RFL
Kigali

Icyo bamwe mu bahanzi n'ibindi byamamare bivuga ku 'UBUTWARI' n'umunsi w'Intwari by'umwihariko

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/02/2015 13:41
4


Tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi abanyarwanda bazirikana Intwari z’igihugu mu ngeri zazo zinyuranye.Uyu ukaba ari umunsi ukomeye mu mateka kuko amateka agaragaza ko u Rwanda rwabayeho, ndetse rukaba rugeza aho ruri ubu ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bya bamwe mu banyarwanda bagiye bafata iya mbere mu kwitangira igihugu.



Mu gihe mu kwibuka no kuzirikana Intwari z’u Rwanda kuri iyi nshuro ya 20, Leta y’u Rwanda yifashishije insanganyamatsiko igira iti ‘ UBUTWARI BW’ABANYARWANDA, AGACIRO KACU’, ikinyamakuru inyarwanda.com, twagerageje kwegera bamwe mu bahanzi b’ikitegererezo mu banyarwanda n’abandi bazwi, maze tubabaza uko bafata UBUTWARI n’uyu munsi by’umwihariko.

Abo twaganiriye bose bakaba bashimangiraga ko umunsi nk’uyu ari umunsi udasanzwe kandi ugomba guhoraho, kuko wongera kugaragariza abanyarwanda urugero rwiza rw’abagenzi babo bityo nabo bakabona ko bishoboka.

Patrick

Patrick Nyamitari ati“ Ubutwari mu ijambo rimwe nasobanura ko ari ukubasha gukora ibyo abandi benshi batakora, hari igihe muri rusange abantu batekereza ibintu bakabihuriraho ari benshi ariko hakabaho umuntu uza akavuga ati mu by’ukuri wenda njyewe ntabwo ari uko mbibona, ni ubwitange bushingiye ku myumvire y’umwihariko y’ubunyangamugayo, nk’urikije nk’amateka njya numva y’intwari zacu nka Uwiringiyimana Agathe numva ko bavuga ko bari abantu bakurikiza ukuri, badatinya, bafite ubwitange,, batekereza abandi n’inyungu z’abandi. Ugakora icyiza cyose gishoboka mu nyungu rusange udatinye ngo iki gishobora kunkoraho nkaba nanahasiga ubuzima, tuvuge urugero nka bariya bana b’Inyange igihe bababwira ngo bitandukanye ntabwo bigeze bareba ubuzima bwabo ahubwo barebye icyo bapfana,, harimo ikintu gikomeye cyo kureba ngo harya ni njyewe ubaho cyangwa ukwiriye kubaho gusa? Nk’ubu nk’umunyamuziki wakabaye utitekerezaho gusa, tuvuge nkanjye nk’umunyamuziki mba numva ntakwitekerezaho gusa ngo mvuge ngo ndashaka gutera imbere njye nyine, ahubwo mba numva industry(uruganda)yose yatera imbere kuko  nitera imbere yose  ubwo nanjye nzaba ndimo kandi ndigutera imbere ariko ninireba njyenyine  ntabwo bizashoboka mu gihe industry yose itateye imbere, ni ishuri umuntu yiga ukitekereza ariko unatekereza abandi utireba gusa, ibyo umuntu abikurikije numva yaba intwari.”

Mani

Mani Martin ati“ Ubutwari kuri njyewe bivuze kutikunda wowe ubwawe wenyine no kutikubira ugaha agaciro n’abandi bantu bari mu muryango mugari ukamenya ko bifite icyo bivuze kuba umwenegihugu runaka cyangwa kuba uri umuntu uva muri sosiyete runaka ku buryo wanayitangira.”

Diplomate

Diplomate” Ubutwari kuri njye ni ibikorwa bidashyikirwa biba byarabashije kugerwaho n’abantu b’ingeri zitandukanye mu bihe bitandukanye ndetse bikaba byaragiriye abatari bakeya akamaro kabone naho byaba byarabasabaga gutanga ubuzima bwabo ndetse no kwitangira abandi. Intwari urebye si intwari ku rugamba rwo kurasana gusa nshingiye ku bivuzwe haruguru. Iyi tariki nshimira leta yacu kuba yarayishyizeho mbere na mbere umunsi nk’uyu wo twibukiraho intwari zacu z’u Rwanda n’ibikorwa byazo, Icya kabiri nkayishimira kuba yaratoranije intwari neza mu bushishozi ku buryo bunyuze benshi,icya gatatu kuba baragaragaje izo ntwari ntibigarukire aho bakanazishyira mu byiciro kugirango ibikorwa byabo bibashe gusobanuka kurushaho.Nyuma y’ibyo rero inyungu ziri muri ibyo ni uko tuzireba tukazigaho tukaziganiriza abana bacu ndetse nabazabakurikira bityo zigakomeza kutubera icyitegererezo igihe cyose .Buri wese aramutse abashije kuba yatera ikirenge mu cyabo twaba tuganisha igihugu cyacu ahantu hazatangarirwa ndetse hakanashimwa na benshi. Ntibyoroshye ko twakora nk’ibyo bakoze ariko tukabigiraho tukagerageza kuba twazitwara nkabo, cyane cyane aho biri ngombwa gusa nyine uburyo njye mfata intwari muri rusange ku giti cyange sindeba cyane ibyo isi yamamaza cyangwa ibyo iyi colonial education system itwereka. Ni ngombwa ko buri wese yagira uruhare mu kumenya amateka ye ndetse no kumenya aho ari n’uburyo yahageze mu buryo bwa nyabwo kuko hari intwari nyinshi zijya zipfukiranwa izindi zikimakazwa kubera inyungu za bamwe benshi bakabigenderaho nk’ukuri.Ndasoza nongera gushimira leta yu Rwanda k’ubw’uyu munsi.Ndifuriza abanyarwanda muri rusange umunsi mwiza w’Intwari.Ndifuriza intwari z’u Rwanda kuruhuka neza kuko abo bakoreye twaranyuzwe bityo Imana izabibahembere. Ngasoza nifuza nanasaba ko igihe kimwe Akanama kabishinzwe kazashyira Rukara rwa Bishingwe wo mu Gahunga kabarashi ku Rutonde rw’i ntwari z’u Rwanda.”

Akiwacu

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe ati “ Njyewe ikintu navuga ku butwari ni uko buri muntu wese ashobora kuba intwari yitanga, akora ibintu bitamufitiye akamaro gusa ahubwo bifitiye akamaro n’abandi, akaba ashobora kuba yakwitangira abandi ibyo bintu atari inyungu ze ahubwo akabona ko bishobora kuba byagirira abandi akamaro kandi ari byiza ko abikora, akabikora abikunze kandi ubona ko abishyizemo imbaraga ze zose. Nk’urubyiruko ikintu cya mbere twakwigira ku ntwari z’u Rwanda ni ugukunda igihugu, iyo ukunze igihugu umenya kukirwanirira, niba hagize ikibazo kivuka mu gihugu ugafata iya mbere mu kumva ko ushobora gukemura ibibazo mu bushobozi bwawe, tukagikorera kugirango gitere imbere tureba inyungu rusange, byose ni ubutwari!”

dany

Dany Nanone ati“ Muri make nemera ko umuntu atavukira kubaho ngo arye, akire, apfe gusa, ahubwo nge mpamya ko umuntu avukira gusiga isi neza kurusha uko yayisanze kandi akabigiramo uruhare rukomeye. Uyu munsi rero unyibutsa ko hari abatanze ubuzima bwabo ngo mbeho, nkabaha agaciro, nkanaharanira gutera ikirenge mu cyabo.”

king james

King James ati “ Icyo mbitekerezaho ni uko kuba Intwari byakwiye kuba imwe mu ntego za buri munyarwanda, tukaragwa n'ubutwari bwo gukunda igihugu no kuragwa n'urukundo mumibereho yacu ya buri munsi. Navuga ko rero bishimishije ko uyu munsi wabayeho kugira tujye duha agaciro abo baduhaye urugero rwiza rwo kwitangira abandi”

Might Popo

Might Popo ati“  Kuba uri umunyarwanda gusa, umunsi w’intwari ni umunsi ukomeye cyane kuri twese abantu b’abanyarwanda, noneho kubera ko umuhanzi aba afite ijwi  rishobora kugera ku bantu benshi icya rimwe agatanga ubutumwa ni nk’inshingano ko abyiyumvamo akumva icyo ubutwari buvuze nicyo bwatumariye nk’abanyarwanda, aho tureba imbere bifite aho byaturutse ku ntwari zacu, kuri njyewe ni inshingano zanjye kugira ngo amajwi yabo azakomeze ntazibagirane”

Bull Dogg

Bull Dogg ati“ Kuri njyewe iyo ntekereza ku butwari, ntekereza ukuri, ibintu by’ukuri binyuze mu mucyo, nta manyanga yandi aciyemo. Umuntu ukoresha uburyo nk’ubwo mu buzima bwe bwa buri munsi numva njyewe namufata nk’intwari, umuntu uhagarara ku kuri kwe kabone niyo yabona yakuzira ariko we agamije gukora icya girira akamaro abantu benshi, iyo determination njyewe niyo nkunda, ni nayo numva nashingira ku kintu nakwita ubutwari, noneho byahuza n’iby’igihugu cyacu tugafata urugero ku ntwari z’igihugu zatekereje kuba zafata icyemezo cyo gucyura abantu mu Rwanda bari baraheze ishyanga kubera amateka, bakemera gutangiza  urugamba rw’intambara bamwe baguyemo, bakaba barahagurutse babizi ko harimo risqué zo kuba umuntu yahasiga ubuzima ariko kubera ko wowe uziko ibyo urimo, hari abandi bizagirira akamaro kandi ukaba uziko uri mu nzira y’ukuri ukemera ugakora icyo gikorwa cy’ubutwari, ni uko ng’uko njyewe mfata ubutwari, ariko cyane cyane ubutwari ni mu bikorwa bya buri munsi by’abantu, kubaha abantu, gukora ibikorwa byateza imbere igihugu, gufasha abantu udategereje ibihembo by’ako kanya ni igikorwa cy’ubutwari mbona kurusha ibindi."

senderi

Senderi ati “ Amateka y’abanyarwanda kuva cyera, atugaragariza ko habayeho intwari nyinshi zanditswe mu bitabo ku bw’ibikorwa by’ubudashyikirwa bagaragaje…..Tuzi abami nka ba Rudahigwa, abanyarwanda baguye igihugu u Rwanda rukaba rugari, naho mu myaka itari iya cyera tuzi ba Fred bRwigema nabo bafatanyije kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu bagcyura abanyarwanda bari baraheze ishyanga nabari barakandamijwe mu gihugu. Rero urubyiruko rugomba kwigira ku mateka y’izo ntwari maze nabo bagakora ibikorwa by’ubudashyikirwa”

Daniel

Daniel Ngarukiye ati ” Ubutwari bisobanuye ikintu gikomeye cyane, bisobanura agaciro umuntu aba yarashatse,…ntabwo intwari ibyo zikora zibikora zigamije ngo igihe runaka zizashimwe, ahubwo baba babikora kubera urukundo rw’igihugu, umuntu akaba ashaka amahoro n’iterambere mu gihugu cye noneho bya bikorwa bye nibyo bimugaragaza bigatuma abonwamo ubutwari. Akenshi usanga  intwari hariho igihe birangira inabuze ubuzima kubera kudatinya guharanira kurwanira inyungu rusange. Kuri njyewe intwari ni ikintu gikomeye gitumye dufite amahoro ubu ng’ubu.”

Tom Close

Tom Close“ Njyewe numva ko intwari mbere na mbere ishyira imbere inyungu rusange kurusha izayo bwite, akareba ibifitiyeakamaru n’inyungu umuryango mugari muri risange yewe akaba ashobora no kuhasiga ubuzima mu nyungu zitari ize bwite ahubwo inyungu rusange. Nk’umuhanzi guharanira kuba intwari ni ugutanga ubutumwa bufite icyo bwamarira sosiyete muri rusange kabone n’ubwo waba uzi ko hari ibindi ushobora kwibandaho akaba aribyo bicuruza cyane ariko wenda bikaba nta nyigisho nziza bizana mu muryango.”

Mr Skizzy

Mr Skizzy “ Umuntu aba intwari mu mateka y’abantu bitewe nibyo aba yarabakoreye bituma bahora bamwibuka,…Umuntu ashobora kuba intwari mu muryango we, ku ishuri, aho atuye mu mudugudu, umuntu ashobora kuba intwari mu gihugu no ku rwego rw’isi kubera ibikorwa byiza aba yarakoze. So, ni ukuvuga rero kuri njyewe umunsi nk’uyu hari byinshi nibuka, abo twibuka ko batubereye intwari, hari abatanze ubuzima bwabo, ni bacye bashobora kuvuga ngo  njye nibashaka banyice ariko ndokore abantu ibihumbi 10 cyangwa ibihumbi 20 cyangwa miliyoni y’abantu, ni bacye pe abantu akenshi turikunda. Ariko umuntu gufata icyemezo akemera gushyira ubuzima bwe mu bibazo  kugera naho bamwica ari ukugira ngo arokore abandi cyangwa se abandi babeho neza ni ikintu tuba dukwiye guha agaciro nk’abantu kuko burya kwicara ukibagirwa ko hari umuntu witanze kugira ngo ubeho ufite umutekano urya ukaryam, ufite ishuri ryiza, igihugu kigeze ku byiza nk’ibi byose,…ni ibintu tugomba kuzirikana n’abazadukomokaho bamenye ko guha agaciro umuntu witangiye igihugu bigeze hariya bigomba kubahirizwa kuko wenda hazabaho n’abandi bazitanga mu bundi buryo burenze.”

Massamba

Massamba “ Ni umunsi ugomba kubahirizwa kuko utwibutsa abarutabariye,bakarupfira. Buri wese agomba kubiharanira kugirango azasige umurage mwiza mube,yibukwa kubyo yakoreye igihugu bijyanye no kugitabarira,bijyanye no kucyubaka,bijyanye no kugikunda. Nk'umuhanzi ni uguranira gusiga inyigisho(lyrics) nziza, nzima zifasha abantu mu buzima bwa buri munsi. Ibihangano biramba no kuzirikana umurava wo guhora uteza igihugu cyawe imbere.

Tubibutse ko Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu aribyo: Imanzi, Imena n'Ingenzi, kuri iyi nshuro ya 20 kwizihiza umunsi mukuru w'Intwari z'igihugu bikaba byakorewe ku rwego rw'Umudugudu naho ku rwego rw'igihugu, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 01/02/2015, perezida wa senat y'u Rwanda Bernard Makuza, aherecyejwe na Minisitiri w'intebe Murekezi Anastase, Minisitiri w'ingabo Gen James Kabarebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba n'abandi banyacyubahiro bashyize indabo ku mibiri y'intwari.

Kanda hano umenye byinshi ku Ntwari y'u Rwanda 'Fred Gisa Rwigema'

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Namwe murabe intwari rero
  • grace9 years ago
    wow abahanzi bacu bazi ubwenge kbsa. dany nanone abisobanuye neza mumagambo macyeya asobanutse. respect dany
  • grace9 years ago
    wow abahanzi bacu bazi ubwenge kbsa. dany nanone abisobanuye neza mumagambo macyeya asobanutse. respect dany
  • Denise9 years ago
    Mukosore, Umunsi w'Intwari turawizihiza ku ncuro ya 21





Inyarwanda BACKGROUND