Iradukunda Rugwiza Honorine ni umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Afrika muri Maleyiziya ry’uyu mwaka (Miss Africa Malaysia 2015) . Kuri ubu akaba akeneye ubufasha bw’abanyarwanda kugira ngo agire amajwi menshi yamufasha guhesha ishema u Rwanda.
Muri iri aya marushanwa Iradukunda Rugwiza Honorine akaba ahatanye n’abakobwa 11 nabo baba muri iki gihugu ariko bakomoka muri Africa. Iri kamba ritangwa buri mwaka rigahatanirwa n’abakobwa bakomoka muri Afurika baba muri Malaysia. Iri kamba rikaba ritangwa mu cyiswe Africa Gala Awards aho batanga ibihembo bigera kuri 51, mu byiciro binyuranye.
Ahawe amahirwe,Iradukunda Rugwiza Honorine yiteguye guhesha amahirwe igihugu cyamubyaye
Gutora Iradukunda Rugwiza Honorine usura urubuga www.agaawards.com ukareba ahanditse amazina ye ugakanda kuri Vote ukaba umuhaye ijwi. Ukurikikije uko aya matora ateye , umuntu umwe ashobora gutora inshuro imwe mu masaha 24.
Rugwiza Iradukunda Honorine asanzwe ari umunyeshuri mu mujyi wa Kuala Lumpur muri Malaysia. Ibirorri byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Nyampinga wa Afrika muri Maleyiziya 2015 bizaba ku itariki 25 Mata 2015, bisusurutswe n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeriya, Davido.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO