Nyuma y’iminsi ishize ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza itabasha kwitwara neza ndetse benshi mu bafana bayo bikabababaza, umufana wayo wo mu gihugu cya Kenya mu mpera z’iki cyumweru gishize yakoze agashya akora ubukwe yambara imyenda y’iyi kipe ndetse anayitaka mu buryo budasanzwe.
Uyu mufana wo muri Kenya mu bukwe bwe ntiyambaye ikote nk’uko bisanzwe mu bundi bukwe, ahubwo umupira urimo ikirango cya Manchester United nibyo yambaye maze we n’umugeni we banicara ahantu hari hatatswe ibirango by’iyi kipe ndetse n’imodoka bagiyemo nayo yari itatseho Manchester United ahantu hose.
Uretse kandi ibi birango by’ikipe uyu musore yerekanye ko akunda bidasubirwaho, umutsima wari wateguwe mu kwakira abatumiwe muri ubu bukwe nawo wari utatsweho ibirango by’umutarankunga mushya w’iyi kipe ya Manchester United, iyi ikaba ari ikompanyi yitwa “Chevrolet”.
Uburyo umusore yari yambaye mu bukwe byatunguye inshuto n'imiryango babutashye
Imodoka bagiyemo nayo yari itatse ibirango bya Manchester United
Umutsima bakirije abatumiwe muri ibi birori
Manirakiza Théogène
Source: Nairobiwire
TANGA IGITECYEREZO