Kuri uyu wa gatatu ku rubuga rwa twitter hagaragayeho ubutumwa bwifuriza umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Rwanda kuruhukira mu mahoro,amagambo asanzwe akoreshwa ku bantu bitabye Imana.
Nk’uko bigarukwaho mu binyamakuru bitandukanye byo hirya no hino ku isi,byose byatangiye ubwo kuri uyu wagatatu ku rubuga rwa twitter hagaragayeho ijambo(mu buryo bwa hashtag)rigira riti:#RipStromae bishatse kuvuga ngo:Ruhukira mu mahoro Stromae.
Stromae
Iri jambo ryateye ubwoba abantu benshi cyane cyane abakunzi ba Stromae aho bahise batangira kubaza amakuru ya Stromae niba koko yapfuye cyangwa akiri muzima.Nyuma yo gusanga ari muzima abakunzi be n’umujinya mwinshi bahise bikoma bikomeye uru rubuga rwa twitter basaba kumenya no guhana umuntu wanditse iri jambo.
Stromae ni muzima kandi ameze neza
Nk’uko byagaragaye kuri Shene ya televiziyo ya RTL,abantu benshi bakomeje kwamagana uru rubuga rwa twitter aho bavugaga ko amagambo nk’aya yo guca igikuba atagakwiye gutambuka kuri uru rubuga ndetse basaba ko abantu nk’aba bari bakwiye kujya bahanwa by’intangarugero.
Kugeza ubu ubuyobozi bw'urubuga rwa twitter nta kintu ruratangaza kuri ibi cyangwa ngo rushyire ahagaragara uwanditse aya magambo
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO