RFL
Kigali

Gufana Manchester United cyane byatumye ayambara mu bukwe bwe anayitaka ahantu hose - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/09/2014 15:44
10


Nyuma y’iminsi ishize ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza itabasha kwitwara neza ndetse benshi mu bafana bayo bikabababaza, umufana wayo wo mu gihugu cya Kenya mu mpera z’iki cyumweru gishize yakoze agashya akora ubukwe yambara imyenda y’iyi kipe ndetse anayitaka mu buryo budasanzwe.



Uyu mufana wo muri Kenya mu bukwe bwe ntiyambaye ikote nk’uko bisanzwe mu bundi bukwe, ahubwo umupira urimo ikirango cya Manchester United nibyo yambaye maze we n’umugeni we banicara ahantu hari hatatswe ibirango by’iyi kipe ndetse n’imodoka bagiyemo nayo yari itatseho Manchester United ahantu hose.

man u

Uretse kandi ibi birango by’ikipe uyu musore yerekanye ko akunda bidasubirwaho, umutsima wari wateguwe mu kwakira abatumiwe muri ubu bukwe nawo wari utatsweho ibirango by’umutarankunga mushya w’iyi kipe ya Manchester United, iyi ikaba ari ikompanyi yitwa “Chevrolet”.

man u

man u

man u

man u

Uburyo umusore yari yambaye mu bukwe byatunguye inshuto n'imiryango babutashye

Uburyo umusore yari yambaye mu bukwe byatunguye inshuto n'imiryango babutashye

car

Imodoka bagiyemo nayo yari itatse ibirango bya Manchester United

Imodoka bagiyemo nayo yari itatse ibirango bya Manchester United

Umutsima bakirije abatumiwe muri ibi birori

Umutsima bakirije abatumiwe muri ibi birori

Manirakiza Théogène

Source: Nairobiwire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Madoudou9 years ago
    wa Mutype we unkoze ku mutima Imana yonyine izababere byoc
  • kwizera 9 years ago
    wangu yaciyeho kbs
  • x-men9 years ago
    kbs uyu niwe mufana nahabandi barabeshya
  • Phil9 years ago
    Ko yari yiyemeje kuryoshya ibirori kuki ataguze i costume ya Man U se? Nkazimye njya mbona bamabye baje gutera match.
  • Lauben9 years ago
    Uwo Niwe Mufana Nyawe.
  • Jordan9 years ago
    Ariko waranga na Manchester imuzi wana
  • fab9 years ago
    yababababa!!!!!! ibibera mu mahanga we! ibisazi bitera kwinshi kabisa
  • parfaite9 years ago
    yoooo ndagukunze cyane nubwo nta kuzi
  • RUBEGA PLACIDE9 years ago
    Oya yararengereye kbs twe twayivuyeho.
  • Ndar Danny9 years ago
    Uwo Mufana Nuwadanje Pe Yariyekanye Nawe Siwe Nagahinda Yarafite. Ahubwo Narye Kuyitoza.





Inyarwanda BACKGROUND