RFL
Kigali

Ibyo Mico yaririmbye bifatwa nk'ubusambanyi ariko abibona nk'ibisanzwe kuko akariho kavugwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/07/2014 10:14
8


Indirimbo nshya y’umuhanzi Mico ikomeje kwibazwaho byinshi, amagambo ayigize abantu batandukanye batangiye kuyasesengura no kugenekereza ibyo yaba yarashakaga kuvuga, icyo hafi ya bose mu bayumvise bahurizaho ni uko uyu muhanzi yaba asaba umukobwa ko bakora imibonano mpuzabitsina.



Iyi ndirimbo ya Mico yitwa “Icya cumi”, irimo amagambo agaragaza ibyo uyu muhanzi aba asaba umukobwa bakundana aho agira ati: “Nawe urabizi ngukunda ijana ku ijana, ibyo mvuga n’ibyo nkora birabikwereka, ngaho kora akajesite (geste) unyereke ko unkunda, basi mpa icya cumi, nibura kimwe cya cumi… N’ubwo gukunda binaniza ariko sinabireka, nzakomeza mpinge wenda wagira impuhwe, ariko uyu munsi nizere ko ntatahira aho”.

Mico The Best ati: "Uyu munsi sintahira ho basi uragenda umpaye icya cumi"

Mico The Best ati: "Uyu munsi sintahira ho basi uragenda umpaye icya cumi"

Iyi ndirimbo kandi irimo igice aririmba agira ati: “Igihe nihanganye nicyo kirekire, ubu sibwo natekereza gucika intege, erega nawe uburibwe wabwumva… nibura siga icya cumi, nibura kimwe cya cumi”. Ibi byose kimwe n’andi magambo arimo, bituma abantu bumva iyi ndirimbo batabivugaho rumwe aho bibaza mu by’ukuri icyo kimwe cya cumi icyo ari cyo.

Inyarwanda.com iganira n’uyu muhanzi Mico, ntiyagiye kure y’ibyo abantu bacyekaga kuko yasobanuye ko bibaho ko umuhungu n’umukobwa bakundana ariko umukobwa akaba yaranze kugira icyo akora ngo amwereke ko amukunda, icyo cya cumi rero kikaba gishobora kuba mu kumusoma ndetse no kuba yamwemerera bakaryamana akamwereka ko amukunda.

Mico yumva kuba abakundana by'ukuri baryamana atari icyaha gikomeye

Mico yumva kuba abakundana by'ukuri baryamana atari icyaha gikomeye

Aha ariko twabajije Mico niba ataba arimo gukangurira abantu ubusambanyi maze mu magambo ye asubiza agira ati: “Akariho karavugwa, n’ubwo byitwa ubusambanyi abantu benshi barabikora. Tuzi ko umubare munini w’abakobwa b’abanyarwandakazi atari amasugi kandi baba batarashaka abagabo, n’ubundi twanga kubivuga kandi abantu barabikora. Njye numva kuba abantu bakundana by’ukuri baryamana cyangwa bagasomana atari icyaha gikomeye cyane…”

KANDA HANO WUMVE ICYA CUMI

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukuri9 years ago
    Ukuri kwe ndakwemeza rwose.
  • KIZIGENZA9 years ago
    MAZE RERO NDUMVA IBI MBIRAMBIWE NIBA BABUZE IBYO BARIRIMBA BAJYE BACECEKA NTIBAKAVUGE AMANJWE KANDI NDABONA GUSAMBANA UBIFATA NKAHO ATARI ICYAHA NUTITONDA UZABONA ISHYANO.
  • Queen9 years ago
    Atubwire niba afite ubusugi metre iyipima yitondere ibyo avuga
  • daniel9 years ago
    ubundi se kimwe cya cumi gihuriyehe na sex koko gusa ubyumva atyo nugishaka ahubwo afrobeat for ever musaza.
  • Rumiya9 years ago
    ndamwemera sana ahubwo nujye mwibuka gakingirizo nahubundi ni sawa iyi song nayemeye.
  • Rumiya9 years ago
    ndamwemera sana ahubwo nujye mwibuka gakingirizo nahubundi ni sawa iyi song nayemeye.
  • uhu9 years ago
    erega ntacyo bafite cyo kuvuga iyaba muhanzi ntiyabibura
  • NGOBOKA Aphrodis3 years ago
    Ibyo bavuga nukubesha nonese igihe cyose mico yaririmbye yerekeza kubitsina uko nuguharabika abahanzi nyarwanda murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND