Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 91 umukuru w’igihugu cya Zimbabwe Robert Mugabe amaze avutse byaranzwe n’udushya twinshi turimo nko kugaburira abantu inyamaswa zo mu ishyamba ndetse n’impano zitangaje uyu mukambwe yahawe zirimo n’inka 40 zose.
Uyu mukambwe ubusanzwe yavutse ku ya 21 Gashyantare uyu mukambwe yahisemo gukora ibirori bye ku ya 28 Gashyantare maze biba ibirori bikomeye dore ko byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 20 ndetse bitwara n’akayabo ka miliyoni y’amadorali ya Amerika ni ukuvuga asanga miliyoni 700 z’amanyarwanda.
Ibirori by'isabukuru y'uyu mukambwe byatwaye akayabo k'asaga miliyoni 700 z'amanyarwanda
Uretse kuba abantu bitabiriye ibi birori bagaburiwe inyama z’inyamaswa zitangaje kandi uyu mukambwe afatanyije n’umutambukanyi we Grace Mugabe bakwije mu kirere imipira 91 ingana n’imyaka amaze ku isi ndetse banafatanya gukata umutsima utari muto wari ukoze mu ishusho ya Afurika hariko igihugu cya Zimbamwe.
Afatanyije na Grace Mugabe, bakwije utu dupira 91 twose mu kirere ndetse banakata uyu mutsima
Abari bitabiriye ibi birori bagaragaje akanyamuneza ku maso gusa nanone hari umubare munini w’abatuye iki gihugu batishimiye uburyo ibi birori bihenze cyane dore ko amafaranga yabikoze yashoboraga kugira byinshi afasha abaturage b’iki gihugu kikiri mu nsira y’amajyambere
Reba hano andi mafoto
Bari bambaye imyenda iriho ifoto ye
Bari banezerewe
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO