RFL
Kigali

Fally Ipupa,D Banj,Yaya Touré na Youssou Ndour batumiwe na perezida Barack Obama

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/07/2014 15:21
1


Nyuma y’uko hamaze igihe hitegurwa inama perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika azagirana n’abakuru b’ibihugu bya Afrika,ku rutonde rw’abatumiwe hiyongereyeho ibyamamare Fally Ipupa, D Banj,Yaya Touré ndetse Youssou Ndour.



Amakuru dukesha ikinyamakuru Oeil d’Afrique avuga ko ibi byamamare byatumiwe muri iyi nama izatangizwa ku mugaragaro tariki ya 5/08/2014 I Washington izitabirwa kandi n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bagera kuri 50 aho izaba igamije kwiga ku iterambere rya Afurika ndetse n’umubano hagati y’uyu mugabane n’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

hh

Fally Ipupa wo mu gihugu cya Congo Kinshasa amaze gutera intambwe igaragara mu muziki we

 hh

D banj umuhanzi wo muri Nigeria

ff

Yaya Toure umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ivory Coast

Ibi byamamare byatumiwe mu rwego rw’igikorwa kizaba nyuma y’iyi nama cyateguwe n’amashyirahamwe Akon Lighting Africa ndetse na Africa 2.0 aho muri iki gikorwa kizaba tariki ya 7/8/2014 aho bazaganira n’urubyiruko rutandukanye mu rwego rwo kubagira inama zatuma bakabya inzozi zabo nk’uko bo babigenje ndetse no kwitegura kwiteza imbere mu buryo bwinshi nk’abayobozi b’ejo hazaza ba Afrika.Iki gikorwa kizitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afrika.

gg

Youssou Ndour Umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Senegal

Kuba ibi byamamare byo ku mugabane wa Afurika byaratumiwe na perezida Barack Obama biragaraza uburyo ibikorwa by’abanyafurika mu mikino ndetse n’imyidagaduro bisigaye bigera kure ku buryo umuntu yagira icyizere ko mu nama y’ubutaha hazatumirwamo umuhanzi cyangwa umukinnyi ukomoka mu Rwanda.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sako walcott9 years ago
    Ewana Africa ndumva igiye gutera imbere.





Inyarwanda BACKGROUND