RFL
Kigali

Iguhuha cy'urupfu rwa Stromae cyateje ikibazo hagati y'abakunzi be n'urubuga rwa twitter

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/07/2014 16:15
5


Kuri uyu wa gatatu ku rubuga rwa twitter hagaragayeho ubutumwa bwifuriza umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Rwanda kuruhukira mu mahoro,amagambo asanzwe akoreshwa ku bantu bitabye Imana.



Nk’uko bigarukwaho mu binyamakuru bitandukanye byo hirya no hino ku isi,byose byatangiye ubwo kuri uyu wagatatu ku rubuga rwa twitter hagaragayeho ijambo(mu buryo bwa hashtag)rigira riti:#RipStromae bishatse kuvuga ngo:Ruhukira mu mahoro Stromae.

gg

Stromae

Iri jambo ryateye ubwoba abantu benshi cyane cyane abakunzi ba Stromae aho bahise batangira kubaza amakuru ya Stromae niba koko yapfuye cyangwa akiri muzima.Nyuma yo gusanga ari muzima abakunzi be n’umujinya mwinshi bahise bikoma bikomeye uru rubuga rwa twitter basaba kumenya no guhana umuntu wanditse iri jambo.

tt

Stromae ni muzima kandi ameze neza

Nk’uko byagaragaye kuri Shene ya televiziyo ya RTL,abantu benshi bakomeje kwamagana uru rubuga rwa twitter aho bavugaga ko amagambo nk’aya yo guca igikuba atagakwiye gutambuka kuri uru rubuga ndetse basaba ko abantu nk’aba bari bakwiye kujya bahanwa by’intangarugero.

Kugeza ubu ubuyobozi bw'urubuga rwa twitter nta kintu ruratangaza kuri ibi cyangwa ngo rushyire ahagaragara uwanditse aya magambo

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    abo bantu bahanwe kabisa nigute abantu bifuriza umuntu urupfu koko?
  • 9 years ago
    Rega abantu bavuga ibyo bishakiye mubareke to
  • Sylva9 years ago
    umusaza wacu ntaho yajya.
  • Abubaa munuaneza9 years ago
    Ngo wumunyarwanda wahehe wiyihentara arigiye rwandika ibyomuzi neza cg mukabyi horera
  • Nsengiyumva9 years ago
    Amakuru .Yohanze





Inyarwanda BACKGROUND