Abahanzi Meddy, The Ben na K8 ndetse na mugenzi wabo Cedru baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibumbiye muri PressOne bakomeje gutera imbere mu buryo butandukanye, nyuma yo gukorera asaga 25000 by'amadolari y’amerika ubu bakaba bashaka no kugeza ibikorwa byabo mu Rwanda ndetse n'umunsi wo kuhaza ukaba ugenda wegereza.
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo mu mujyi wa Atlanta habaga ibirori bya Rwanda Day, abahanzi b’abanyarwanda basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika banakorera muzika yabo muri PressOne, uretse kuba barashimishijwe no kwitabira ibi birori bakanaririmbamo, banashimishijwe n’uburyo abanyarwanda batandukanye baberetse urukundo bakanagura imipira yabo irenga 1000 kandi buri mupira waraguraga amadolari 25, ni ukuvuga ko bagurishije imipira ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni cumin a zirindwi (17.000.000).
The Ben, K8 na Meddy baririmbye muri Rwanda Day
REBA HANO AKA VIDEO THE BEN ARIRIMBA MURI RWANDA DAY YISHIMIWE CYANE
Iyi mipira yanditseho amagambo “Ndi uw’i Kigali” agaragaza indirimbo bakoze bashaka gushimangira ko bazirikana aho bakomoka, aba bahanzi biteganyijwe ko bazanayohereza mu minsi ya vuba ikabasha no kugera ku bakunzi babo bari mu Rwanda, kandi uretse n’iyi aba bahanzi batareganya gushyira ahagaragara n’indi izaba ifite indi nyito mu minsi ya vuba.
The Ben na Meddy n'inshuti zabo magara, uyu munsi wababereye uw'ibyishimo
Hagurishijwe imipira irenga igihumbi
Ku bijyanye n’igihe aba bahanzi bazazira mu Rwanda, The Ben yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu n’ubwo batavuga umunsi n’itariki ariko uko bucyeye umunsi nyirizina ugenda wegereza, uwo ukazaba ari umunsi udasanzwe ubwo The Ben, Meddy ndetse na K8 Kavuyo bazaba bari mu gihugu cyababyaye, umunsi nabo bemeza ko uzaba ari uw’ibyishimo bihebuje.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO