hamad Katautiyitabye Imana ahagana saa Sita azize urupfu rutunguranye .

Yagize ati”ejo yakoresheje imyitozo arataha nijoro  barampamagara bantabaza ngo ararembye ngiye kureba nsanga yarangije gushiramo umwuka.

katautiImana ihe iruhuko ridashira kuri uyu mutoza wungirije wa Rayon Sports

Ndikumana Hamad Katauti usibye kuba yari umutoza wungirije muri Rayon Sport uyu yanabaye umukinnyi wayo igihe kinini kimwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yanabereye Kapiteni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kib6 years ago
    Mana weeee,RIO
  • Mangouste6 years ago
    Mbega inkuru imbabaje wee. Ni ukuri Imana yo mu ijuru yakire Katauti kandi mboneyeho no kwihanganisha umuryango we ndetse n'umuryango mugali wa Rayon Sport. Njye ndi umufana wa APR Fc.
  • RUKARA6 years ago
    RIP bro.
  • Lambert6 years ago
    Imana ibakire mu bayo
  • Felix 6 years ago
    Imana imwakire mu bayo.
  • Diane6 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi n,abasigaye twibukeko isi Atari iwacu. then ndasaba ubufasha bw,uwandangira akazi kugirango mbashe kwita Ku muryango wanjye ,ndi umubyeyi w,abana babiri ntuye I Kigali nize management. tel:0782840000. murakoze.
  • PearlG6 years ago
    U Rwanda rubuze umuntu pe. Nihanganishije umuryango we. Mukomere cyane
  • PearlG6 years ago
    U Rwanda rubuze umuntu pe. Nihanganishije umuryango we. Mukomere cyane
  • 6 years ago
    Rip katauti
  • Mash6 years ago
    Yoooo ariko mana kuki koko ibi bibaye Sha umubiri nubusa bitumye nicisha bugufi Isi ntisakaye koko I mana ikwakire muvandimwe
  • thierry 6 years ago
    Imana imwakire mubayo knd ikomeze umuryango we usigaye
  • Derick6 years ago
    Mana weeeeee Yooooooo mbega Agahinda yeeeeewoooooweeee Imana yonyine ikomez imitima yimiryago yabo
  • Mujyanama6 years ago
    RIP! Imana imwakire mu bayo, kandi umuryango we tuwufashe mu mugongo! Gusa urupfu rwe ruradutunguye kandi ruratubabaje. Ni inshamugongo! Abaganga batumenyere icyo azize.
  • shirimpaka6 years ago
    imana imuhe iruhuko ridashira twamukunda turi benshi
  • Diane6 years ago
    RIP katauti Imana ikwakire mubayo gusa iyinkuru irantunguye ,inteye gutekereza umuntu icyo aricyo! pee ibaze abantu 2batuvuyemo? bakagendera rimwe? ahaa Isi ntisakaye pee Imana iduhe umutaka nifatanyije nimiryango yabuze ababo.
  • 6 years ago
    imana imwakire sinzamwibagirwa
  • 6 years ago
    Imana imwakire mubayo. Emmy thx kuduha amakuru
  • Alexandre 6 years ago
    Ark Mana!!! Kuki wemeyeko intwari yacu katauti agenda koko? Gusa Mana umushyire iburyo bwawe,
  • austin6 years ago
    minispoc na ferwafa rwosemudushakire umusi wavuba tumwunamire mucyubahiro akuiliye kuko tutabiboneye umwanyuhagije (kuberidini yagombaga gushyingurwa uwomusinyine kandinabyo turabyubaha rwose) abarayons ntitwahabaye ndetse nanjye rwarutabura nabimenyentinze, ntamwanya wo gukoreshimipira ilihwifoto ye, nabaje baje biyambariye ukobavuye murugo kuko alibwobabimenye, ntamuyobozi waje uretsumwegusa state minister wa mineduc, ....mudushakire umusi twifatanye numuryango we, twibuke kd tuzilikane ibigwi bye kuko nukuli uyumugabo yakoreyikigihugu kurusha abanyarwandabenshi kandi yarumunyamahanga, birababaje kubatabonye ubwenegihugu yasabye kandi yararanzwe noguharanira ishema ry’urwanda. Jye isomo ibibyose binsigiye nuko imbere y’Imana ntakamaro kubwenegihugu kandi kwisi siwacu ahubwo ubwenegihugu nyabwo nukuba Umwana w’IMANA YAKUREMYE kandi Izanagucyura iwacu hanyaho mw’ijuru. RIP Katawuti our National Football hero of all the times (utuberey’intwari nkuko che guevara yabay’intwari ya Cuba kandatariho yakomokaga) we’ll never forget you. Twasabagako muli byabihembo prezida wa republika Azagenera abakoreye ikigihugu, nawe basi bazamwibuke, ministeri yumuco rwose ibizilikane ikimusabire
  • hope muri cur6 years ago
    gusa uyu muvandimwe Imana imuhe iruhuko ridashira





Inyarwanda BACKGROUND