Umuraperi Fireman, umwe mu basore bane bagize itsinda rya Tuff Gangs nawe yagize icyo avuga ku ntero nshya ya Senderi ya ‘Tuff Hit’ n’imyitwarire ye, aho yanenze yivuye inyuma uyu muhanzi ndetse ahamya ko adatangiriwe mu maguru mashya abanyarwanda bashobora no kuzashiduka yiyitirira Perezida wa Repubulika.
Fireman abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaje ko ku myaka ya Senderi atarimo atanga urugero rwiza amusaba ko yarekeraho imikino ye, we agereranya nk’ubusazi.
Mu butumwa buri mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje, Fireman yagize ati “ Ndibaza. Harya buriya Senderi afite imyaka ingahe? Hambere twabanje kubifata nkaho ntacyo bitwaye ariko ibi birakabije! Kuba umufana wamaTuff ntibisobanuye kwitwara nk’umusazi, mu gihe Tuff Gangs ikurikiranwa na rubanda. Sigaho iyo mikino muvandimwe.”
Fireman wari umaze igihe atavuga, yongeye kuvuga nyuma yo kutishimira intero Senderi yadukanye ya 'Tuff Hit'
Mu kiganiro na Fireman, nyuma y’ibi yanyujije ku rukuta rwe, yashimangiye ko Senderi agomba kwikosora agakora ibintu bimwubahisha bikanubahisha abahanzi bagenzi be.
Fireman ati “ Ntabwo biriya bintu ari byo kandi n’abantu ntibagashyigikire amafuti ngo usange babigendeye, babyuririyeho, umuntu niyitwara kuriya bajye bamugira inama, ntibagashinyagure kuko ntabwo ntekereza ko waba uri umuntu muzima ugahagarara ku bintu, abantu bose bari kukubwira ko ibintu urimo atari byo, ukabihagararaho ngo wishingikirije ubusazi bwawe!”
Akomeza agira ati “ Imyitwarire y’uriya mukoboyi, uriya musaza urimo wiyita Umu Tuff ntabwo ihwanye n’imyitwarire yaba Tuff, ntabwo ushobora kugira gutya, ngo ube uri imbere y’abantu, abanyamakuru, abakunzi b’umuziki, ngo uhite umanura ipantaro uyigarukirize mu mavi, ngo ugende nka gatenesi widunda ngo uri umu Tuff, cyangwa abantu bicaye bameze neza barimo gufata amafunguro ngo ugende warure ibiryo bireshya n’umusozi ngo uri Tuff, icyo kintu nicyo turi kurwanya arabyitiranya ari ni no gusebanya kwanza, Senderi arabangamye, akwiye kwikosora cyangwa agakosorwa.Tuzamukosora mu Kinyarwanda.”
Kwiyarurira ibiryo atabasha kumara ku isahane, akabikora avuga ngo ni umu Tuff nabyo byanenzwe cyane na Fireman ndetse na Bull Dogg na Green P, binavugwa ko banafite indirimbo nshya muri studio izasohoka irimo imwe mu mirongo inenga imyitwarire ya Senderi
Senderi muri iyi minsi ntabwo acana uwaka n'abaTuff Gangs ku bwo kumushinja kubinjirira bugoryi
Kubwa Fireman, asanga Senderi amaze kugira akamenyero kabi ndetse akwiye gutangiririrwa hafi abantu bakareka kumushyigikira mu mafuti hato atazanigereranya na Perezida wa Repubulika. Fireman yongeraho ko niba yumva ashaka gufatwa nk’umuntu ukomeye agomba kureka icyo uyu muraperi yagereranyije n’ubugoryi.
Mu magambo ye, Fireman ati “ Iteka Senderi abantu bahora bibaza ibyo yikora, we akagirango ni ishema, ntabwo aribyo. Ubwo se ibintu abandi bantu badakora we aba yumva bisanzwe? Ariko noneho we arabikora, abantu bakabyita ibikoryo, ibintu by’amafuti, bidafatika ugasanga biri gushyigikirwa. Njye ndabona harimo ikibazo ntabwo ari gusa, niba umuntu yigira gutyo abantu bagakomeza guseka ngo ni entertainement, ubu ejo bundi niyifata akiyita His Excellency Paul Kagame, nabyo abantu babifate ngo ni ubusazi se?Babyite udukoryo?!Bwaba ari ubusazi ahubwo noneho, ntabwo rero abantu bakwiye gushyigikira umuntu mu mafuti ye ahubwo bakwiye kumugira inama niba bamukunze, sinzi niba ari abakunzi be koko kandi aribo bamuhitiyemo kwiyita Tuff Hit. Twe turi amaTuff Gangs nta nubwo turi kubirwanira, nta nubwo turi kumubuza yewe nashaka afatireho ariko ni ukumugira inama biriya ntabwo ari ibintu by’umugabo.Niba ashaka kuba umu Tuff nabe umutuff ariko areke gukora ubugoryi.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO