RFL
Kigali

Igifaransa gisekeje Umuhoza Gislaine yavuze mu marushanwa ya Miss cyamugize icyamamare ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2014 17:03
14


Tariki 24 Mutarama 2014 nibwo mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye habaye amarushanwa y’abahataniraga guhagararira iyo Ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda, icyo gihe umukobwa witwa Umuhoza Gislaine akaba yaratangaje abantu cyane mu gifaransa yavuze ariko ubu byamaze kumugira icyamamare.



Ubwo uyu mukobwa yamaraga kuvuga igifaransa cyasekeje benshi, aka “video” akivuga kakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’imbuga za internet zitandukanye maze bituma mu bihugu byinshi byo ku isi bakomeza kumenya uyu mukobwa, gusa ubu noneho ikigezweho ni uko uyu mukobwa yamaze gusiga umugani mu bihugu nk’u Bubiligi aho usanga abantu bakoresha amwe mu magambo yavuze bakayandika ku myenda bambara mu rwego rwo gutebya.

Abantu benshi bambara imyenda yanditseho igifaransa cya Umuhoza Gislaine batanamuzi uretse muri video yakwirakwijwe

Abantu benshi bambara imyenda yanditseho igifaransa cya Umuhoza Gislaine batanamuzi uretse muri video yakwirakwijwe

Gihamya twabashije kubona yo mu gihugu cy’u Bubiligi, ni abantu benshi bambara imipira yanditseho amagambo y’icyo gifaransa gipfuye yavuze, bakabikora nko gutebya (gutera urwenya) kuko batangajwe kandi bagasetswa cyane n’imiterere y’igifaransa yavuze. Muri ayo magambo hakaba harimo agira ati: “Je veu legreu la ploblem avant neu”.

Umuhoza Gislaine yabaye icyamamare mu bihugu byinshi

Umuhoza Gislaine yabaye icyamamare mu bihugu byinshi

Nk’uko uyu mukobwa yabigaragaje ubwo yabazwaga icyo yakora aramutse agizwe umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yatangaje igifaransa kitari cyo haba mu mivugire (Prononciation) ndetse no mu miterere y’interuro yuzuye, ibi byatumye mu bihugu bikoresha igifaransa ahasiga umugani, amashusho ye avuga ibyo akaba yarakwirakwijwe mu bice byinshi by’isi.

Umuhoza Gislaine yamenyekanye vuba cyane bitewe n'amashusho (video) yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga cyane whatsapp

Umuhoza Gislaine yamenyekanye vuba cyane bitewe n'amashusho (video) yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga cyane whatsapp

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IKIREZI9 years ago
    HAHAHAHAH!NDUMV KBS YARAMAMAYE NUBW YAMAMARIY KU GISEBO GSA YIHANGANE BIBAHO 2
  • bobo9 years ago
    kubaka izina si umukino
  • GF9 years ago
    MUBIVUGE NEZA YATARUTANZE!
  • Lucky9 years ago
    None se Theo nkatwe tutanakizi yashakaga kuvuga ngo iki avuga iki nyuma?
  • doudou9 years ago
    hahahahahahahahaha nanjye mfite secondaire walahi french yanjye imeze neza, ntabwo navuga french irwaye, byari so funny.....
  • ben9 years ago
    None se ububirigi burimo ibihugu bingahe mwita byinshi?
  • ig9 years ago
    Birababaje
  • dada9 years ago
    gusa ibi ni aba kongomani babikora tu aya masura ni ayabo!!
  • dad9 years ago
    Eregaaho muragirango niwe wenyine wasebye ko ahubwo U Rda rwasebye, jye inama natanga bareke abo ba miss bajye babazwa mururimi rwiwabo ko abo babiligi se batabaza abiwabo mukinyarwanda ??! Gukena we!!abazungu bazadukoroniza kugeza ryari koko??!!
  • safari desire9 years ago
    yashakaga kuvuga ko azajya akemura ibibazo mbere yuko bivuka
  • Tata9 years ago
    Niba azi ubwenge ahubwo azasabe uburenganzira kuri Ayo magambo ubundi bizamukize.
  • 9 years ago
    ariko nukuri mwambwira icyoyashatse kuvuga tukamenya ibharibyo
  • GASHIKANYI Joseph9 years ago
    Ahubwo siwe kuko abanyarwanda mwitaho icongereza gusa,aho rero ntagitangaje kirimwo!!
  • ntakibara9 years ago
    Gislaine yasoma?????????????????????





Inyarwanda BACKGROUND