RFL
Kigali

Hari gukorwa filime ya Yezu ari umwirabura, ariko benshi ntibayivugaho rumwe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/08/2014 15:38
20


Mu mafilime yose yabayeho mu mateka avuga ku mwana w’Imana Yezu Kirisitu, hagiye hagaragazwa ko Yezu afite uruhu rwera, gusa filime nshya y’uruhererekane iri gukorwa yiswe “Black Jesus” cyangwa “Yezu w’umwirabura” yo biratandukanye dore ko Yezu ari umwirabura.



Iyi filime y’uruhererekane iri mu bwoko bwa filime zisekeje (Comedie), yanditswe na Aaron McGruder afatanyije na Mike Clattenburg ikinwa n’umukinnyi Slink Johnson akaba ariwe ukina ari Yezu, ikaba kuri ubu imaze kugera hanze uduce 3 aho icishwa kuri shene ya televiziyo ya Adult Swim.

Yezu w'umwirabura

Yezu w'umwirabura n'intumwa ze bamamaza ubutumwa.

Iyi filime igaragaza Yezu w’umwirabura uba atuye mu mujyi wa Crampton ho muri Leta ya California mu gihe cy’ubu, imugaragaza ari mu butumwa bwo gusakaza amahoro n’urukundo mu batuye uwo mujyi, ari kumwe n’agakundi k’abantu bitwa intumwa ze.

Iyi filime yakiriwe neza na bamwe, abandi biganjemo abakirisitu ntibayishimiye, aho bamwe bemeza ko ibigaragazwa muri iyi filime nk’amagambo akoreshwa,… bisebya Mesiya, ndetse kandi no kuba uwo Yezu aba muri Crampton umujyi uzwiho uburara bukabije nabyo ubwabyo ari ikibazo.

Yezu w'umwirabura

Ati: "Yezu w'umwirabura yaje."

Bimwe mu bigaragazwa muri iyi filime harimo kuba uyu Yezu aba anywa ikiyobyabwenge cya Marijuana ndetse anagihinga afatanyije n’abayoboke be, dore ko agace ka mbere k’iyi filime katambukijwe tariki 7 Kanama kiswe “When Jesus and his "homies" fail to buy some marijuana, they decide to grow it in the neighborhood garden.” Bivuga ngo: “Iyo Yezu n’inshuti ze bananiwe kugura Marijuana, bahitamo kuyihingira mu mirima yo mu gace.” Ibi bituma benshi babona iyi filime nko gusebya izina ry’umukiza.

Umuryango wa gikirisitu wa One Million Moms wamaganye iyi filime ugira uti: “amagambo mabi akoreshwa, ndetse no gukoresha izina ry’umukiza nabi, biteye isoni. Ikindi kandi ni ibikorwa by’ihohoterwa, imbunda, ndetse n’ibindi bikorwa bigaragara muri iyi filime byose rwose bisebya izina rya Yezu. Ibi ni uguharabika izina ry’umukiza.”

Pastor David A. Rodgers uyobora itorero rya Prayer For All Nations muri Chicago nawe yamaganiye kure iby’iyi filime, aho ahuza na One Million Moms, akaba agira ati: “turasaba ko iyi filime yahagarikwa byihuse, ndetse n’abayikora bagasaba abakirisitu bose imbabazi ndetse n’abantu bose muri rusange.”

Iyi filime kandi yatumye haba imyigaragambyo kuri interineti binyuze ku rubuga rwa Change.org rusanzwe ruzwi gutegura imyigaragambyo inyuze kuri interineti, abantu bagera ku 2000 bakaba barashyize umukono wabo kuri iyi myigaragambyo isaba ihagarikwa ry’iyi filime ndetse n’abandi bantu benshi bakaba bakomeje kuyamagana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Yezu w'umwirabura

Ati: "Mwizerere mu muhungu wanyu"

N’ubwo benshi bayamaganiye kure, bamwe mu bakunzi bayo babonye uburyo iri gutangira, bemeza ko ntafilime nziza yabayeho nk’iyi. Umwe mu bakunzi bayo witwa Derek Gray abinyujije kuri paji ya Facebook y’iyi filime yagize ati: “iyi filime ntisebya Yezu, ahubwo irashyira ahagaragara amabi abantu bamukoraho. Hari benshi batazayumva, ariko ku bayumva, nizeye ko iyi filime izatuma benshi bongera gutekereza 2 uburyo babayeho ubuzima bwabo.”

N’ubwo benshi bakomeje kuyamaganira kure, abayikora baracyakomeje, dore ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 tariki 21 Kanama hatambutse agace ka 3, aka 4 bikaba biteganyijwe ko kazatambuka 28 Kanama dore ko abantu benshi bakora isesengura (critique) kuri filime bayibonamo filime itagize icyo ibaye.

Iyi nkuru twayikoze twifashishije imbuga za Wikipedia na New York Daily News

Ese wowe iyi filime urayivugaho iki?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    toka shitani
  • me9 years ago
    nutagera ntagereranya reba yesu nintumwa ze niniga gusa imirebere imyambarire
  • Umusaza Rwanyabugigira9 years ago
    Ndebera nawe abo bigishwa bambara isengeli bakarata amatuza! Holly shit!
  • h9 years ago
    hahah! iyi movievnzayigura jbs
  • alice manzi9 years ago
    Toka dayimoni murunguruttsi
  • ggggg9 years ago
    WEST COAST FOREVEEEEEEEERRRR NABA MBERE
  • alice manzi9 years ago
    Toka dayimoni murunguruttsi
  • 9 years ago
    Toka dayimoni gssuzuguro
  • Jado9 years ago
    Iyiifilm nihagaikwe vuba kuko ihabanye numuco wa gikiristu.
  • Parfaite9 years ago
    isi irarangiye illiminati ya kaniye Imana itugende imbere
  • renover9 years ago
    njye ndibaza ko iyi filme yakinwe haricyo ishaka kugaragaza kuko ntabwo umuntu yakifata ngo akine ibidafite umumaro nibareke filme bazarebe uko izarangira(ntibakabyine mbere yumuziki)
  • clenia9 years ago
    kuki abanyafrika mwipfobya koko kuba murimwewumva hatavamo christo mundangire aho nayikura nonaha .nyine niyo muri vision ndayishigikiye kdi njye ndanakuze ikiza nukumenya jesus wemera uwariwe
  • paula9 years ago
    mubanze mumenye abo bakinnyi ba film bagamije iki?koko nibyo bavuga byo gukangura abantu no gutanga imfasha nyigisho????nononooo niba aribyo mwatubwiye mbere nibayihagarike kuko kuriyi si hariho ibigeragezo byinshi wasanga nibyo nabyo aruko
  • patience9 years ago
    bayihagarike kuko ihabanye numuco
  • marthens9 years ago
    inyarwanda.com nahigiye byinshi. namenye umuntu uwo ariwe. niyo hajyaho UMUROZI,INDAYA,UMURWAYI WO MU MUTWE n,abandi nkabo,yabona umubwira big up ati komerezaho ndakwemera,nkuri inyuma. ni ibihe by,imperuka.
  • Closo9 years ago
    Ngo Jesus yaryaga ikintu anagihinga?
  • Closo9 years ago
    Ngo Jesus yaryaga ikintu anagihinga?
  • Alby9 years ago
    Ibyo bita imikino bizabagaruka. Imana simugenzi wabo ngo imenyerwe, ikinirweho uko bashatse. bafute ibyago abakora batyo.
  • Habiyambere9 years ago
    Rwose banyarwanda dufatanirize hamwe ngo iyo filime ntukerekanwe mu rda.sindayibona ariko rwose ni ikintu kibi kugereranya umukiza wacu nabantu bakoara amabi cyane cyane nko kunywa ibiyobyabwenge
  • 9 years ago
    toka shitani





Inyarwanda BACKGROUND