RFL
Kigali

Ibihe by’ingenzi byaranze igitaramo cya kabiri cya Primus Guma Guma ya 5 i Nyamagabe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/03/2015 16:02
13


Nk’uko benshi bakomeje kugenda babikurikirana, i Nyamagabe kuri uyu wa Gatandatu nibwo hari hategerejwe igitaramo cya kabiri gihuje abahanzi 10 barimo bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu.



Iki gitaramo cyabereye kuri stade ya Nyamagabe, aho kugeza mbere y’uko igitaramo nyirizina gitangira, abakunzi b’umuziki babanje gususurutswa n’umuziki uvangavanze warekurwaga na Dj Bissosso ndetse n’abashyushya birori Mc Tino na Anitha bakanyujijeho bashyushya abafana.

pggss5

Aho igitaramo cyabereye

pggss5

Nk'ibisanzwe Mc Tino na Anitha nibo bari abashyurugamba

pggss5

Abafana bati harakabaho EAP na BRALIRWA ituzanira ibirori nk'ibi

Umuraperi Bull Dogg niwe wabanje ku rubyiniro, akora ibyo benshi batatekerezaga dore ko byari bimaze kugaragara ko kenshi umuhanzi uririmbye mbere y’abandi atabasha gususurutsa imbaga y’abafana ariko uyu muraperi afatanije na mugenzi we Khalifan umufasha ku rubyiniro bahanyuranye umucyo bashimisha ku buryo bugaragara imbaga y’abafana, byatumye igitaramo gitangira gishyushye.

pggss5

Bull Dogg na Khalifan ubufatanye bwiza muri iri rushanwa buyoboye Hip Hop

pggss5

Bull Dogg i Nyamagabe yarafite inyogosho nshya

pggss5

Aba bati "Hip Hop ni OK"

Bull Dogg

pggss5

Kuririmba ari uwa mbere ntibyamubujije gushimisha abafana be uko bikwiye

Knowless niwe wakurikiye ku rubyiniro nawe aza akomereza ku muvuduko Bull Dogg yatangiiranye, uyu muhanzikazi nawe nanone wari ushyigikiwe n’abafana be b’Intwarane, mu ndirimbo ze zitandukanye zikunzwe nka Baramushaka, Follow you n’izindi akaba yanyeganyeje imbaga y’abafana.

pggss5

pggss5

Knowless i Nyamagabe

pggss5

Abafana baramushyigikiye

Knowless

Knowless

Umwami wa Coga style,  Rafiki niwe waje ku rubyiniro, akurikiyeho. Uyu mugabo nawe akaba yashyize ingufu ku rubyiniro, maze agerageza kwifashisha zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu minsi yashize nka Igikobwa, Igikomando,..

pggss5

Yatungutse ku rubyiniro yitwaje akadarapo akoresha nk'umuRasta

pggss5

Rafiki

Mu ndirimbo 'Igikomando'

pggss5

Rafiki mu bafana, umunezero ni wose

Itsinda rya TNP niryo ryakurikiyeho, maze mu ndirimbo zabo zinyuranye nka Byina n'izindi na bo bagerageza kunyeganyeza abafana kurusha uko babikoze i Rusizi.

pggss5

pggss5

pggss5

Tracy na Passy imbere y'abafana babo i Nyamagabe ku nshuro ya mbere uri Guma Guma. Abasore bakomeje kurangwa no kwambara inkweto zigezweho n’indi mirimbo.

Passy

Passy arahogoza

pggss5

Tracy aramanura imirongo kiraperi

 

Umuraperikazi Paccy niwe wakurikiyeho ku rubyiniro, aho yaririmyibe abafana b’I Nyamagabe indirimbo ze zitandukanye nshya hamwe n’izo yazamukiyeho. Ese Nzapfa, Love ya week end, Rendez-vous ni zimwe muzo uyu muraperikazi yifashishije.

pggg

pggss5

Paccy yinjiriye ku ndirimbo ye 'Ese nzapfa'

pggss5

Bruce Melody umuhanzi wongeye gushimangira ko ari mubahatanira kuza ku isonga niwe wakurikiyeho, aho yakiriwe neza cyane mu ndirimbo ye ‘Ndakwanga’. Nyuma y’iyi ndirimbo uyu musore yahise akomereza ku ndirimbo ‘ Ntundize’ yaririmbye abafana be bose bazamuye amaboko mu kirere bayazunguza nk’uko yari yabibasabye.

 pggss5

pggss5

Bruce Melody yageze kuri stage, amaboko yose ajya mu bicu

pggss5

Uyu ati uyu muhungu ni sawa

pggss5

Dream Boys rimwe mu matsinda atatu ari muri iri rushanwa nibo bakurikiye Bruce Melody. Aba basore nabo bakaba bakomeje kugaragaza ko bari guhanganira iki gihembo.

pggss5

pggss5

Platini na TMC nabo barakemeza ko bari mu b'imbere

pggss5

Dream Boys yari iherekejwe n'ababyinnyi bayo bakunze kuyifasha mu bitaramo

pggss5

Dream boys babifashijwemo n'indirimbo zabo zikunzwe hirya no hino mu gihugu barakora iyo bwabaga ngo bashimishe abafana

Jules Sentore umuhanzi uvanga injyana gakondo n’umuziki ugezweho niwe wakurikiyeho. Uyu mugabo akaba yifashishije indirimbo nka Angela, Kora akazi,…

pggss5

Jules Sentore mu ndirimbo ye 'Kora akazi'

pggss5

Jules Sentore arivuga, benshi bakanyurwa

pggss5

Angela ni imwe mu ndirimbo Jules yaririmbye igashimisha abafana

Active abasore batatu Tizzo, Olivis na Dereck nibo babanjirije umuhanzi wasoje igitaramo. Indirimbo Pole, Aicha,.. ni zimwe mu zo bataramiye abakunzi babo

pggss5

Active ku rubyiniro

dereck

Dereck

tizzo

Tizzo

Olivis

Olivis

active

Active i Nyamagabe

Senderi International Hit niwe muhanzi uririrmbye bwa nyuma kuri uyu munsi. Uyu musore akaba nawe yongeye kwigaragaza nk'ukomeye nyuma y'uko umunsi wa mbere bitari byamugendekeye neza. Indirimbo zirimbo Twaribohoye na Jalousie ni zimwe mu zimufashishe gushimisha abafana.

pggss5

Muri iki gitaramo Senderi yaje yitwaje ababyinnyi

pggss5

Senderi n'ababyinnyi be ku kazi

pggss5

Senderi

Senderi imbere y'imbaga y'abafana

Tubibutse ko nyuma y'iki gitaramo, gahunda y'ibitaramo igihe kuba ihagazeho gato, bikazakomeza nyuma y'icyunamo cyo kunamira no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.Ubu abahanzi bakaba bagiye kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha no gutanga urugero rwiza ku bandi bazakomeza gutegura kubufatanye n'uruganda rwa Bralirwa.

pggss5

Tubararikire byinshi byerekeye iki gitaramo n'amafoto mu nkuru zacu z'iri imbere...

Nizeyimana Selemani
Photo/Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Waou Senderi yari yambaye fresh
  • 9 years ago
    knowless ni uwambere
  • tayar9 years ago
    senderiiiiiiiii uberetse ko uri intare yumujyiiiii
  • Soso9 years ago
    senderi komeza ubayobore kbsa nemeye peee
  • regy banks9 years ago
    great
  • 9 years ago
    Tracy yabambabaye bose.
  • bizi9 years ago
    BULL DOGG akomeje kubemeza kabisa,tukuri inyuma musore wacu courageeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!
  • Oscar9 years ago
    Knowless nuwambere kbsa Akomeje kwitwara neza , nokugaragara nezanomumyambarire iryoshye! Knowlesssssssss Turagushyigikiye jyamberee
  • Gomaz9 years ago
    Nari mpibereye ariko Tuff hit ararenze kbsa.
  • Peter9 years ago
    rafiki; twaritumukumbuye d namber 1
  • venuste9 years ago
    Bluce melodi oyeeeee ndagukunda cyane cyane pe noneho warushijeho kunkuruea i nyamagabe kbs ni icyacu rwose ariko do not forget about that picture
  • bylla wayne 9 years ago
    bruce melody kbs ararenze ahubwo turusheh kumutora umusore ufite inganzo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • bimenyimana alfafatih6 years ago
    byaribikwiriye topher kbx





Inyarwanda BACKGROUND