RFL
Kigali

Fireman yihanangirije Senderi amusaba kureka gusarira kuri Tuff Gangs ayizanaho ibyo yise ubugoryi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/03/2015 16:11
31


Umuraperi Fireman, umwe mu basore bane bagize itsinda rya Tuff Gangs nawe yagize icyo avuga ku ntero nshya ya Senderi ya ‘Tuff Hit’ n’imyitwarire ye, aho yanenze yivuye inyuma uyu muhanzi ndetse ahamya ko adatangiriwe mu maguru mashya abanyarwanda bashobora no kuzashiduka yiyitirira Perezida wa Repubulika.



Fireman abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaje ko ku myaka ya Senderi atarimo atanga urugero rwiza amusaba ko yarekeraho imikino ye, we agereranya nk’ubusazi.

Senderi

Mu butumwa buri mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje, Fireman yagize ati “ Ndibaza. Harya buriya Senderi afite imyaka ingahe? Hambere twabanje kubifata nkaho ntacyo bitwaye ariko ibi birakabije! Kuba umufana wamaTuff ntibisobanuye kwitwara nk’umusazi, mu gihe Tuff Gangs ikurikiranwa na rubanda. Sigaho iyo mikino muvandimwe.”

Fireman

Fireman wari umaze igihe atavuga, yongeye kuvuga nyuma yo kutishimira intero Senderi yadukanye ya 'Tuff Hit'

Mu kiganiro na Fireman, nyuma y’ibi yanyujije ku rukuta rwe, yashimangiye ko Senderi agomba kwikosora agakora ibintu bimwubahisha bikanubahisha abahanzi bagenzi be.

Fireman ati “ Ntabwo biriya bintu ari byo kandi n’abantu ntibagashyigikire amafuti ngo usange babigendeye, babyuririyeho, umuntu niyitwara kuriya bajye bamugira inama, ntibagashinyagure kuko ntabwo ntekereza ko waba uri umuntu muzima ugahagarara ku bintu, abantu bose bari kukubwira ko ibintu urimo atari byo, ukabihagararaho ngo wishingikirije ubusazi bwawe!”

Akomeza agira ati “ Imyitwarire y’uriya mukoboyi, uriya musaza urimo wiyita Umu Tuff ntabwo ihwanye n’imyitwarire yaba Tuff, ntabwo ushobora kugira gutya, ngo ube uri imbere y’abantu, abanyamakuru, abakunzi b’umuziki, ngo uhite umanura ipantaro uyigarukirize mu mavi, ngo ugende nka gatenesi widunda ngo uri umu Tuff, cyangwa abantu bicaye bameze neza barimo gufata amafunguro ngo ugende warure ibiryo bireshya n’umusozi ngo uri Tuff, icyo kintu nicyo turi kurwanya arabyitiranya ari ni no gusebanya kwanza, Senderi arabangamye, akwiye kwikosora cyangwa agakosorwa.Tuzamukosora mu Kinyarwanda.”

Senderi

Kwiyarurira ibiryo atabasha kumara ku isahane, akabikora avuga ngo ni umu Tuff nabyo byanenzwe cyane na Fireman ndetse na Bull Dogg na Green P, binavugwa ko banafite indirimbo nshya muri studio izasohoka irimo imwe mu mirongo inenga imyitwarire ya Senderi

Senderi

Senderi muri iyi minsi ntabwo acana uwaka n'abaTuff Gangs ku bwo kumushinja kubinjirira bugoryi

Kubwa Fireman, asanga Senderi amaze kugira akamenyero kabi ndetse akwiye gutangiririrwa hafi abantu bakareka kumushyigikira mu mafuti hato atazanigereranya na Perezida wa Repubulika. Fireman yongeraho ko niba yumva ashaka gufatwa nk’umuntu ukomeye agomba kureka icyo uyu muraperi yagereranyije n’ubugoryi.

Mu magambo ye, Fireman ati “ Iteka Senderi abantu bahora bibaza ibyo yikora, we akagirango ni ishema, ntabwo aribyo. Ubwo se ibintu abandi bantu badakora we aba yumva bisanzwe? Ariko noneho we arabikora, abantu bakabyita ibikoryo, ibintu by’amafuti, bidafatika ugasanga biri gushyigikirwa. Njye ndabona harimo ikibazo ntabwo ari gusa, niba umuntu yigira gutyo abantu bagakomeza guseka ngo ni entertainement, ubu ejo bundi niyifata akiyita His Excellency Paul Kagame, nabyo abantu babifate ngo ni ubusazi se?Babyite udukoryo?!Bwaba ari ubusazi ahubwo noneho, ntabwo rero abantu bakwiye gushyigikira umuntu mu mafuti ye ahubwo bakwiye kumugira inama niba bamukunze, sinzi niba ari abakunzi be koko kandi aribo bamuhitiyemo kwiyita Tuff Hit. Twe turi amaTuff Gangs nta nubwo turi kubirwanira, nta nubwo turi kumubuza yewe nashaka afatireho ariko ni ukumugira inama biriya ntabwo ari ibintu by’umugabo.Niba ashaka kuba umu Tuff nabe umutuff ariko areke gukora ubugoryi.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abey9 years ago
    hhahah sendeli arakaze nabari barabuze baravuze uyu ngo firemen nari naranamwibagiwe
  • josy9 years ago
    jyewe mbona yarasaza pe senderi abamushyira muru guma guma nibo bamwica
  • MWEMA berthe9 years ago
    Uyumwana ibintu avuze nukuri njyembona senderi arikigoryi siniyumvisha umuntu umuntu wumugabo amanura ipantalon akayigeza munsiyikibuno NGO nu mutuff.nacishe make aturane nabandi ibintu akora sibyo kbsa are be imyaka afite.guhora yivuga imyato sibyo amagambo menshi avamo ibicumuro. Niyitonde njyembona nindirimboze ntacyo zimariye abanyarwanda.nagabanye ibikabyo kuko numuswa cyane
  • gogo9 years ago
    umurwayi disi ntibamuca ahubwo baramurwaza
  • ZIDANE9 years ago
    AHUBWO NDUMVA MWE MWIYITA TUFF GANGS ARI MWE BASAZI KABISA!!!??? ABNTU BABAGABO MUZANA AMAFUTI NKAYO?? UBUSE WA MUGANI WA SENDERI ABANTU NTIBITIRANWA BAKAGIRA AMAZINA AHUYE KOKO CYANE CYANE NONEHO MWE AKABA ATANAHUYE?? MWA NJIJI MWE TUFF GANGS BIHURIYEHE NA TUFF HITS???? UBUNDI SE NIBA IZINA ARI IRYANYU MWARARYANDIKISHIJE MURI RDB MUJYE KUMUREGA NIBYO BYABA BYIZA ARIKO MUREKE AMAGAMBO.PUUUUUUU
  • Nshti sylivain9 years ago
    Taft hit komeza. TAff gang ubangize mumutwe bakomeze bahobagire. ahubwo FIRE MAN. NIWE UTUZUYE UBWO. WASANGA AVUYE KUNWA IBIMOGI SINAMUBO KURUTONDE. hit komeza wamamare UHUBWOSE IRYOZINA UGIYE MURI RDB WARISANGAYO. NIBA POWEEEEEEEEEE?
  • Nshti sylivain9 years ago
    Taft hit komeza. TAff gang ubangize mumutwe bakomeze bahobagire. ahubwo FIRE MAN. NIWE UTUZUYE UBWO. WASANGA AVUYE KUNWA IBIMOGI SINAMUBO KURUTONDE. hit komeza wamamare UHUBWOSE IRYOZINA UGIYE MURI RDB WARISANGAYO. NIBA POWEEEEEEEEEE?
  • Nshti sylivain9 years ago
    Taft hit komeza. TAff gang ubangize mumutwe bakomeze bahobagire. ahubwo FIRE MAN. NIWE UTUZUYE UBWO. WASANGA AVUYE KUNWA IBIMOGI SINAMUBO KURUTONDE. hit komeza wamamare UHUBWOSE IRYOZINA UGIYE MURI RDB WARISANGAYO. NIBA POWEEEEEEEEEE?
  • Nshti sylivain9 years ago
    Taft hit komeza. TAff gang ubangize mumutwe bakomeze bahobagire. ahubwo FIRE MAN. NIWE UTUZUYE UBWO. WASANGA AVUYE KUNWA IBIMOGI SINAMUBO KURUTONDE. hit komeza wamamare UHUBWOSE IRYOZINA UGIYE MURI RDB WARISANGAYO. NIBA POWEEEEEEEEEE?
  • Cola9 years ago
    Ubundi se ibyo nibiki muba mukora ese ubundi kumugani wawe nubugiryi ,none mwe ni ibyanyu ? icyo abanyamerika bakoze muba mwubikiye kubikopera mwahanze ibyanyu bijyanye nuko muri koko!!!!!!!!!!!!!!!!!!! murapfu ubusa nyine nubugoryi gusa bwanyu mwese.mudakora munganzo ya kinyarwanda ibabereye.
  • zouzou9 years ago
    Jye mbona sendeli atuzuye kuko numubiri we urabigaragaza ashobora kuba afite ibitsina bibiri
  • Khadafi9 years ago
    Hit ni hit koko?? Uziko narinziko iryo zina Fireman ritakiri muri Music industry !! Hit we n abazimye bagarure wenda twababona ku mbuga
  • uwababyeyi devotha9 years ago
    mureke senderi nawe akore iyo ni groupe yashinze ntabwo yabiyitiriye iyabo ahubwo babyumvise nabi
  • Olivier9 years ago
    mu byukuri senderi afite ikibazo gikomeye cyane. si ubugoryi ahubwo ni ubujiji buri ku rwego rwo hejuru yita ubustari. namwe mushyigikiye amafuti ye nti muri abafana be nta nubwo mumwifuriza ibyza mu gihe muta mugira inama senderi ni umuhanzi ukuze ugereranije n abandi arko ibyo akora nta rugero atanga nk umuntu ukuze.
  • 9 years ago
    mu byukuri senderi afite ikibazo gikomeye cyane. si ubugoryi ahubwo ni ubujiji buri ku rwego rwo hejuru yita ubustari. namwe mushyigikiye amafuti ye nti muri abafana be nta nubwo mumwifuriza ibyza mu gihe muta mugira inama senderi ni umuhanzi ukuze ugereranije n abandi arko ibyo akora nta rugero atanga nk umuntu ukuze.
  • mwema 9 years ago
    uuiuu nkuyu se hararya aracyabaho uuuu senderi mutamuvuze mwa ntimwamenyekana peeeee fireman gabanya ubugambo tuff hit ntari muri tuff gang yanyu mureke nokumwendereza nibigambo yanyu .aho kuririmba uri mubusutwa nayo menyo yavanywemo ninzoga na byabyatsi byanyu.
  • Rutura9 years ago
    Nibareke gushaka kubakira izina kuri Sendeli, yavuze ko ari Tuff Hit kandi iryo zina biyitirira ni irya label ya Bob Marley (Tuff Gong). Tuff Hit komeza utsinde!
  • hum9 years ago
    Yewe ntawe utarya ariko uyu we andenzeho pe ubuse ibi ni ibiki ko ari umururumba rwose!!!
  • Bebe9 years ago
    Sentindi Senderi ujya i Butare akambara tauge, yakandagiza ikirenge muri Amerika akiyita Harvard, mubona adafite ikibazo koko? Noneho ubwo asigaye aza mu ngunguru, niyiyite "Senderi le Cynique"! Naho ibyo uyu mwana akubwiye byakire nk'inama, maze wikubite agashyi! Abaguha micro nibo bakoshya! Gusa mu burwayi bwawe tuzakurwaza rwose!
  • 9 years ago
    Hit ni hit batezumwiryane turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND