RFL
Kigali

Ingufu abahanzi bakoresha ngo binjire muri PGGSS bazikoresheje iminsi yose umuziki wacu watera imbere

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/02/2015 9:48
0


Iyo witegereje ingufu abahanzi nyarwanda bashyira muri PGGSS baramutse bakomeje kuzikoresha mubikorwa byabo umuziki wo mu Rwanda wazamuka bikomeye.



Kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Star  ryatangira ,buri ntangiriro z’ukwezi kwa mbere imitima y’abahanzi yose yabaga yibereye kuri irushanwa .Ibi bituma bakora cyane muri ayo mezi ndetse bagashakisha umubano mwiza na buri wese baba bumva wazabafasha kwinjira irushanwa harimo abamamaza ibikorwa byabo,abanyamakuru,abafana n’abandi bose baba bizeyeho ubufasha.Nyamara wakwibaza  impamvu  izi ngufu zidakoreshwa muminsi yabo yaburi munsi dore ko ubuhanzi ari akazi nk’utundi gatunze abagakora.

PGGSS ni  irushanwa benshi mubahanzi nyarwanda baba bifuza kugeramo  cyane ko usibye n’ibihumbi by’abafana baririmbira banabonamo amafaranga menshi.Biba bitangaje kubona umuhanzi atecyereza gukora amashusho meza mugihe Guma Guma yegereje ngo arimo arakurura abafana n’abazatora abazahatana ngo bazakunde bamutore ukaba wakwibaza niba akorera kujya mu irushanwa gusa cyangwa se agomba gukora ibyiza kugirango izina rye rizamuke.Biratangaje kandi  kubona umuhanzi ahamagara umunyamakuru amusaba kuzamutora nkaho yamuhamagaye amasaba ubufasha bwo kugeza ibihangano bye n’ibikorwa bishya kandi byiza kubanyarwanda bityo ibyo bikorwa bikazaba aribyo byivugira ..

Nk’umuhanzi wumva ko umuziki umutunze yagakwiye guhora iteka ameze nk’umucuruzi ushaka kunguka,agahora yiteguye gutanga serivisi nziza ndetse no gushimisha abafana be igihe cyose atari ukuvuga ngo nzabashimisha mugihe runaka gusa.Nibyiza ko umuntu ajya mu irushanwa kuko hari byinshi yongererwa igihe atsinze,ariko nanone nibyiza  gukora ibiguteza imbere mubuhanzi bwe  bwa buri munsi atarebeye  ku irushanwa gusa ahubwo akareba ku isoko ry’aho azacuruza(mubafana  bawe).

Ingaruka iterwa no gukora  gusa  kugirango uzajye muri Primus Guma Guma Superstar cyangwa uzatware guma Guma,ni uko nubwo uyigiyemo ibikorwa bigabanuka,wayitwara ukumva akazi kawe kararangiye ninayo mpamvu benshi mubatwara iki gihembo akenshi ubona baracitse intege.

Niyo mpamvu nk’umuhanzi uzi icyo ashaka ingufu akoresha kukantu gato ari nazo akoresha kukintu kinini mugihe cyose azamara mubuhanzi bwe.Ibi byatuma umuziki wacu utera imbere kuko buri muhanzi yaba ari impirimbanyi yo kwizamura no kuzamura abandi.

 REBA INGUFU ABAHANZI BASHYIRA MUBITARAMO BYA PGGSS

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND