Tariki 24 Mutarama 2014 nibwo mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye habaye amarushanwa y’abahataniraga guhagararira iyo Ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda, icyo gihe umukobwa witwa Umuhoza Gislaine akaba yaratangaje abantu cyane mu gifaransa yavuze ariko ubu byamaze kumugira icyamamare.
Ubwo uyu mukobwa yamaraga kuvuga igifaransa cyasekeje benshi, aka “video” akivuga kakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’imbuga za internet zitandukanye maze bituma mu bihugu byinshi byo ku isi bakomeza kumenya uyu mukobwa, gusa ubu noneho ikigezweho ni uko uyu mukobwa yamaze gusiga umugani mu bihugu nk’u Bubiligi aho usanga abantu bakoresha amwe mu magambo yavuze bakayandika ku myenda bambara mu rwego rwo gutebya.
Abantu benshi bambara imyenda yanditseho igifaransa cya Umuhoza Gislaine batanamuzi uretse muri video yakwirakwijwe
Gihamya twabashije kubona yo mu gihugu cy’u Bubiligi, ni abantu benshi bambara imipira yanditseho amagambo y’icyo gifaransa gipfuye yavuze, bakabikora nko gutebya (gutera urwenya) kuko batangajwe kandi bagasetswa cyane n’imiterere y’igifaransa yavuze. Muri ayo magambo hakaba harimo agira ati: “Je veu legreu la ploblem avant neu”.
Umuhoza Gislaine yabaye icyamamare mu bihugu byinshi
Nk’uko uyu mukobwa yabigaragaje ubwo yabazwaga icyo yakora aramutse agizwe umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yatangaje igifaransa kitari cyo haba mu mivugire (Prononciation) ndetse no mu miterere y’interuro yuzuye, ibi byatumye mu bihugu bikoresha igifaransa ahasiga umugani, amashusho ye avuga ibyo akaba yarakwirakwijwe mu bice byinshi by’isi.
Umuhoza Gislaine yamenyekanye vuba cyane bitewe n'amashusho (video) yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga cyane whatsapp
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO