Igipolisi cya Indonesia kirashinjwa gukoresha uburyo butesha agaciro ikiremwamuntu ku bakobwa baba bashaka kucyinjiramo aho bapimwa ubusugi bwabo hakoreshejwe intoki.
Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wa Human Rights watch hagaragaramo uburyo buteye isoni bukoreshwa hapimwa ubusugi bw’abakobwa binjira mu gipolisi cy’igihugu cya Indonesia dore ko amabwiriza ategeka ko umukobwa wese ushaka kwijira mu gipolisi agomba kuba ari isugi(atarakora imibonano mpuzabitsina).
Abakobwa bose binjira mu gipolisi cya Indonesia bagomba kuba ari amasugi
Iyi raporo ikomeza ivuga ko nyuma yo gukorerwa ibindi bizamini by’ubuzima bisanzwe (medical and physical examinations) abakobwa biyandikishije bashaka kwinjira mu gipolisi cy’iki gihugu bapimwa ubusugi hakoreshejwe intoki aho ababapima babakora mu myanya yabo y’ibanga kugira ngo bumve koko niba bakiri amasugi(physical check for an intact hymen).Ibi bikaba bisobanuye ko nta mugore wemerewe kwinjira muri iki gipolisi.
Roni Sompie, umuvugizi wa polisi y’igihugu cya Indonesia avuga ko kuba aba bakobwa bapimwa ubusugi ndetse hanakoreshejwe intoki nta kintu kidasanzwe kiba kigenderewe ahubwo ko baba bagamije kureba ko aba bakobwa bujuje ibisabwa ku muntu ufite ubuzima buzira umuze kandi Wabasha gukorera igihugu.
Abapolisikazi binjira mu gipolisi cya Indonesia bapimwa ubusugi hakoreshejwe intoki
Umuryango wa Human Rights Watch ukomeza uvuga ko waganiriye n’abakobwa benshi bari mu gipolisi bapimwe ubusugi muri ubu buryo bakavuga ko uburyo bukoreshwa buryana cyane ndetse babufata nko kubatesha agaciro.Uyu muryango ukaba usaba ko ibi bikorwa byahagarikwa vuba kuko bitesha agaciro ikiremwa muntu.
Bamwe mu bapolisikazi bahahamurwa n'uburyo bukoreshwa bapimwa ubusugi
Umwe muri bo yagize ati:”Iyo winjiye mu cyumba bapimiramo ubusugi uhita wumva uhahamutse.Nagize impungenge ko uburyo badupimamo bushobora gutuma udakomeza kuba isugi kubera uburyo babikora.Birababaza cyane.Hari n’abo nzi byananiye kwihangana bagahita bigendera.”
Uyu muryango ukomeza uvuga ko hari abagore benshi bahahamuka ndetse bagakorwa n’isoni iyo bibutse uburyo bwakoreshejwe mu kubapima ubusugi kuko biba baribwa cyane iyo bari gupimwa ubusugi hakoreshejwe intoki.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO