Ahagana ku isaha ya saa mbili n’igice z’igitondo,umuhanzi w’icyamamare muri muzika ku Isi Akon nibwo yagaragaye asohoka ku kibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe aho yari ari kumwe n’itsinda ry’abantu bari bamuherekeje.
Biravugwa ko Akon aciye mu Rwanda yerekeza i Goma muri Congo Kinshasa aho azaririmba ku cyumweru ku munsi mpuzamahanga w’amahoro tariki 21 Nzeri 2014 mu gitaramo cyteguwe n’umuryango wa Peace One Day.
Akigera mu Rwanda,Akon n'itsinda bari kumwe bahise berekeza kuri Hotel des milles collines aho nyuma y'igihe gito yahamaze,yahise akomereza urugendo rwe mu mujyi wa Goma.
N'akanyamuneza,Akon yashyikiye ku Hotel des milles collines
Abantu bamwifotorejeho ari benshi
Abantu benshi bari baje kureba Akon aho yashyikiye kuri Hotel des milles collines
Akon yari yishimiye abantu bari baje kumureba ari benshi
Akon yari ashagawe n'abantu benshi
Akon i Kigali
Akon yahavuye bivugwa ko agiye gufata indege ya kajugujugu imwerekeza mu mujyi wa Goma
Akon mu modoka nyuma y'amasaha macye yari amaze ku butaka bw'u Rwanda
Reba uko byari byifashe ubwo Akon yari i Kigali
Robert Musafiri
Photo:Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO