RFL
Kigali

Hasigaye amasaha macye igikombe kiruta ibindi muri muzika nyarwanda kikabona nyiracyo-Abahatana baravuga iki?Ninde uha amahirwe?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:29/08/2014 9:17
45


Mu ijoro ryo ku itariki ya 30 kanama 2014 nibwo hazamenyekana uwegukanye ku nshuro ya kane igihembo kiruta ibindi muri muzika nyarwanda ari cyo Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane.



Inyarwanda.com yashatse kumenya uko abahanzi batatu bahatanira iki gihembo bamerewe dore ko hasigaye igihe kitagera ku munsi umwe ngo hamenyekane umuhanzi uzegukana igihembo gihwanye n’akayabo ka miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhanzi Bruce Melody,umwe muri batatu bahatanira iki gihembo avuga ko nta bwoba afite na gato ndetse akaba yumva yiha amahirwe ku ijanisha rya 99% yo kuba yakwegukana iki gikombe.Bruce Melody yagize ati:Ubu nta bwoba mfite ndi kwitegura kuzakora ibintu byiza nk’uko bisanzwe kandi ni ntatwara kiriya gikombe nzabyakira dore ko ari n’ubwa mbere nari ngiye muri aya marushanwa kandi na bariya bose duhanganye niyo nzira banyuzemo.

Bruce Melody akomeza avuga ko natwara iki gikombe azongera imbaraga mu bikorwa bye bijyanye n’ubuhanzi ndetse anagerageze kwagurira ubuhanzi bwe ku rwego mpuzamahanga.

hh

Bruce Melody

Ku rundi ruhande,itsinda rya Dream Boys rivuga ko kugeza ubu icyizere kikiri cyose nk’uko batangiye ndetse ko nta bwoba na bucye bafite.Aha,Platini wo muri iri tsinda aragira ati:Ubu nta bwoba dufite kuko amarushanwa nk’aya turayamenyereye kandi icyizere kiracyari cyose ubu turi kwitegura uburyo tuzaririmba kuri uriya munsi.Platini akomeza avuga ko ubwoba bazabugira mu gihe bazaba barangije kuririmba bategereje ko hatangazwa uwegukanye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 4.

gg

Aha Itsinda Dream Boys ryari rimaze gutangazwa muri batatu bagomba guhatanira iki gikombe

Ku ruhande rwa Jay Polly avuga ko ibizaba kuri uyu wa gatandatu atabiziho byinshi ariko icyo azi kimwe cyo kikaba ari uko azahabwa iki gihembo gikuru cy’irushanwa maze akakizamura abafana be bakishimana, imyiteguro uyu muraperi arimo gukora ubu akaba yemeza ko ihambaye kuburyo azabashimisha cyane  kuri uyu munsi udasanzwe kuri we.

vv

Jay Polly

Wowe ubona ari nde uzegukana iki gikombe gihwanye n'akayabo ka miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda?Kubera iki?

Robert Musafiri

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lucky9 years ago
    Courage dream boys
  • Blue9 years ago
    Dream baragikwiye pe!!
  • sibomana patrick hahj9 years ago
    hhhhha harundi c utari Jay Polly ejo tuzakimanika turikomwe nusaza Jay polly amaboko hejuru nicyuhiro kusaza jah
  • fata9 years ago
    GUMA GUMA SUPER STAR 4 KABISA HATABAYEHO IBYO KUBEERA CYATWARWA NA DREAM BOYS. BYABURA KIKABA ICYA BRUCE MELODY. NAHO IBYA JEY POLLY BYO NTA NDIRIMBO ZIRIMO. MUJYA MWIBUKA KO NAMARUSHANWA YA TUSKER YO MURI KENYA ABARIRIMBA BURIYA BWOKO BWA ZIRIYA NDIRIMBO BATAJYA BABEMERERA KUJYAMO? ZIRIYA NTA NDIRIMBO ZIRIMO KUKO NTAGO WAVUGA NGO IYI NDIRIMBO NINZIZA ITAGIRA AMAJWI (Melodie).
  • sibomana patrick hahj9 years ago
    hhhhha harundi c utari Jay Polly ejo tuzakimanika turikomwe nusaza Jay polly amaboko hejuru nicyuhiro kusaza jah
  • kk9 years ago
    jay Polly oyeee!
  • Sibomana patrick hadg9 years ago
    Amahirwe ku musaza Jay amaboko heju twese basangirangendo duhure ejo dutwara igikombe numusaza Jay Polly nicyubahiro ku musaza Jay Polly amaboko hejuru kubamwera nabatamwemera duhure ejo kurisitade amahoro imana ibarinde
  • dallas9 years ago
    Dream boyz tubari inyuma
  • jean paul9 years ago
    igicosi nicya jay poll,,jay poll bazakimuhe akijyane iwe murugo kuko aragikwiriye.umusaza nu musaza,gisa kinganzo.youp utemeye jay poll waba utazi hiphop ze kabisa
  • Aristide Rivuzimana9 years ago
    Je mba i Burundi mu Ntara ya Muyinga. ndakurikirana cane umuziki wo mu Rwanda. Ese ikikombe uwogiha J P harico vyaba bitwaye. ndabona hip hop igez kurwego rwiza cane
  • manariyo pascal9 years ago
    King of rappers ,uzwi kwizina rya JAY POLI mu Rwanda ntabwo mumuzi Muburundi turamwemera birenze kandi ntabwoba dufite Igikombe nicya Tuyishime. A k a umuhanuzi
  • 9 years ago
    Jay Polly
  • rumengewosbon jean9 years ago
    jaypoly azagitwarapee!
  • jeje9 years ago
    ni jay polly ugikwiye
  • credo9 years ago
    dream boyz big up
  • 9 years ago
    umusa abarumusaza iteka nikitaba icya jay por muzangaye
  • Lucky9 years ago
    Rwose tureke kujya hirya no hino rwose Jay ni icye, kandi si uko mufana hoya ahubwo ni uko ariko kuri, ariko kwanjye ntihagire unyumva nabi, Murakoze
  • kevin9 years ago
    igikombe ni icya Jay Polly kuko ntanakimwe namushinja Live music, Public yose iramwemera. hatabayemo ibindi Laper Jay aragikwiye. Big up kuri Taff Gangz
  • ADIEL9 years ago
    NIBYIZA
  • murenzi madjariwa9 years ago
    ahhhhhh igikombe nicyumusaza jay polly turamushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND