RFL
Kigali

G-Bruce Kwibuka nyina witabye Imana byatumye bamwe bamufata nk'umutinganyi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/10/2014 14:36
20


Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya R&B na Pop, Mfuranzima Bruce uzwi cyane nka G-Bruce The Teacher benshi bakomeje kumufata nk’umusore uryamana nabo bahuje ibitsina cyangwa ushyigikiye imico n’imigenzo yabo.



Ni nyuma y’ifoto yashyize kuri facebook ye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28/10/2014 imugaragaza mu buryo budasanzwe, aho uyu musore agaragara nk’umukobwa w’inkumi wisize ibirungo bihagije kugirango agaragarire neza amaso yabamureba.

Nk’uko byagaragaye nyuma yo gushyira ahagaragara iyi foto, abantu benshi bayibajijeho byinshi ndetse bamwe ntibatinya kugaragaza icyo batekerezaho uyu musore dore ko hari n’abamutukaga ibitutsi bikomeye bagaragaza ko batishimiye iyo mico. Ndetse ibitutsi byabaye byinshi kugeza ubwo uyu musore akuraho iyi foto nyuma y’amasaha agera kuri 5 yari imaze ariyo foto ye yibanze(Profile picture).

G Bruce

Iyi niyo foto ya G Bruce yatumye afatwa nk'umutinganyi

Mu gushaka kumenya ukuri kuri iyi foto n’impamvu yari yamuteye kuyishyiraho, inyarwanda.com yegereye G-Bruce. Mu kiganiro n’uyu musore yadutangarije ko abantu bibeshye cyane kuri iyi foto bakayiha ubusobanuro budahuye nicyo we yatekerezaga ubwo yajyaga kuyishyiraho.

Aha, G-Bruce yagize ati “ Abantu babonye iriya foto ndabasaba ntibakomeze kubitindaho kuko uko babifashe ntabwo ariko biri, njyewe sindi ipede(sindi umuhungu uryamana n’abandi bahungu), nta n’ubwo mbashyigikiye uwabifashe gutyo yibeshye cyane.”

G Bruce

Mu gusobanuro impamvu yamuteye gushyiraho iyi foto, G Bruce yavuze ko yibukaga nyina witabye Imana mu myaka 12 ishize. Ati “ Njyewe iteka mu kwezi nk’uku kwa 10 nibuka umubyeyi wanjye mama kuko aribwo yitabye Imana. Hari ibintu byinshi mwibukiraho. Ubu nari nahisemo kumwibukira ku buryo yasokozaga umusatsi ni kuriya yasaga neza neza nagerageje kwisanisha nawe ariko benshi babifashe nabi barantuka niyo mpamvu nahisemo kubigumana maze ifoto nyikura aho nari nayishyize.”

Kanda hano wumve indirimbo za G Bruce

Ku ruhande rwe rw’umuziki, G Bruce yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Indoro undora’ yakorewe muri Umoja records, aho atanga ubutumwa ku bantu mu gushishozo ku bantu runaka babagana babereka ko babishimiye.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    nagende ino pede
  • Damas9 years ago
    Ubundise iyo ushyiraho ifoto ya Mama wawe sibwo wari kuba umwibutse neza? kandi byari gutuma nabandi bifatanya nawe. Abagututse rero, ntubarenganye kuko bari mu kuri. Ewana biriya birakabije pe!
  • 9 years ago
    Ubuse ko twe burimwana akora kimwe mubyo papa yakoraga turi abapede?niba ibyo aribyo yahisemo bamushakaho iki?
  • huumm9 years ago
    uri mwiza gusa! nkunze cyane iminwa yawe...(njye ndi umukobwa)! ntuzabe ipede kuko waba wiyangije cyane kabisa kubera ukuntu usa uramutse uri ipede wababaza benshi nanjye ndimo!!! birabe ibyuya rero!
  • 9 years ago
    oh.xry rata G
  • hum9 years ago
    Pole bibaho ko abantu batekerereza abandi ni uko isi tubayemo iteye!!!
  • gitamisi9 years ago
    arabeshya uyu yatangiye kuba umutinganyi wi Foh
  • jo9 years ago
    abababa ahubwo ni ipede ryenyewe nisuraye isanzwe pana ibyo yihinduye birabigaragaza nkanswe jye iyo mbonye umutinganyi mpita mumenya ntago bameze nkabantu basanzwe
  • yas9 years ago
    R.I.P mam
  • nadia9 years ago
    Yooo !!pole nubundi abantu dukunda kwihutira kuvuga kurusha kubanza kumenya ukuri!sorry kbs kid wikomeze barayomba!courage
  • JOSIANE9 years ago
    Kwibuka nibyiza ubuse twe buri mwana ko akora burikimwe papa yakoraga natwe turi abapede? Bruce courage! ibihangano byawe turabikunda.
  • congo9 years ago
    arafu uri mwiza nubwo bupede bwa kubera ubaye uriwe...kdi niba wikundira abo muhuje ibitsina bakureke.kira mutu naswingi zake.Ni mumutwe kandi ntiwanabyikuramo...umuntu arabivukana....
  • Baptiste Mfashijwe9 years ago
    saba imbabazi abakunzi bibihangano byawe .kandi birabe ibyuya niba ibyo bakeka ataribyo
  • alk9 years ago
    rekanana na Bantu.courage we gusa
  • Julienne Kacyiru9 years ago
    Giome Maman Alice twese nkumuryango wa Munyakazi turamwibuka cyaneee yatubereye umubyeyi mwiza kumwibuka si ubucucu ubaye umutinganyi wamubabaza cyaneee, reka twuse ikivi maman na maman Ayinkamiye badusigiye twita kubari inyuma yacu utazakora ikosa ryokuba umutinganyi byababaza twebwe umuryango wa munyakazi.
  • shumbusho olivier9 years ago
    ndumva kuba g bruce yaribukaga nyina ntimwagakwiriy kumwandarika kuk bensh bibuka kuburyo butandukany saw murakz
  • shumbusho olivier9 years ago
    ndumva kuba g bruce yaribukaga nyina ntimwagakwiriy kumwandarika kuk bensh bibuka kuburyo butandukany saw murakz
  • ro9 years ago
    ihangane bibaho ko abantu babona ibintu muburyo butandukanye,Imana niko yaturemye so big up muri muzika yawe
  • joyeuse9 years ago
    umva nimumureke buri wese agira ibyiyumvo bye kd buri wese amenya ibye kbs!
  • abraham8 years ago
    g bruce niba waribukaga maama wawe ntakosa ririmo buriwese agira uko atekereza . murakoze





Inyarwanda BACKGROUND