Nyuma y’uko mu minsi micye ishize hagaragaye amafoto ya producer Fazzo yambaye imyambaro isanzwe imenyerewe ku bihaye Imana ba babikira ndetse ikaza kuvugwaho byinshi, Ku ruhande rw’ubuvugiza bwa kiliziya gatolika buratangaza ko bishobotse uyu mugabo yashyikirizwa inkiko ariko ikingenzi bitayeho ari ukumugorora bakanamwereka Imana.
Kuri kiliziya Gatolika basanga ibyo uyu musore yakoze ari ukurengera ndetse hari n’amategeko abihana gusa nk’uko umuvugizi wa kiliziya gatolika yabidutangarije ngo basanga umuntu ukora ibikorwa nk’ibi aba yitesheje agaciro bityo ikingenzi akaba ari ukumusabira imbabazi n’impuhwe z’Imana ikamugirira neza akava muri ubwo buyobe n’ubupfayongo.
Fazzo hagati y'abakobwa babiri yiyambuye imyambaro ya kigabo yambara umwambaro w'Ababikira yagerageje kwisanisha nabo
Mu kiganiro na musenyeri Smaragde Mbonyintege umushumba wa diyoseze ya Kabgayi ari nawe ukuriye inama y'Abapesikopi mu Rwanda yavuze ko bakabaye bamukurikirana akaryozwa ibyo yakoze gusa ngo basanga byaba bigiye kubahendera ubusa kuko abahora batukisha kiliziya badashobora guhora mu manza nabo.
Aha yagize ati “ Wo kagira Imana we uzakurikira abantu nkabo ugeze he? Ntitumuzi, ariko gufata ifoto ukamurega byashoboka, Ariko biba bihenze, urebye ibyo uributange mu kumukurikirana ushatse wanabireka, ubundi umuntu agirwa n’umutima, niyo wafata ikanzu ya musenyeri, ukarenzaho ingofero ukanafata inkoni ntabwo biguhindura musenyeri ahubwo umutima ugama ari wa wundi ubikora niwe uba wanduye, aba yitesheje agaciro.”
Smaragde Mbonyintege/Foto:Internet
Uyu musenyeri akomeza agira ati “ Twe birashoboka ko tumubonye twamujyana mu nkiko zikamucira urubanza kuko amategeko ariho gusa ubu ikindi twakora ni ukumusabira ku Mana imugirire neza.”
Ku ruhande rwa Fazzo, we avuga ko mu kwambara iyi myenda nta kindi yari agamije uretse kuba yarabikoze nko kwishimisha ubwo yari yitabiriye ikorwa ry’amashusho y’umwe mu bahanzi bakorana ari nawe wamukoreye iyi ndrimbo mu buryo bw'amajwi ndetse aya mafoto akaba atari we wayagejeje ku ka rubanda ahubwo yarayibwe.
Ati “ Njyewe narindimo kwambika abakobwa bari muri video ya T Rock, nyuma ndifotoza bisanzwe nta kindi ngamije, abantu ntibabifate nabi kuko sinanjyewe wayashyize kuri internet barayanyibye barayakoresha.”
Ubusanzwe Fazzo yari yagaragaye muri video akinamo nk'umupadiri gusa nyuma yifotoje amafoto yambaye nk'ababikira ari nayo yaje kuvugisha cyane abantu
Iyi myambaro Fazzo yagaragaye yambaye yadodeshejwe n’umuhanzi T-Rock ubwo yashakaga kuyifashisha mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘Nimba padiri’, ikaba yaranakozwe mu buryo bw’amajwi na Fazzo.
Reba amashusho y'indirimbo 'Nimba padiri'
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO