RFL
Kigali

Hesha amahirwe umunyarwandakazi yo kwegukana ikamba rya Miss Africa Malaysia

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/03/2015 14:07
8


Iradukunda Rugwiza Honorine ni umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Afrika muri Maleyiziya ry’uyu mwaka (Miss Africa Malaysia 2015) . Kuri ubu akaba akeneye ubufasha bw’abanyarwanda kugira ngo agire amajwi menshi yamufasha guhesha ishema u Rwanda.



Muri iri aya marushanwa  Iradukunda Rugwiza Honorine  akaba ahatanye n’abakobwa 11 nabo baba muri iki gihugu ariko bakomoka muri Africa. Iri kamba ritangwa buri mwaka rigahatanirwa n’abakobwa bakomoka muri Afurika baba muri Malaysia. Iri kamba rikaba ritangwa mu cyiswe Africa Gala Awards aho batanga ibihembo bigera kuri 51, mu byiciro binyuranye.

Honorine

Honorine

Ahawe amahirwe,Iradukunda Rugwiza Honorine yiteguye guhesha amahirwe igihugu cyamubyaye

Gutora Iradukunda Rugwiza Honorine usura urubuga www.agaawards.com ukareba ahanditse amazina ye ugakanda kuri Vote ukaba umuhaye ijwi. Ukurikikije uko aya matora ateye , umuntu umwe ashobora gutora inshuro imwe mu masaha 24.

Rugwiza Iradukunda  Honorine asanzwe ari umunyeshuri mu mujyi wa Kuala Lumpur muri Malaysia. Ibirorri byo gutangaza uwegukanye ikamba rya  Nyampinga wa Afrika muri Maleyiziya 2015 bizaba ku itariki 25 Mata 2015, bisusurutswe n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeriya, Davido.

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Inyarwadad
  • joe9 years ago
    nigute ahubwo uyu mwana atabaye miss Rwanda?
  • uwera9 years ago
    Ehh Honorine yarakuze cyane.yariye iki se badi?lol anyways courage mukobwa mwiza
  • 9 years ago
    uyu mukoobwa nigute atabaye miss?nakomereze aho rwose!!!
  • douce9 years ago
    mutore uwo mukobwa mwiza tumuhe amahirwe maze nawe ntazadutenguhe azabe nyampinga koko ubikwiriye
  • civis john9 years ago
    Komeza utsinde mukobwa wacu.turagushyigikiye muri byose.maze uzamure ibendera ry,igihugu cyacu cy,urwanda arinacyo gihugu cyawe.kandi urabikwiye kuko wujuje ibisabwa byose.
  • fort9 years ago
    turagushyigikiye umwiza!
  • Bagwiza JeanMarc 9 years ago
    tukuri inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND