RFL
Kigali

Ibikorwa bya The Ben, Meddy na K8 bizagera i Kigali vuba kandi nabo umunsi wo kuza uragenda wegereza

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/09/2014 17:36
12


Abahanzi Meddy, The Ben na K8 ndetse na mugenzi wabo Cedru baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibumbiye muri PressOne bakomeje gutera imbere mu buryo butandukanye, nyuma yo gukorera asaga 25000 by'amadolari y’amerika ubu bakaba bashaka no kugeza ibikorwa byabo mu Rwanda ndetse n'umunsi wo kuhaza ukaba ugenda wegereza.



Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo mu mujyi wa Atlanta habaga ibirori bya Rwanda Day, abahanzi b’abanyarwanda basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika banakorera muzika yabo muri PressOne, uretse kuba barashimishijwe no kwitabira ibi birori bakanaririmbamo, banashimishijwe n’uburyo abanyarwanda batandukanye baberetse urukundo bakanagura imipira yabo irenga 1000 kandi buri mupira waraguraga amadolari 25, ni ukuvuga ko bagurishije imipira ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni cumin a zirindwi (17.000.000).

the ben

ben

ben

The Ben na Meddy baririmbye muri Rwanda Day

ben

press

press

ben

The Ben, K8 na Meddy baririmbye muri Rwanda Day

REBA HANO AKA VIDEO THE BEN ARIRIMBA MURI RWANDA DAY YISHIMIWE CYANE  

Iyi mipira yanditseho amagambo “Ndi uw’i Kigali” agaragaza indirimbo bakoze bashaka gushimangira ko bazirikana aho bakomoka, aba bahanzi biteganyijwe ko bazanayohereza mu minsi ya vuba ikabasha no kugera ku bakunzi babo bari mu Rwanda, kandi uretse n’iyi aba bahanzi batareganya gushyira ahagaragara n’indi izaba ifite indi nyito mu minsi ya vuba.

imipira

Muri Rwanda Day, aba bahanzi babashije kubonana n'abanyarwanda batandukanye

The Ben na Meddy n'inshuti zabo magara, uyu munsi wababereye uw'ibyishimo

pressone

pressone

pressone

Hagurishijwe imipira irenga igihumbi

Hagurishijwe imipira irenga igihumbi

Ku bijyanye n’igihe aba bahanzi bazazira mu Rwanda, The Ben yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu n’ubwo batavuga umunsi n’itariki ariko uko bucyeye umunsi nyirizina ugenda wegereza, uwo ukazaba ari umunsi udasanzwe ubwo The Ben, Meddy ndetse na K8 Kavuyo bazaba bari mu gihugu cyababyaye, umunsi nabo bemeza ko uzaba ari uw’ibyishimo bihebuje.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandrine9 years ago
    nibaze turabakumbuye cyane
  • 9 years ago
    murabahanga kabisa nimuze murakumbuwe cyane
  • Ivan Uwadukunze9 years ago
    well done pressone members ed may God bless the work of ur hands
  • alice9 years ago
    Turabategereje cyane kbsa ntimuzatinde
  • systeme9 years ago
    the ben banguka turagukumbuye
  • lamy9 years ago
    wow uwo munsi bizaba ari byiza, ni koko iwanyu ni iwanyu kd urwagasabo ruhora rutegeye amaboko abo rwibarutse MURAKAZA NEZA mu rwababyaye!!
  • MUKIZA EMELY9 years ago
    BEUATFUL
  • Claire9 years ago
    The Ben,uracyari uwa 1 mu mitima ya benshi.Banguka uwo munsi turawutegereje ariko simbona uko byaba bimeze,mbese ni ibitangaza gusa.Mukomeze mutere imbere hamwe na bagenzi bawe
  • khalifa9 years ago
    the Ben, the best still king of rnb mu rwagasabo pressone for ever.
  • 9 years ago
    Ntaho bazaza
  • nziza9 years ago
    meddyyyyyyyyyyyy foreverrrrr i love you
  • Ntibibonwakimwe9 years ago
    Iyo bamenya uko tumeze.





Inyarwanda BACKGROUND