Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yibazaga impamvu umuhanzikazi Paccy mu gitaramo cya PGGSS 5 yagaragaye yambaye igikomo ku kuguru ubusanzwe cyambwarwa n’abakobwa bafatwa nk’abicuruza. Hari bamwe mu bantu batemeye neza ko ubusobanuro bwahawe iki gikomo bwaba aribwo abandi bakabyemeza.
Kuba hari abatasobanukiwe neza ubusobanuro bw’iki gikomo niyo mpamvu twahisemo kongera kubigarukaho twifashishije icyegeranyo cyakozwe na radiyo Isango Star binyuze mu kiganiro cyayo Sunday Night gitambuka buri cyumweru kivuga ku myidagaduro.
Nkuko iki cyegeranyo kibisobanura, inkomoko yo kwambara igikomo ku kaguru ni muri Aziya cyane cyane mu gihugu cy’Ubuhinde.Ubusanzwe abakobwa b’abahindekazi bambara amasheni cyangwa se imikufi kukaguru bagamije kwitaka , kwiyongerera ubwiza n’agaciro. Umunyamakuru akomeza avuga ko aya masheni cyangwa se ibikomo bitagarukiye mu gihugu cy’Ubuhinde gusa kuko byakwiriye ku isi hose ndetse n’ubusobanuro byagiye bigira bugenda butandukana.
Mu gitaramo cya mbere cya PGGSS 5 , Oda Paccy yagaragaye yambaye igikomo ku kuguru
Hamwe mu bihugu bitandukanye hambarwa aya masheni nka kimwe mu bigize imyamabrire yabo, ndetse kenshi ugasanga ari imiringa cyangwa amasheni maremare manini anagaragara, aho ni nko muri Afrika y’Epfo, Abamasayi, n’abandi bambara nk’ibyo.
Kwambara isheni kukuguru bigira ibisobanuro bitandukanye bitewe n'agace cyangwa igihugu
Muri bimwe mu bihugu by’iburayi ho habaho ubusobanuro butandukanye bw’aya masheni, dore ko hamwe na hamwe kwambara isheni kukuguru ari ikimenyetso cy’ubutinganyi igaragaza umuntu ushaka kubyumva kimwe n’uwo bahuje ibitsina.
Mu bushinwa ho aya masheni yambikwaga abana kugira ngo babarinde imyuka mibi n’amadayimoni ariko ngo kuri ubu siko bikimeze, bisigaye byambara abagore mu kwitaka no kugira ngo batere ubushagararira abagabo.
Muri Afrika y’Iburengerazuba , mu mico yabo bayambaraga mu mihango itandukanye,cyane cyane ijyanye no gushyingura . Muri Afrika yo hagati ho ,nko muri Congo mu bwoko bw’abitwa Abamongo bo bambaraga aya masheni nk’imitungo, aho umusore mbere yo gukwa umukobwa yagombaga kumugabira amasheni y’agaciro atandukanye ndetse yo mu bwoko byibuze bugera kuri 5.
Usanga abenshi muri iki gihe basobanura amasheni yambarwa ku kuguru mu buryo butandukanye,aho bamwe bemeza ko abakobwa bayambara aba ari abakobwa bigurisha.
Aho byaturutse ko umukobwa wambara aya masheni afatwa nk’uwicuruza
Umunyamakuru wakoze iki cyegeranyo avuga koi bi byavuye mu gihugu cya Misiri(Egypte), aho ubusobanuro yo bwa sheno yo kukuguru ari uburaya . Ngo muri iki gihugu uburyo batandukanya umukobwa wo mu rugo n’umukobwa wo mu muhanda cyangwa indaya, ni uko aba yambaye isheni kukuguru, yimakiye( Se maquiller) ndetse yiteye n’imibavu ihumura,aho uba uri indaya.
Muri Afrika y’Iburasirazuba ari naho u Rwanda ruherereyemo, Burundi , Tanzaniya benshi bafata iyi sheni yo kukuguru nk’ikimenyetso cy’uburaya nubwo ntaho byaturutse mu mico yabo abandi bakabifata nk’imitako,abandi bakabyambara kuko babikunze nta mpamvu nta n’igisobanuro.
Ese wowe umukobwa wambaye igikomo cyangwa isheni kukuguru umufata gute?
TANGA IGITECYEREZO