RFL
Kigali

Imibereho n'imizamukire ya Jay Polly bituma yemeza ko ikintu cyose gishoboka mu gihe ushyize umutima kucyo ukora(VIDEO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/10/2014 17:26
3


Umuraperi Tuyishime Joshua wamenyekanye cyane nka Jay Polly yemeza ko ibyo amaze kugeraho ari ubuhamya bukomeye n’urugero rwiza rushimangira ko iteka iyo uyishyize umutima ku byo ukora bikubyarira umusaruro ndetse ukagera ku cyo wifuza n’ubwo umusaruro ushobora guhita utagaragara ako kanya.



Ibi Jay Polly avuga ko ari nabyo yagendeyeho ahimba indirimbo ye Oh my God yamaze no gushyira ahagaragara amashusho yayo, aho yemeza ko inkuru irimo hano ishingiye ahanini mu buzima yabayemo aho avuga ko anagaruka cyane  ku bantu iteka bamucaga intege nyamara yamara kuzamuka aho kumushyigikira ahubwo bakamurwanya bakamugaragariza ishyari gusa ibi byose ngo yarabyirengagije abihimisha gukora cyane bihinduka ubusa, kuri ubu akaba yishimira urwego agezeho n’ubwo yemeza ko inzira ikiri ndende.

kqqm

Jay Polly mu mashusho y'indirimbo ye 'O.M.G'

Aganira n’inyarwanda.com, ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo Jay Polly yagize ati “ Ni ukwereka abantu ko byose bishoboka, iyo washyize umutima kucyo ushaka, gusa hari n’abaguca intege. Ni story mba niganirira n’abajama banjye ba cyera! Gusa harimo n’abandwanyaga bakimfitiye ishyari tuba dusangira bagashaka kuzana amagambo abandi bakabakatira gusa kuri iyi ndirimbo nsaba abantu kutumva amagambo tu.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Oh my God'


Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo, Jay Polly avuga ko agiye gukomeza gushyira ingufu mu gutegura album ye nshya ateganya gushyira hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12(Ukuboza), ibi bikazamufasha kuguma gushing imizi no kubaka umusingi ukomeye mu muziki we.

Ati “ Mfite igitaramo kinini cya live ndimo ntegura cyo kumurika album yanjye muri Petit stade ku itariki 12/12/2014. Ni album yanjye nshya ndimo gukoraho muri iyi minsi igizwe n’indirimbo 14 harimo izo abantu bazi nizo batazi, mu ndimi zitandukanye harimo cyane cyane icyongereza, igiswayile n’igifaransa mu rwego rwo kumvisha bose ubutumwa bwacu nk’urubyiruko rwo mu Rwanda.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Enock9 years ago
    Yego polly ntakidashoboka kbs, umusaza numusaza!
  • ndn9 years ago
    J.p nukuru KBS!buriya ngewe urantungura cyaneee!komereza aho abasenya umuntu ntibabura uko waba umezekose jya ubima amatwi Wangu!bazananirwa bakureke kd courage my brother
  • Jacques9 years ago
    Jay courage ntago habura abagusenya na president bara musenya kd ntako atabayagize gusa tuzakugwa inyuma musaza





Inyarwanda BACKGROUND