RFL
Kigali

Ibigango bya Meddy na The Ben biri mu byatangaje abitabiriye Rwanda Day i Atlanta - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/09/2014 10:31
26


Tariki 20 Nzeri 2014 nibwo muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika habaye Rwanda Day muri Leta ya Georgia, mu mujyi wa Atlanta, abanyarwanda batandukanye bakaba barabashije guhura bungurana ibitekerezo baranidagadura, kimwe mu byatangaje abavuye i Kigali hakaba harimo amatuza ya The Ben na Meddy.



Umwe mu bagiye mu mujyi wa Atlanta muri Rwanda Day waganiriye na Inyarwanda.com ariko utashatse ko amazina ye yatangazwa, yadutangarije ko yari asanzwe azi The Ben na Meddy kandi akunda ibihangano byabo, ariko ubwo yababonaga muri ibi birori akaba yaramaze akanya atarabasha kwiyumvisha niba koko ari bo, kuko yatangajwe cyane n’ibituza basigaye bafite, ibi bikaba byaratumye yibaza ko bashobora kuba bakora imyitozo ngororamubiri yo guterura ibiremereye kandi bakaba bafashwe neza muri Amerika.

Uyu ni The Ben mu mpera z'umwaka ushize, nabwo yari yatangiye kuzana ibigango

Uyu ni The Ben mu mpera z'umwaka ushize, nabwo yari yatangiye kuzana ibigango

Urebye ku mbuga nkoranyambaga z’aba bahanzi bombi, ubonaho amafoto yabo bari mu myitozo yo guterura ibiremereye kandi bikagaragara ko babyibushye cyane ibice byo hejuru, bakaba bagaragaza ibituza binini cyane n’imikaya igaragaza imbaraga no gukomera bigaragarira amaso y’ubireba. Uretse n’ibituza, aba bahanzi bagaragaza ko babyibushye kuburyo umubiri wabo wose ugaragaza ubusore n’umubyibuho w’abakunda gukora imyitozo ngororamubiri cyane.

The Ben akunda gushyira amafoto kuri Instagram, aho bigaragara ko akora imyitozo ngororamubiri cyane

The Ben akunda gushyira amafoto kuri Instagram, aho bigaragara ko akora imyitozo ngororamubiri cyane

The Ben agenda akuza ibigango umunsi ku wundi

The Ben agenda akuza ibigango umunsi ku wundi

Muri Rwanda Day, ababashije kubona Meddy na The Ben bemeza ko ahubwo amafoto atagaragaza neza ibigango bafite

Muri Rwanda Day, ababashije kubona Meddy na The Ben bemeza ko ahubwo amafoto atagaragaza neza ibigango bafite

The Ben na Meddy mu minsi ishize nibwo batangiye guterura ibiremereye

The Ben na Meddy mu minsi ishize nibwo batangiye guterura ibiremereye

Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy

Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy 

Iyi foto Meddy aherutse gushyira kuri facebook yatangaje benshi kubera ibigango agaragaza

Iyi foto Meddy aherutse gushyira kuri facebook yatangaje benshi kubera ibigango agaragaza

Uyu muntu waganiriye na Inyarwanda.com yashimangiye ko aba bahanzi nibaramuka baje mu Rwanda nk’uko baherutse kuvuga ko bazahagera mu gihe kitarambiranye, ibituza n’ibigango byabo bishobora kuzabongerera igikundiro, dore ko n’ubusanzwe we abona uwavuga ko basanzwe bagira umubare munini w’abakobwa babakunda ataba abeshye, n’ubwo abasore babakunda nabo atari bacye ariko ku bakobwa bishobora kuba ari akarusho nk’uko yakomeje abishimangira.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sheja AImee hydaya9 years ago
    bahora batubeshya twarabarambiwe
  • theo9 years ago
    basigaye barya akabenz
  • Mugabo Dieudonne9 years ago
    ark ubanza barya ibinini
  • drogba9 years ago
    nimukomeza kwideforma muzaba nabi. murekere aho aho bigeze birababereye.
  • jojo9 years ago
    i loveeeeee youuuuuuu meddy nuza nzaza kuguhobera kukibuga kindege
  • picollina9 years ago
    iyi niyo myaka yabo.hahahh abasore bahaze icyuma .
  • 9 years ago
    Wasanga bashaka kuba aba models
  • Neretsabagabo Amani9 years ago
    Kobahora batubesha ngobazaza ntibaze byagenze bite?
  • Parfait tix tix9 years ago
    Wawawaaooo birarenze sha murwanda ntiza turya ubona tudafite ideni ryi mirire koko reba abarikuyeyo bararenze
  • Robert9 years ago
    Aba basore barakabije, bagabanye guterura ibyuma!!
  • Kaizer9 years ago
    Wooooow they look hoooootsi.bakomereze aho kabisa
  • 9 years ago
    greenp.
  • meddy yitubeshya9 years ago
    Mwese murebe kwifoto ya meddy neza murabona aho yahombanyije na photoshop agabanya inda.ntimukatubeshye kbsa
  • meddy yitubeshya9 years ago
    Mwese murebe kwifoto ya meddy neza murabona aho yahombanyije na photoshop agabanya inda.ntimukatubeshye kbsa
  • Patrick9 years ago
    Reka Ntibazabyibuhe Cyane Byarebeka Nabi Kd Bariyongerera Ibyago Byokurwara Indwara Zuturutse Kumubyibuho
  • liella grace9 years ago
    ndagushigikiye wana ni pht shop kbs
  • liella grace9 years ago
    ndagushigikiye wana ni pht shop kbs
  • peter las8 years ago
    basore nimuterure rata ba 50 cent c babarushiki.
  • joli8 years ago
    murekeraho aba sher banyu batabakatira.
  • Turatsinze olivier8 years ago
    Bro i miss u so much kand ndagukunda umwaka mushya kand iman ikurind muby ukor byose





Inyarwanda BACKGROUND