RFL
Kigali

Ibyishimo n'ubusabane byaranze Rwanda Day i Atlanta, abahanzi batandukanye bayisusurukije - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/09/2014 9:31
11

Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Nzeri 2014, i Atlanta muri Leta ya Georgia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye ibirori bya Rwanda Day ku nshuro yayo ya gatandatu, ibi birori by’agahebuzo bikaba byagaragaje umwihariko ugereranyije n’ibindi byabibanjirije, abahanzi b’abanyarwanda batandukanye bakaba basusurukije ibirori.

Ibi birori byitabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri baturutse hirya no hino ku isi, byaranzwe n’ibyishimo, kungurana ibitekerezo n’ubusabane, abanyarwanda batandukanye n’inshuti z’u Rwanda bakaba basangiye umuganura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wanasabanye n’abantu cyane baba abana ndetse n’abakuze, abitabiriye ibi birori bose bakaba bagaragazaga ibyishimo.

Rwanda day

rwanda day

rwanda day

Abitabiriye Rwanda Day bose bagaragazaga kwishima cyane

Abitabiriye Rwanda Day bose bagaragazaga kwishima cyane

Muri ibi birori abanyarwanda bari bafite ishema ryo kwitwa Abanyarwanda

Muri ibi birori abanyarwanda bari bafite ishema ryo kwitwa Abanyarwanda

Mu ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abanyarwanda kudasigana ahubwo bakamenya ko barimo kwikorera buri wese akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kimwe n’abandi bose bagiye bafata ijambo bakaba bakomeje kugaragaza ko intera u Rwanda rugezeho mu iterambere ari iyo kwishimirwa.

rwanda

rwanda

rwanda

rwanda

Ibyishimo n'ubusabane biri mu byaranze Rwanda Day i Atlanta

Ibyishimo n'ubusabane biri mu byaranze Rwanda Day i Atlanta

Nzayisenga Sophia, Masamba, Jules Sentore, Teta, King James, Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Emmy, Alpha Rwirangira n’abandi batandukanye bakaba bari mu bahanzi bitabiriye ibirori bya Rwanda Day i Atlanta ndetse bamwe muri bo babasha gushimisha abari bitabiriye ibi birori mu ndirimbo n’imbyino zitandukanye dore ko hari n’itorero ribyina Kinyarwanda.

Masamba Intore muri Rwanda Day i Atlanta

Masamba Intore muri Rwanda Day i Atlanta

Nzayisenga Sophia n'inanga ye yasusurukije ibirori bya Rwanda Day

Nzayisenga Sophia n'inanga ye yasusurukije ibirori bya Rwanda Day

Itorero ribyina Kinyarwanda ririmo na Clauyde Ndayishimiye wamenyekanye mu Rwanda nk'umunyamidelli

Itorero ribyina Kinyarwanda ririmo na Clauyde Ndayishimiye wamenyekanye mu Rwanda nk'umunyamideli

Teta Diana muri Rwanda Day

Teta Diana muri Rwanda Day

Umuco Nyarwanda wagaragajwe mu buryo butandukanye

rwanda

Umuco Nyarwanda wagaragajwe mu buryo butandukanye

King James muri Rwanda Day i Atlanta

King James muri Rwanda Day i Atlanta

rwanda day

Abanyarwanda baba mu mahanga bakumbujwe imbyino z'iwabo

Abanyarwanda baba mu mahanga bakumbujwe imbyino z'iwabo

Nta rugungu ryarangwaga muri Rwanda Day i Atlanta

Nta rungu ryarangwaga muri Rwanda Day i Atlanta

Mu bitabiriye ibi birori harimo abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Canada, i Burayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda zaturutse hirya no hino ku isi, mu Rwanda naho hakaba hari havuye abashoramari barenga 250 bose bagiye kwitabira ibi birori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose.

Perezida Paul Kagame yasabanye n'abana

kagame

Perezida Paul Kagame yasabanye n'abana

Abantu batandukanye barimo n'abanyamahanga batanze ibitekerezo banabaza ibibazo

Abantu batandukanye barimo n'abanyamahanga batanze ibitekerezo banabaza ibibazo

Ange Kagame nawe yari yitabiriye Rwanda Day i Atlanta

Ange Kagame nawe yari yitabiriye Rwanda Day i Atlanta

rwanda

Mu babajije ibibazo harimo n'inshuti z'u Rwanda zitari abanyarwanda

Mu babajije ibibazo harimo n'inshuti z'u Rwanda zitari abanyarwanda

rwanda

Abantu bari benshi

Abantu bari benshi

Perezida Paul Kagame yasabye abari bitabiriye Rwanda Day gukora nk'abikorera nta gusigana

Perezida Paul Kagame yasabye abari bitabiriye Rwanda Day gukora nk'abikorera nta gusigana

rwanda

rwanda

rwanda

rwanda

Gusangira umuganuro, ibyishimo n'ubusabane biri mu byaranze ibi birori

Gusangira umuganuro, ibyishimo n'ubusabane biri mu byaranze ibi birori

rwanda

Abitabiriye ibirori benshi bamwenyuraga kubera ibyishimo

Abitabiriye ibirori benshi bamwenyuraga kubera ibyishimo

Abatangaga ibitekerezo banabaza ibibazo bari benshi

Abatangaga ibitekerezo banabaza ibibazo bari benshi

Abahanzi batandukanye bakomezaga kubasusurutsa

Abahanzi batandukanye bakomezaga kubasusurutsa

Perezida Kagame n'umufasha we Jeanette Kagame basabanye n'abana

kagame

Perezida Kagame n'umufasha we Jeanette Kagame basabanye n'abana

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bose bakurikiranaga amatsiko imbyino n'indirimbo z'abahanzi

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bose bakurikiranaga amatsiko imbyino n'indirimbo z'abahanzi

Abana bahawe amata ubwo habaga umuhango wo gusangira umuganura

Abana bahawe amata ubwo habaga umuhango wo gusangira umuganura

Tete yashimishije abanyarwanda baba mu mahanga n'ubwo batari basanzwe bamubona cyane

Teta yashimishije abanyarwanda baba mu mahanga n'ubwo batari basanzwe bamubona cyane 

Masamba na Jules Sentore nabo basangije injyana za Gakondo abitabiriye Rwanda Day

Masamba na Jules Sentore nabo basangije injyana za Gakondo abitabiriye Rwanda Day

Ibi birori byahuje n'abahanzi b'abanyarwanda. Aba ni Emmy, Meddy na K8 Kavuyo

Ibi birori byahuje n'abahanzi b'abanyarwanda. Aba ni Emmy, Meddy na K8 Kavuyo

K8 Kavuyo, Claude Ndayishimiye na Meddy

K8 Kavuyo, Claude Ndayishimiye na Meddy 

K8 Kavuyo n'umunyamideli Claude Ndayishimiye

K8 Kavuyo n'umunyamideli Claude Ndayishimiye

emmy

Emmy na Teta nabo bahuriye muri Rwanda Day i Atlanta

Emmy na Teta nabo bahuriye muri Rwanda Day i Atlanta

PHOTOS -Event: Flickr/PaulKagame

Manirakiza Théogène

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    byari byiza cyane tunejejwe no kuba abanyarwanda
  • Jules9 years ago
    Birakwiye
  • Romeo Ntwali9 years ago
    byiza!!!The Ben ko ataboneka ntiyahageze?
  • egide9 years ago
    Kabisa nanjye ndanuriwe!
  • denys9 years ago
    byari sawa
  • Jean Sinclaire9 years ago
    nanjye ndumiwe
  • fab wamarley9 years ago
    Turi proud yo kuba abanyarwanda aho turi hose kwisi. Hano mubuhinde natwe turi proud of being rwandese
  • fab wamarley9 years ago
    Turi proud yo kuba abanyarwanda aho turi hose kwisi. Hano mubuhinde natwe turi proud of being rwandese
  • MAMY9 years ago
    of course we are proud to be Rwandan, but this ha interest to those who slept in Atlanta than ypu in Nyaruguru!!!!!!!!!!!
  • Mukamana Agnes9 years ago
    Nzayisenga Sophia????????!!!!!!!!!!!!
  • angel9 years ago
    mana we kutagira ubushobozi.! ngo umuntu ajyeyo. byari byiza. I love you my president

Inyarwanda BACKGROUND