RFL
Kigali

Indonesia: Uburyo bukoreshwa hapimwa ubusugi bw'abakobwa binjira mu gipolisi bwateje ikibazo

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:26/11/2014 10:47
25


Igipolisi cya Indonesia kirashinjwa gukoresha uburyo butesha agaciro ikiremwamuntu ku bakobwa baba bashaka kucyinjiramo aho bapimwa ubusugi bwabo hakoreshejwe intoki.



Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wa Human Rights watch hagaragaramo uburyo buteye isoni bukoreshwa hapimwa ubusugi bw’abakobwa binjira mu gipolisi cy’igihugu cya Indonesia dore ko amabwiriza ategeka ko umukobwa wese ushaka kwijira mu gipolisi agomba kuba ari isugi(atarakora imibonano mpuzabitsina).

Indonesia

Abakobwa bose binjira mu gipolisi cya Indonesia bagomba kuba ari amasugi

Iyi raporo ikomeza ivuga ko nyuma yo gukorerwa ibindi bizamini by’ubuzima bisanzwe (medical and physical examinations) abakobwa biyandikishije bashaka kwinjira mu gipolisi cy’iki gihugu bapimwa ubusugi hakoreshejwe intoki aho ababapima babakora mu myanya yabo y’ibanga kugira ngo bumve koko niba bakiri amasugi(physical check for an intact hymen).Ibi bikaba bisobanuye ko nta mugore wemerewe kwinjira muri iki gipolisi.

Roni Sompie, umuvugizi wa polisi y’igihugu cya Indonesia avuga ko kuba aba bakobwa bapimwa ubusugi ndetse hanakoreshejwe intoki nta kintu kidasanzwe kiba kigenderewe ahubwo ko baba bagamije kureba ko aba bakobwa bujuje ibisabwa ku muntu ufite ubuzima buzira umuze kandi Wabasha gukorera igihugu.

Indonesia

Abapolisikazi binjira mu gipolisi cya Indonesia bapimwa ubusugi hakoreshejwe intoki

Umuryango wa Human Rights Watch ukomeza uvuga ko waganiriye n’abakobwa benshi bari mu gipolisi bapimwe ubusugi muri ubu buryo bakavuga ko uburyo bukoreshwa buryana cyane ndetse babufata nko kubatesha agaciro.Uyu muryango ukaba usaba ko ibi bikorwa byahagarikwa vuba kuko bitesha agaciro ikiremwa muntu.

indonesia

Bamwe mu bapolisikazi bahahamurwa n'uburyo bukoreshwa bapimwa ubusugi

Umwe muri bo yagize ati:”Iyo winjiye mu cyumba bapimiramo ubusugi uhita wumva uhahamutse.Nagize impungenge ko uburyo badupimamo bushobora gutuma udakomeza kuba isugi kubera uburyo babikora.Birababaza cyane.Hari n’abo nzi byananiye kwihangana bagahita bigendera.”

Uyu muryango ukomeza uvuga ko hari abagore benshi bahahamuka ndetse bagakorwa n’isoni iyo bibutse uburyo bwakoreshejwe mu kubapima ubusugi kuko biba baribwa cyane iyo bari gupimwa ubusugi hakoreshejwe intoki.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jacky9 years ago
    Ariko Mana weee tabara iyi si pe ubu se ibi ni ibiki koko?
  • 9 years ago
    Yewe yewe! Ubu aba bose ni amasugi? nonese ntawushaka umugabo ngo akigumemo?
  • basabose9 years ago
    mana tabara isi yacu
  • Nziza9 years ago
    Mukuri ikigihugu gitabarwe nacyaneko gifite abakobwa bumutima kubona isugi yiriyamyaka haraho ntavuze babashatse umenya igihugu cyose batabona namirongo itatu gupimwa tubyemere ariko hashakwe uburyo buzima guko uburyo bapimwa bibangiriza ubusugi kd barifashe birababaje
  • munyengabe fabien9 years ago
    bashake indi moyen yo gupima kbsa
  • munyengabe fabien9 years ago
    bashake indi moyen yo gupima kbsa
  • 9 years ago
    bashake indi moyen yo kubapima kbsa
  • h9 years ago
    cg nayo bayishyiramo?
  • 9 years ago
    Iryo ni irari
  • Nate9 years ago
    Ubu aba bose ndeba ku mafoto bapfuye ubusa? Ahubwo bajye babapima nka kabiri ku mwaka
  • bizimungu daniel9 years ago
    birababaje cyane urumva iryo hohoterwa koko
  • Uwineza Hope9 years ago
    Birababaje Cyane
  • kamzi9 years ago
    ndumiwe
  • kamzi9 years ago
    ndumiwe
  • NGENDAHAYO PLACIDE9 years ago
    IRI NI HOHOTERWA RISHINGIYE KU GINA PE
  • fike9 years ago
    Mana tabara ibinibi ki? Ah aaa!
  • niyonkuru philbert 8 years ago
    aka nakumiro noneho ibyo bikorwa biteye isoni pe! ubuse basi ababapima nabakobwa bagenzi babo?
  • Theogene muragijimana8 years ago
    Nibahe agaciro ikiremwa muntu kuko iri ni itesha gaciro.
  • Ntezimana Regis8 years ago
    Ibyobintu Nibibi Cyane Tubyamagane Ntibikwiye Ikiremwa Muntu. Murakoze
  • 8 years ago
    Nibyiza.kambisa





Inyarwanda BACKGROUND