RFL
Kigali

Fazzo birashoboka ko yashyikirizwa inkiko ariko aranasabirwa impuhwe za Nyagasani kubera imyambarire ye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/10/2014 17:17
15


Nyuma y’uko mu minsi micye ishize hagaragaye amafoto ya producer Fazzo yambaye imyambaro isanzwe imenyerewe ku bihaye Imana ba babikira ndetse ikaza kuvugwaho byinshi, Ku ruhande rw’ubuvugiza bwa kiliziya gatolika buratangaza ko bishobotse uyu mugabo yashyikirizwa inkiko ariko ikingenzi bitayeho ari ukumugorora bakanamwereka Imana.



Kuri kiliziya Gatolika basanga ibyo uyu musore yakoze ari ukurengera ndetse hari n’amategeko abihana gusa nk’uko umuvugizi wa kiliziya gatolika yabidutangarije ngo basanga umuntu ukora ibikorwa nk’ibi aba yitesheje agaciro bityo ikingenzi akaba ari ukumusabira imbabazi n’impuhwe z’Imana ikamugirira neza akava muri ubwo buyobe n’ubupfayongo.

Fazzo

Fazzo hagati y'abakobwa babiri yiyambuye imyambaro ya kigabo yambara umwambaro w'Ababikira yagerageje kwisanisha nabo

Mu kiganiro na musenyeri Smaragde Mbonyintege umushumba wa diyoseze ya Kabgayi ari nawe ukuriye inama y'Abapesikopi mu Rwanda yavuze ko bakabaye bamukurikirana akaryozwa ibyo yakoze gusa ngo basanga byaba bigiye kubahendera ubusa kuko abahora batukisha kiliziya badashobora guhora mu manza nabo.

Aha yagize ati “ Wo kagira Imana we uzakurikira abantu nkabo ugeze he? Ntitumuzi, ariko gufata ifoto ukamurega byashoboka, Ariko biba bihenze, urebye ibyo uributange mu kumukurikirana ushatse wanabireka, ubundi umuntu agirwa n’umutima, niyo wafata ikanzu ya musenyeri, ukarenzaho ingofero ukanafata inkoni ntabwo biguhindura musenyeri ahubwo umutima ugama ari wa wundi ubikora niwe uba wanduye, aba yitesheje agaciro.”

mbonyintege

Smaragde Mbonyintege/Foto:Internet

Uyu musenyeri akomeza agira ati “ Twe birashoboka ko tumubonye twamujyana mu nkiko zikamucira urubanza kuko amategeko ariho gusa ubu ikindi twakora ni ukumusabira ku Mana imugirire neza.”

Ku ruhande rwa Fazzo, we avuga ko mu kwambara iyi myenda nta kindi yari agamije uretse kuba yarabikoze nko kwishimisha ubwo yari yitabiriye ikorwa ry’amashusho y’umwe mu bahanzi bakorana ari nawe wamukoreye iyi ndrimbo mu buryo bw'amajwi ndetse aya mafoto akaba atari we wayagejeje ku ka rubanda ahubwo yarayibwe.

Ati “ Njyewe narindimo kwambika abakobwa bari muri video ya T Rock, nyuma ndifotoza bisanzwe nta kindi ngamije, abantu ntibabifate nabi kuko sinanjyewe wayashyize kuri internet barayanyibye barayakoresha.”

Fazzo

Ubusanzwe Fazzo yari yagaragaye muri video akinamo nk'umupadiri gusa nyuma yifotoje amafoto yambaye nk'ababikira ari nayo yaje kuvugisha cyane abantu

Iyi myambaro Fazzo yagaragaye yambaye yadodeshejwe n’umuhanzi T-Rock ubwo yashakaga kuyifashisha mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘Nimba padiri’, ikaba yaranakozwe mu buryo bw’amajwi na Fazzo.

Reba amashusho y'indirimbo 'Nimba padiri'

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gakwaya9 years ago
    Bullshit! ubundi se uyu ubu aririmba iki!! sagihobe wuzuye....
  • 9 years ago
    ko tutamenye aho akomoka
  • dady9 years ago
    Ariko fazoo yarakabije pe
  • Gakuru9 years ago
    Iyi niyo nkuru insekeje kuba nabaho, Fazzo bamureke ntabwo yaciye inka amabere
  • ukuri kwange9 years ago
    Ah ariko ntimugakabirize ibintu woshye hari igikuba cyacitse, ikosa ryakozwe se ni irihe mubyukuri? Harya ngo yambaye imyenda ya padiri? Padiri se nigiki? Hari izina Rye se ryanditseho? Nimyenda yingabo zigihugu irambarwa nkaswe ngo badiri? Mumbwire kweli ikisa nirihe? Mugamba kumenya ko uriya ari umuhanzi, imyenda yayambaye ari mubuhanzi bwe, ntiyayambaye atembera. Ubuse ko mumafilm twirirwa tubona bambaye imyenda ya police, Abo ba padiri, militaires ko ntawurashinga imanza ngo yarege? kdi byose ni ubuhanzi ! Ark nyiri agatwe gato aberwa nibuye kweli. Muririrwa musambana hanze mutatira indahiro mwarahiriye imbere ya papa na bibiliya mwarangiza mugashakira amakosa aho atari.
  • ukuri kwange9 years ago
    Ah ariko ntimugakabirize ibintu woshye hari igikuba cyacitse, ikosa ryakozwe se ni irihe mubyukuri? Harya ngo yambaye imyenda ya padiri? Padiri se nigiki? Hari izina Rye se ryanditseho? Nimyenda yingabo zigihugu irambarwa nkaswe ngo badiri? Mumbwire kweli ikisa nirihe? Mugamba kumenya ko uriya ari umuhanzi, imyenda yayambaye ari mubuhanzi bwe, ntiyayambaye atembera. Ubuse ko mumafilm twirirwa tubona bambaye imyenda ya police, Abo ba padiri, militaires ko ntawurashinga imanza ngo yarege? kdi byose ni ubuhanzi ! Ark nyiri agatwe gato aberwa nibuye kweli. Muririrwa musambana hanze mutatira indahiro mwarahiriye imbere ya papa na bibiliya mwarangiza mugashakira amakosa aho atari.
  • jimmy9 years ago
    ubundise kuki bajya kwishushanya? bazaguhane ntuzongere
  • Andre9 years ago
    ahubwose ukuntu aberewe
  • kayonga9 years ago
    Urumogi ntacyo rutazabakoreha!!
  • manibu9 years ago
    ariko kuki batayobera kuri islam ngo barebe aho abantu batamdukanira.ibyo yigira ngo ararya hit harigihe yayirira ahandi hadashimoshije
  • 9 years ago
    HAHAHAHAHAHA
  • nshimiyimana9 years ago
    Komeza umwoshye nibamujyana mumanza nzareba icyo uzamufasha
  • Janet Kawera9 years ago
    Fazzo Ndabona Nta Kosa Afite Ahubwo Uwo Wabitangaje Niwe Wamwanduranyijeho Kko Fazzo We Yabikoze Yishimisha Ntiyari Agamije Gusebanya Rwose.
  • mimi9 years ago
    mana we ndumiw ariko araberewe, pe
  • woweki8 years ago
    niba warababonye bikakubabaza uzabarege





Inyarwanda BACKGROUND