RFL
Kigali

Gushinjanya amarozi,guterana amagambo nibyo bikomeje kuranga Mbonabucya Désiré na Brenda Thandi nyuma yo gutandukana kwabo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/04/2015 9:23
15


Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo amakuru y’itandukana rya Mbonabucya Désiré na Brenda Thandi bari bamaranye igihe kijya kugera ku mezi 7 yasakaye. Nyuma yuko batandukanye buri umwe yashyize hanze itangazo rimenyesha ko batandukanye gusa amagambo agaragaza guhangana nibyo bikurikiyeho.



Mu kiganiro yagiranye na 10 Tonight gica kuri radio 10 buri cyumweru, kivuga amakuru y’imyindagaduro n’ibyamamare , Désiré Mbonabucya wahoze ari kapiteni w'ikipe y'Amavubi yasobanuye ko impamvu ikomeye yari yavuze mu itangazo rye yatumye atandukana na Brenda Thandi ari iyuko yamusuye iwe mu rugo agasanga akoresha ibintu bihabanye n’imyemerere ye, akoresha amarozi.

1907591_1569251590007860_6987044836966471584_n

Brenda Thandi Mbatha ni umucuruzikazi ukomeye aho akorera ubucuruzi bwe mu Bufaransa, Congo Brazaville no mu Bubiligi


Mbonabucya Desire yahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru ndetse yanabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi

Kanda hano usome inkuru y'itandukana ryabo

desire

Brenda Thandi na Mbonabucya hataraza agatotsi mu rukundo rwabo

Abajijwe niba atarakunze Brenda Thandi amukurikiyeho amafaranga, Désiré Mbonabucya yemeje ko nubwo adafite amafaranga menshi ariko amaze igihe kinini ayakorera kuburyo atakwinjira mu rukundo ariyo ashyize imbere. Désiré Mbonabucya yasoje ikiganiro yagiranaga na 10 Tonight asaba Brenda Thandi kugendera mu Mana akareka ibyo arimo.

Brenda Thandi

Itangazo Brenda Thandi yashyize ku rubuga rwe rwa facebook nyuma y'isakara ry'amakuru y'itandukana rye na Desire Mbonabucya

Ku munsi w’ejo ariko amakuru y’itandukanaryabo agisakara, Brenda Thandi yikomye ibitangazamakuru bimwe biri gutangaza amakuru yise ay’ibinyoma babwirwa na Désiré Mbonabucya. Igitangaje ni uko avuga ko nubwo bari bamaranye igihe bakundana na Désiré, Brenda Thandi ngo ntiyari azi aho umukunzi we atuye ndetse ngo bamaze gutandukana yamusezeranyije kuzamusebya mu itangazamakuru.

Ikindi kigaragara nkaho cyaba cyarabaye intandaro y’itandukana ryabo ni ukuba bivugwa ko Désiré Mbonabucya agifite umugore bataratandukana mu mategeko , ibi bigasa nkaho aribyo byatumye Brenda Thandi afata umwanzuro wo gutandukana na we.

Desire Mbonabucya

Mbonabucya Désiré nawe yabaye nkurubiza Brenda Thandi ndetse na we yikoma itangazamakuru

Brenda Thandi

Brenda yihangangirije  Mbonabucya kutamukoreshereza amafoto

Igikomeje kuba urujijo ni uwaba yarasabye mugenzi we ko bahagarika umubano wabo ndetse n’ibyo kubana bateganyaga kuko buri wese ari kuvuga ibye. Ikindi gisa n’ikibabaje ni ukuba bose bari guterana amagambo nkaho batigeze bakundana ndetse bakaba bagaragaje gutandukana nabi cyane baterana amagambo.

Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dada8 years ago
    Urukundo weee ni rwiza cyaneee iyaba rwarambaga disi ntirushire...! Uyu muhanzi yari yabyitegereje pe!
  • kiki8 years ago
    Aba basaza kecuru banteye umujinya!nta soni ngo mwatandukanye none isi yose yacitse igikuba?muri aba mbere se?muri abanyuma se?muramaze niba mwatandukanye.ese kuki mubizana mu itangazamakuru,mujya guhura mwararihamagaye?ahreeeee.nta kinyabupfura mugira ndetse nta n'ubwo mwiyubaha.erega muri gutukana nk'utwana dutoya tukiri muri adolescence.shame on you!!!ni uko mwakoze twababonye murekere aho.
  • Ruhago JMV8 years ago
    Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'akabati ihakura urwavumba rw'umuyaga
  • Keza8 years ago
    Umubwiriza ati ibihe birasimbura, mwese muri bakuru ni mutuze buri wese akomeze gahunda ye Media ntacyo yabafasha ahubwo irabatiza umurindi wo gushyashya umutwe. Yesu azi byose ni mube ariwe mubwira ikibari ku mutima kuko niwe nshuti nziza.
  • xxxxxx8 years ago
    Ariko abantu bashaje nkamwe muterana amagambo nkabana musa naho mutaramenya icyo mushaka mu buzima irihuzagurika ntiryari ribakwiriye,iyo abantu badafite ibyo bumvikanaho baratandukana mu mahoro kuko niba udahuza numuntu ntibivuze ko aba uko umwifuza ngo areke kuba uwo ariwe,mutandukane neza
  • papa pasteur8 years ago
    aba bantu nubwo bari gupfa ubusa bose ni babi
  • Irl8 years ago
    naba nabo.Jye nazize ukwemera ukwanjye kdi nyamara Imana n'imwe kuri twese.ark nizeye neza ko uhari kdi ukinkunda My o
  • jimy8 years ago
    ariko uyo mudamu ashobora kuba yiyemera cyane?murabona iyo photo iri hejuru ibanza PDG de 3 entreprises,none se madam we ubwo ufite amafranga angana iki kuburyo wakwiririrwa mu binyamakuru?ubushize nakugayiye ko wirirwa wiha rubanda ngo ufite cash kandi ubwo wasanga utanafite na 200.0000$ kuri account yawe?ukirirwa wiyemera ngo ufite amafranga,none ho nkukuriye ingofero kubona wongeye kugaragara mu binyamakuru utukana washize isoni.cya bugufi niba ushaka kumenya abafite amafranga uzashake mbakwereke kandi batuje bameze,naho Desire mbonabucya nawe garagaza ubugabo ureke guterana amagambo,kuko ubusanzwe nagufataga nku mntu wu mugabo ariko nawe nagushize muri desk kuburyo kuzayivamo bizakugora.abantu bakuru nkamwe mufite hejuru ya 40ans muri mo kwiha rubanda mutukana?ubwo murumva nta soni?urukundo rwanyu byari ibanga ryanyu,no gutandukana rero mubigire ibanga kuko ntawe ushka kubyumva,ntanicyo byatungura by the way
  • Kabashya8 years ago
    Rwose Brenda reka guterana amagambo na Desire yuko nawe ntabwo uvugisha ukuri. Kuvuga ko Desire afite undi mugore bagomba gutandukana,waba wowe waramubwiye ko watandukanye na BIGIRIMANA Augustin ukaba usize undi mugabo wu umu Congolais ibrazzaville? Ubwije abantu ukuri ukavugako uvuka iButare byagutwara iki ko wenda no muri Sud Africa uvuga waba ugeze yo wenda aho uboneye amafranga.Nabwo abantu bibaza aho wayavanye bikabayobera.Wabona ibyo Desire avugakoukoresha byaba bifite ishingiro da!!!!!!!!!!!!! Ko tukuzi neza iKintele ushinzwe kurera abana batagiraga ababo mu Nkambi.Uravuga ko ntabwo wigeze ugirana gahunda na Desire yo kubana,ukavuga ko wari wamutumiye mwisabukuru yawe ko impeta yakwambitse atariyabantu bakundanye;none abakomaga amashyi bayakomeraga iki?Uramusaba gukura amaphoto yawe nawe ku urubuga,koko uretse gukabya,ariya maphoto mwaba mwarayafashe nta gahunda muri gupanga.Ndasaba IMANA ngo ibafashe mwera guterana amagambo yuko mwembi murakuzeeeeeeee MUKOMERE
  • Kabashya8 years ago
    Rwose Brenda reka guterana amagambo na Desire yuko nawe ntabwo uvugisha ukuri. Kuvuga ko Desire afite undi mugore bagomba gutandukana,waba wowe waramubwiye ko watandukanye na BIGIRIMANA Augustin ukaba usize undi mugabo wu umu Congolais ibrazzaville? Ubwije abantu ukuri ukavugako uvuka iButare byagutwara iki ko wenda no muri Sud Africa uvuga waba ugeze yo wenda aho uboneye amafranga.Nabwo abantu bibaza aho wayavanye bikabayobera.Wabona ibyo Desire avugakoukoresha byaba bifite ishingiro da!!!!!!!!!!!!! Ko tukuzi neza iKintele ushinzwe kurera abana batagiraga ababo mu Nkambi.Uravuga ko ntabwo wigeze ugirana gahunda na Desire yo kubana,ukavuga ko wari wamutumiye mwisabukuru yawe ko impeta yakwambitse atariyabantu bakundanye;none abakomaga amashyi bayakomeraga iki?Uramusaba gukura amaphoto yawe nawe ku urubuga,koko uretse gukabya,ariya maphoto mwaba mwarayafashe nta gahunda muri gupanga.Ndasaba IMANA ngo ibafashe mwera guterana amagambo yuko mwembi murakuzeeeeeeee MUKOMERE
  • mamie8 years ago
    Abasore bakurikira amafaranga ku bakobwa bayavunikiye ibi nibyo bakwiye kubona. Kwandagazwa!!!
  • mamie8 years ago
    Abasore bakurikira amafaranga ku bakobwa bayavunikiye ibi nibyo bakwiye kubona. Kwandagazwa!!!
  • Laure8 years ago
    Njye ndi Brenda nakwicecekera kuko burya URURIMI RWOSHYWA N' URUNDI!! Burya kwiha amenyo y'abasetsi si byiza na gato!! ikindi kandi iriya mpeta iri ku kiganza cy' IBURYO kandi tumenyereye ko iri plus significative iba iri IBUMOSO.....!! Ni danger wa mugani wa Danny VUMBI!!
  • brezzy8 years ago
    uwo mukecuru nikigoryi saaaaaaana nawe naduhe proof yibyo avunga desire urumusaza wanakiniye ikipe yigihungu rekana nindaya ikecuye
  • brezzy8 years ago
    uwo mukecuru nikigoryi saaaaaaana nawe naduhe proof yibyo avunga desire urumusaza wanakiniye ikipe yigihungu rekana nindaya ikecuye





Inyarwanda BACKGROUND