RFL
Kigali

Iki cyumweru Knowless, Diamond na Dr Claude bagomba kuba bari muri Canada, Juliana we biracyari urujijo

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/07/2014 9:57
2


Umuhanzikazi Knowless agomba kwerekeza mu gihugu cya Canada muri iki cyumweru, aho azitabira ibitaramo bitandukanye azahuriramo n’abandi bahanzi bo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba barimo Diamond, Juliana Kanyomozi na Dr Claude, gusa kuri Juliana we biracyari urujijo kubera ibyago yagize agapfusha umwana.



Igitaramo cya mbere aba bahanzi biteganyijwe ko bazahuriramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kanama 2014, kugeza ubu Knowless akaba ataramenya neza umunsi azahagurikira yerekeza muri icyo gihugu kuko bagitegereje ibyangombwa, bivuga ko igihe byabonekera yahita yerekeza muri iki gihugu ariko akaba agomba kugerayo mbere yo kuwa gatandatu.

Mbere byagaragaraga ko na Kidum ariho ariko ibitaramo bizaba nyuma y'iki ntagaragaraho

Mbere byagaragaraga ko na Kidum ariho ariko ibitaramo bizaba nyuma y'iki ntagaragaraho

Bwa mbere uru rutonde rugitangazwa, hagaragaragaho n'umuhanzi Kidum Kibido ukomoka mu gihugu cy'u Burundi ariko kugeza ubu ntakigaragaraho, bikaba bitaramenyekana niba yarakuweho kuko urutonde rwagaragaye nyuma ari urw'abahanzi bane, Diamond wa Tanzaniya, Juliana wa Uganda, Knowless wo mu Rwanda na Dr Claude.

canada

Uretse icyo gitaramo kandi, hari n’ibindi bitaramo bazakora mu mujyi wa Montreal muri iki gihugu cya Canada, ku itariki ya 9 Kanama 2014 nabwo bakaba bazakora ikindi gitaramo nabwo ari bane ariko kugeza ubu Juliana Kanyomozi we birashoboka ko atabasha kujyayo kubera agahinda amazemo iminsi ko kubura umwana umwe rukumbi yari afite.

Dr Claude agomba kuba ari muri Canada mbere yo kuri uyu wagatandatu

Dr Claude agomba kuba ari muri Canada mbere yo kuri uyu wagatandatu

Diamond wa Tanzaniya azaba nawe ari muri Canada mu mpera z'iki cyumweru

Diamond wa Tanzaniya azaba nawe ari muri Canada mu mpera z'iki cyumweru

 Knowless n'ubwo atarabasha kubona Visa agomba kuba ari muri Canada mbere yo kuwa gatandatu

Knowless n'ubwo atarabasha kubona Visa agomba kuba ari muri Canada mbere yo kuwa gatandatu

N’ubwo Juliana ubwe ataragira icyo abitangazaho, kuba atajya muri Canada ababivuga bashingira ku kuntu amaze iminsi atameze neza dore ko tariki 20 Nyakanga ari bwo yapfushije umuhungu we Keron wari ufite imyaka 11 y’amavuko, kuva icyo gihe akaba atarongera kugaragara mu bikorwa bya muzika ndetse ntibaranakura ikiriyo cy’uyu mwana we, bityo kuba kuri uyu wagatandatu yahita agaragara muri Canada bikaba bitamworohera.

Juliana Kanyomozi aracyari mu gahinda k'umwana we, ntaragira icyo avuga ku kuba yakwitabira iki gitaramo

Juliana Kanyomozi aracyari mu gahinda k'umwana we, ntaragira icyo avuga ku kuba yakwitabira iki gitaramo

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodos9 years ago
    ubu Juliana azaririmba Knowless akurikireho hanyuma Diamond aririmbe Dr Claude akurikireho????? yampaye inka. ni danger.
  • 9 years ago
    Wow knowless





Inyarwanda BACKGROUND