RFL
Kigali

Impungenge ni zose ku buzima bwa Pele, icyamamare cy'ibihe byose muri ruhago

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:28/11/2014 16:01
3


Hashize iminsi abakunzi b’umukinnyi wigeze kuba igihangange mu mupira w’amaguru Pele bafite impungenge ku buzima bwe dore ko amakuru yavugaga ko amaze iminsi mu bitaro aho afite ikibazo cy’uburwayi mu rwungano rw’inkari(urinary tract infection).



Umuvugizi wa Pele yahumurije abakunzi be bose ko ubu ari kugenda yoroherwa ndetse ko mu minsi micye iri imbere ashobora kuva mu bitaro agakomeza gukurikiranwa ari mu rugo iwe.

Pele

Pele ntateze kwibagira mu mateka ya ruhago ku isi

Gusa ariko n’ubwo uyu muvugizi yatangaje ko Pele w’imyaka 74 ameze neza,ubuyobozi bw’ibitaro bya Albert Einstein arwariyemo bwasohoye itangazo rivuga ko byamwohereje mu ishami ryita ku ndembe kuko ubuzima bwe butari bumeze neza.

Pele

Pele niwe washyikirije Ballon d'Or Christiano Ronaldo

Iri tangazo rikimara kugera hanze, abantu benshi mu gihugu cya Brazil bahise batahwa n’ubwoba aho bafite impungenge ko iyi ndwara ishobora kubatwarira umuntu bafata nk’intwari ndetse n’umwami wa ruhago mu mateka y’iki gihugu ndetse n’isi muri rusange.

Pele

Aha, Pele yari kumwe n'umukinnyi w'umwongereza Bobby Moore mu gikombe cy'isi cy'1970 nyuma y'umukino wahuzaga Brazil n'ubwongereza.Icyo gihe Brazil yatsinze ubwongereza 1-0

Twabibutsa ko Pele yabaye ikirangirire mu mukino w’umupira w’amaguru ku isi aho yagiye aca uduhigo dutandukanye.Ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Brazil, Pele yatwaye igikombe cy’isi cya 1958 ,1962 ndetse no mu w’1970.Pele kandi yaciye agahigo ko kuba yaratsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 tutibagiwe ibihembo byinshi mpuzamahanga yagiye yegukana.

Reba hano bimwe mu bitangaza Pele yagiye akora mu mupira w'amaguru

 

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • abubu9 years ago
    Natange umwanya wana natwe dukeneye hit!
  • patrick9 years ago
    yaragakoze pele numugaboo!!!
  • JULIEN9 years ago
    NAVEMURUBUGA. YARAKOZE DA.





Inyarwanda BACKGROUND