RFL
Kigali

Inkomoko y’amasheni yambarwa ku kuguru, Oda Paccy aheruka kugaragara yambaye-ICYEGERANYO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/03/2015 0:34
17


Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yibazaga impamvu umuhanzikazi Paccy mu gitaramo cya PGGSS 5 yagaragaye yambaye igikomo ku kuguru ubusanzwe cyambwarwa n’abakobwa bafatwa nk’abicuruza. Hari bamwe mu bantu batemeye neza ko ubusobanuro bwahawe iki gikomo bwaba aribwo abandi bakabyemeza.



Kuba hari abatasobanukiwe neza ubusobanuro bw’iki gikomo niyo mpamvu twahisemo kongera kubigarukaho twifashishije icyegeranyo cyakozwe na radiyo Isango Star binyuze mu kiganiro cyayo Sunday Night gitambuka buri cyumweru kivuga ku myidagaduro.

Nkuko iki cyegeranyo kibisobanura, inkomoko yo kwambara igikomo ku kaguru ni muri Aziya cyane cyane mu gihugu cy’Ubuhinde.Ubusanzwe abakobwa b’abahindekazi bambara amasheni cyangwa se imikufi kukaguru bagamije  kwitaka , kwiyongerera ubwiza n’agaciro. Umunyamakuru akomeza avuga ko aya masheni cyangwa se ibikomo bitagarukiye mu gihugu cy’Ubuhinde gusa kuko byakwiriye ku isi hose ndetse n’ubusobanuro byagiye bigira bugenda butandukana.

Oda Paccy

Mu gitaramo cya mbere cya PGGSS 5 , Oda Paccy yagaragaye yambaye igikomo ku kuguru

Hamwe mu bihugu bitandukanye hambarwa aya masheni nka kimwe mu bigize imyamabrire yabo, ndetse kenshi ugasanga ari imiringa cyangwa amasheni  maremare manini anagaragara, aho ni nko muri Afrika y’Epfo, Abamasayi, n’abandi bambara nk’ibyo.

Kwambara isheni kukuguru bigira ibisobanuro bitandukanye bitewe n'agace cyangwa igihugu

Muri bimwe mu bihugu by’iburayi ho habaho ubusobanuro butandukanye bw’aya masheni, dore ko hamwe na hamwe kwambara isheni kukuguru  ari ikimenyetso cy’ubutinganyi  igaragaza umuntu ushaka kubyumva kimwe n’uwo bahuje ibitsina.

Mu bushinwa ho aya masheni yambikwaga abana kugira ngo babarinde imyuka mibi n’amadayimoni ariko ngo kuri ubu siko bikimeze, bisigaye byambara abagore mu kwitaka no kugira ngo batere ubushagararira abagabo.

Muri Afrika y’Iburengerazuba , mu mico yabo bayambaraga mu mihango itandukanye,cyane cyane ijyanye no gushyingura . Muri Afrika yo hagati ho ,nko muri Congo mu bwoko bw’abitwa Abamongo bo bambaraga  aya masheni nk’imitungo, aho umusore mbere yo gukwa umukobwa yagombaga kumugabira amasheni y’agaciro atandukanye ndetse yo  mu bwoko byibuze  bugera kuri 5.

Usanga abenshi muri iki gihe basobanura amasheni yambarwa ku kuguru mu buryo butandukanye,aho bamwe bemeza ko abakobwa bayambara aba ari abakobwa bigurisha.

Aho byaturutse ko umukobwa wambara aya masheni afatwa nk’uwicuruza

Umunyamakuru wakoze iki cyegeranyo avuga koi bi byavuye mu gihugu cya Misiri(Egypte), aho ubusobanuro yo  bwa sheno yo kukuguru ari uburaya . Ngo muri iki gihugu uburyo batandukanya umukobwa wo mu rugo n’umukobwa wo mu muhanda cyangwa indaya, ni uko aba yambaye isheni kukuguru, yimakiye( Se maquiller) ndetse yiteye n’imibavu ihumura,aho uba uri indaya.

Muri Afrika y’Iburasirazuba ari naho u Rwanda ruherereyemo, Burundi , Tanzaniya benshi bafata iyi sheni yo kukuguru nk’ikimenyetso cy’uburaya nubwo ntaho byaturutse mu mico yabo abandi bakabifata nk’imitako,abandi bakabyambara kuko babikunze nta mpamvu nta n’igisobanuro.

Ese wowe umukobwa wambaye igikomo cyangwa isheni kukuguru umufata gute?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    kuruhande rwanjye ikaba umurimbo kuko waranampenze bidasibirwaho.
  • aisha9 years ago
    njye mbibona nkimitako
  • kiki9 years ago
    Courage kobwa yanjye nabonye kagakobwa katangiye kuguhabuka
  • jojo9 years ago
    Komera pacy courage
  • peter9 years ago
    man munjye muduha ibidufitiye akamaro kuko icyo gikomo ni umutako wa bakobwa
  • fabrice9 years ago
    kurimba kumukombwa ntabwo bikorerwa kukaguru.uriya numucomubi
  • byumvuhore j Bosco 9 years ago
    Njye mbifata nkuburaya kuko mbona ntamurimbo urimo wundi usibye uburaya
  • Hassan9 years ago
    kuruhande rwanjye mbifata nko kumenya kwiyitaho,no kwiyongerera ubwiza ntaho bitandukaniye no kwimakiya.ndamushyigikiye %
  • adolphe9 years ago
    noneho murabikoze naho inkuruyubushizentiyarisobanutse iriya twayifashe nko kuburibyukora gusa mujyemwigishanya itangazamakuru si jeu yumuntumwe nubufatanye munakosorane bibabyiza
  • alia9 years ago
    Ngewe mbifata nkimico yabanyamahanga nan one nkabona aruburaya
  • kibwa29 years ago
    Ko utarakora ubushakashasti ku maherena amasheneti se!? Nurabona abayambaye!? Mujye muvana ubunajyuwa aho, muzajya mutembera i kigali gusa ibyo wumvishe mubiryogo uze ubiture kuri internet! Inama najyira uwari wakoze iriya nkuru ni ukuva murwanda akajya kureba uko isi ingana ni imico iyiriho uko iteye nuko ihindagurika, nibura uzajye nka Nairobi umareyo nka amezi atandatu uzagaruka wabonye ko isi ifite nyinshi!!
  • Yeah9 years ago
    Nta gisobanuro bifite, ni umurimbo
  • aimable9 years ago
    paccy turakwemera ariko uyu mwaka turagiha Bull dog wowe numwaka utaha
  • bosco8 years ago
    muvuye kuripocket mugezekumashen guko!!
  • bosco8 years ago
    pacy ryahit sha uzanayambare kururimi ubemeze sibyo?
  • John Bosco4 years ago
    Ukombona abambaye imikufi kubirenge,nuko imico y'abakobwa n'abagore b'ikigali babyambara Bose bigurisha,bivuze ko uyambaye wese abari ku isoko! Mbese ninkaho abayishyizeho ikirango cy'ibyo akora.
  • Patrick 5 months ago
    It's like whole





Inyarwanda BACKGROUND