Inkuru mbi muri iki gitondo ni uko i Kamonyi ,imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi bari biganjemo ababyeyi bari bagiye gusura abanyeshuri ndetse n'abakinnyi ba Kigali Basketball Club igonganye n'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, abantu 5 bahita bahasiga ubuzima harimo n'umukinnyi wa KBC.
Ababibonye bavuga ko ngo iyi modoka yagonganye n'ikigamyo maze kirayishwanyaguza dore ko nubwo umubare utaramenyekana neza ariko bakeka ko 5 bahise bahasiga ubuzima.
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com , CIP Emmanuel Kabanda ,Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano w’igihugu muri Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru y’iyi mpanuka yabereye ahazwi ku izina ryo mu Nkoto ,Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi ndetse adutangariza ko abantu bamaze kwitaba Imana ari 5 , naho abakomeretse bakaba ari 14 ariko ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane byinshi kuri iyi mpanuka
Yagize ati” Nibyo koko impanuka yabaye ahagana saa mbiri za mu gitondo, ni imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Volcano Express yari itwaye abagenzi biganjemo ababyeyi bari bagiye gusura abanyenshuri nkuko bisanzwe bigenda ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi yagonganye n'imdoka y'uwbikorezi yo mu bwooko bwa Fuso yari itwaye amatafari. “
CIP Emmanuel Kabanda yirinze guhita yemeza icyaba cyateye iyi mpanuka kuko amakuru n’ibimenyetso bigikusanywa ariko avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagonganye na Coaster ariyo yaba yabaye intandaro yiyi mpanuka kuko yari ifite umuvuduko ukabije kandi igenda nabi.
Kabanda Ati"Nubwo ibyo dukeka tutarabyemeza kuko hagikusanywa ibimenyetso n'iperereza ry'icyateye impanuka rikaba rikomeje, ariko imodoka ya Fuso yagonze Coaster yari ifite umuvuduko mwinshi kandi igenda nabi mu muhanda nkuko abari aho impanuka yabereye babivuga"
Kugeza ubu abakomeretse bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK. Mu bitabye Imana hakaba hacyekwa abashoferi bombi bari batwaye izi modoka ndetse n'umukinnyi 1 w'ikipe ya Kigali Basketball Club yari igiye gukina umukino wa shampiyona i Huye na Kaminuza y'u Rwana ishami ryayo rya Huye.
Nyuma y'iyi mpanuka yakozwe n'abakinnyi ba KBC, ishyirahamwe ry'umukino w'amaboko wa Basketball rikaba ryahise rihagarika imikino yose yari kuba uyu munsi nkuko bigaragara ku itangazo bashyize ahagaragara.
Itangazo rya FERWABA rihagarika imikino yose yari kuba kuri uyu wa 01/03/2015
Nyakwigendera Guy Rutayisire
Jean Guy Rutayisire umwe mu bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda mu mukino wa Basketball wakiniraga ikipe ya KBC niwe bivugwa ko yaba yahise ahasiga ubuzima.
Turakomeza kubakurikiranira amakuru y'iyi mpanuka.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO