RFL
Kigali

“I miss sex” - Imvugo nyandagazi ya Mc Tino ku karubanda, arasobanura imvo n’imvano yayo anisegura kubamufashe nk'indaya itiyubaha

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/03/2015 10:59
3


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03/03/2015, ku rukuta rwa facebook rw’umunyamakuru Mc Tino hagaragaye amagambo yatunguye abantu benshi ndetse bamwe babifata nk’urukuzasoni rudakwiye kuranga uyu musore nk’umuntu w’ikitegererezo uba ukurikiranwa na benshi barimo n’abato.



Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo ku rukuta rwa facebook rw’uyu musore uzwi cyane nk'umuhanzi mu itsinda rya TBB, Umunyamakuru, ndetse akanashyushya ibirori nka Mc, hagaragaye amagambo magufi ari mu rurimo rw’icyongereza agira ati “I miss SEX”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko akumbuye imibonano mpuzabitsina! Aha byabaye nk’ibitangaza abantu benshi bakibaza impamvu yaba imuteye kubishyira aho abantu bose babibona, abandi bakavuga ko niyo yaba yikiniraga bitari bikwiye ko akina gutyo.

mC tINO

Abantu basaga ijana bahise bagira icyo bavuga kuri ibi Mc Tino yari yanditse

N’ubwo bamwe babifashe nk’ibikomeye ndetse bakamerera nabi uyu musore, abandi bahise babyuririraho barabikuza bihinduka ikiganiro kirekire, bamwe bakamugira inama zinyuranye harimo no kuba yagura indaya agakemura icyo kibazo.

Mc Tino

Buri wese yabivugaga uko abyumva, gusa ikigaragara byari byatangaje benshi. Bmawe barabivuga nk'ibikomeye abandi babihinduye urwenya

Nyamara n’ubwo abantu babivugagaho mu buryo bunyuranye, ku ruhande rwa Mc Tino we yararimo agera ku ntego ye ari nako ubushakashatsi bwe buhuza neza nibyo yashakaga kugeraho.

Uti ese ni iyihe mpamvu yaba yateye Mc Tino kwandika ayo magambo? Yashakaga kugera kuki?

Nk’uko uyu musore yabidutangarije ubwo twamubazaga impamvu yaba yamuteye kugaragaza amarangamutima ye yo kwifuza gushaka imibonano, Mc Tino yadutangarije ko mu by’ukuri atanditse aya magambo kuko koko yarakeneye iyo mibonano ko ahubwo byakomotse ku kiganiro yararimo akorana na mugenzi we kuri radio KFM muri ayo masaha.

Mc Tino

Mc Tino ati “ Biriya ni ibintu twari turi kuganira  mu kiganiro na mugenzi wanjye mpita mubwira nti uziko iyo wanditse ibishegu, mu minota zero uhita ubona comment(ibitekerezo)zirenga 50, ariko iyo ushyizeho ibintu biri(serious), abantu bahitabifata wenda ushiritse ubute agakanda ‘LIKE’ gusa!Ndavuga nti reka nkwereke, reka nshyireho ijambo ‘I miss sex’ urebe uko bigenda, ewana nkimara kubyandika mu minota 5 gusa coment zari zimaze kuba 20!”

Akomeza agira ati “ Twabishyizeho mu mikino ariko mu by’ukuri hari isomo twashakaga gukuramo gusa twese twabihoreye baravugaaaa, twasetse twapfuye! Byahise bimpamiriza ko muri iki gihe abantu baba bishakira kumva no kuganira cyane ku bintu nk’ibyo bya mafuti by’ibishegu n’ubusambanyi, kuko nibushize nashyizeho ibintu by’Imana ariko nta muntu n’umwe wakomatinze(watanze igitekerezo).”

Mc Tino

Mc Tino avuga ko ibi n’ubwo bisekeje, bitanga isomo rikomeye. Ati “  Bigaragara ko muri iyi minsi abantu batagishaka guha umwanya ibiganiro by’ubwenge ahubwo benshi muri twe dushishikajwe n’ibiganiro by’ubusambanyi ndetse nibyo bituruhura mu mutwe kurusha yewe n’umuziki na siporo nkuko benshi babyibwira, iyo uzanye topic(ibiganiro)bimeze uko ng’uko byitabirwa cyane kurenza ibiganiro biri politic, iby’imikino hamwe n’iyobokamana, nkaba  mbona koabantu dukwiye guhinduka tugafata umwanya munini mu bintu bishobora kuduteza imbere kurusha ibyo bindi kuko ni naho hava za ndwara z’ibyorezo nka SIDA n’ibindi.”

Mc Tino

Abantu benshi byari byabashituye, umunyarwenya Nkusi Arthur we yabihinduriye inyito mu rwego rwo gushaka koroshya ibyo Mc Tino yari yanditse

Mc Anitha

Anitha Pendo usanzwe ukorana na Mc Tino mu bitaramo byinshi, ni umwe mu bari bumijwe n'ibyo Tino yanditse

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kayonga9 years ago
    NTAWUTANGA ICYO ADAFITE!!! KO NTAYESU AFITE MWAMURETSE AKIYANDIKIRA
  • Mimi9 years ago
    Hahahahaaaaaa Arabemeje umusore ntakina rwose
  • lili9 years ago
    akuzuye umutima gasesekara ku munwa,yagaragaje uwo ali we nyine





Inyarwanda BACKGROUND