Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo amakuru y’itandukana rya Mbonabucya Désiré na Brenda Thandi bari bamaranye igihe kijya kugera ku mezi 7 yasakaye. Nyuma yuko batandukanye buri umwe yashyize hanze itangazo rimenyesha ko batandukanye gusa amagambo agaragaza guhangana nibyo bikurikiyeho.
Mu kiganiro yagiranye na 10 Tonight gica kuri radio 10 buri cyumweru, kivuga amakuru y’imyindagaduro n’ibyamamare , Désiré Mbonabucya wahoze ari kapiteni w'ikipe y'Amavubi yasobanuye ko impamvu ikomeye yari yavuze mu itangazo rye yatumye atandukana na Brenda Thandi ari iyuko yamusuye iwe mu rugo agasanga akoresha ibintu bihabanye n’imyemerere ye, akoresha amarozi.
Brenda Thandi Mbatha ni umucuruzikazi ukomeye aho akorera ubucuruzi bwe mu Bufaransa, Congo Brazaville no mu Bubiligi
Mbonabucya Desire yahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru ndetse yanabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi
Kanda hano usome inkuru y'itandukana ryabo
Brenda Thandi na Mbonabucya hataraza agatotsi mu rukundo rwabo
Abajijwe niba atarakunze Brenda Thandi amukurikiyeho amafaranga, Désiré Mbonabucya yemeje ko nubwo adafite amafaranga menshi ariko amaze igihe kinini ayakorera kuburyo atakwinjira mu rukundo ariyo ashyize imbere. Désiré Mbonabucya yasoje ikiganiro yagiranaga na 10 Tonight asaba Brenda Thandi kugendera mu Mana akareka ibyo arimo.
Itangazo Brenda Thandi yashyize ku rubuga rwe rwa facebook nyuma y'isakara ry'amakuru y'itandukana rye na Desire Mbonabucya
Ku munsi w’ejo ariko amakuru y’itandukanaryabo agisakara, Brenda Thandi yikomye ibitangazamakuru bimwe biri gutangaza amakuru yise ay’ibinyoma babwirwa na Désiré Mbonabucya. Igitangaje ni uko avuga ko nubwo bari bamaranye igihe bakundana na Désiré, Brenda Thandi ngo ntiyari azi aho umukunzi we atuye ndetse ngo bamaze gutandukana yamusezeranyije kuzamusebya mu itangazamakuru.
Ikindi kigaragara nkaho cyaba cyarabaye intandaro y’itandukana ryabo ni ukuba bivugwa ko Désiré Mbonabucya agifite umugore bataratandukana mu mategeko , ibi bigasa nkaho aribyo byatumye Brenda Thandi afata umwanzuro wo gutandukana na we.
Mbonabucya Désiré nawe yabaye nkurubiza Brenda Thandi ndetse na we yikoma itangazamakuru
Brenda yihangangirije Mbonabucya kutamukoreshereza amafoto
Igikomeje kuba urujijo ni uwaba yarasabye mugenzi we ko bahagarika umubano wabo ndetse n’ibyo kubana bateganyaga kuko buri wese ari kuvuga ibye. Ikindi gisa n’ikibabaje ni ukuba bose bari guterana amagambo nkaho batigeze bakundana ndetse bakaba bagaragaje gutandukana nabi cyane baterana amagambo.
Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO