RFL
Kigali

Fabiola uvuga ko atazi niba akibana n’umugabo we kuri ubu bishoboka ko asigaye akundana n’undi mukinnyi wa filime

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:24/04/2015 14:37
21


Umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri Filime ‘Amarira y’urukundo’, Mukasekuru Fabiola atangaza ko atazi niba akibana n’umugabo nyamara andi makuru akavuga ko bamaze gutandukana ndetse akaba asigaye yikundira mugenzi we nawe ukina filime witwa Rutabayiro Eric wamenyekanye muri Filime ‘Pablo’.



Itangwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie awards ryaciye amarenga y’itandukana ryabo

Ku itariki  22 Werurwe 2015 mu  itangawa ry’ibihembo bya Rwanda Movie awards , Fabiola yanegukanyemo igihembo nk’umukinnyi wahize abandi mu gukinisha umubiri “Best Actress in Actions, yagaragaye muri uyu muhango nta byishimo na mba afite ndetse aza yambaye ikanzu y’umukara ndende, ifite ingofero ihishe amaso , yambaye umunyururu ufunze n’ingufuri.

Uku niko Fabiola yari yambaye mu itangwa ry'ibihembo bya Rwada movie awards


Nta byishimo na mba yigeze agaragaza

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com ubwo yamubazaga igisobanuro cyabyo, Fabiola yatangaje ko yari yabikoze ku mpamvu z’uko yari afite agahinda ku mutima kubw’uko umugabo we yari yamusabye ko batandukana, gusa yongeraho ko byari ukumukanga ko ndetse asanzwe amutungura akabimubwira iyo bizihiza isabukuru yabo yo kubana kwabo.

Mbere yari yagaragaje ko afite undi yihebeye

Mbere gato y’uko hatangwa ibi bihembo,ku itariki 20 Werurwe 2015 , abinyujije ku rukuta rwe rwa Whatsapp Fabiola yashyizeho ifoto y’umukinnyi wa filime umaze kumenyekana cyane kubera gukina filime zirimo imirwano, Rutabayiro Eric ndetse iyo foto iza iherekejwe n’amagambo agaragaza urukundo rudasanzwe amukunda.

ERIC

Rutabayiro Eric

Rutabayiro Eric umenyerewe muri filime zirimo imirwano(Action movies)

Fabiola Message on Whatsapp

Ubutumwa Fabiola yashyize kuri Whatsapp avuga kuri Eric Rutabayiro

Ayo magambo yagiraga ati ”Am not da only one but am da only one for yu!!!!” tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati “Ntabwo ari njye njyenyiine ku isi, ariko ninjye njyenyije kuri wowe."

Ubwo twamubazaga kuri uru rukundo rwe na Eric Rutabayiro, Fabiola yabihakanye yemeza ko ari inshuti zisanzwe. Yagize ati “Ntabwo turi mu rukundo na Eric, ikiri gutuma duhura ni uko ari kunyigisha umukino wa Kungu fu kugira ngo bizabashe kuzamura impano yanjye, ni umuntu ubizobereyemo, ngira ngo niyo mpamvu abantu babihereyeho bakavuga ko dukundana, ni umuntu nubaha nka Maitre(umwarimu umwigisha imirwanire), no mu buzima busanzwe. Ntabwo mvuze ko ari umwanzi wanjye ni inshuti yanjye ariko hagati yacu nta rukundo rurimo.

Mukasekuru Fabiola uzwi cyane muri filime 'Amarira y'urukundo'

Ku makuru avuga ko Fabiola yaba yaramaze gutandukana n’umugabo we, ndetse akaba ariyo mpamvu asigaye agaragaza Eric nk’umuntu akunze muri iyi minsi, Fabiola ntiyeruye ngo ayanyomoze cyangwa ahakane aya makuru gusa avuga ko nawe atazi neza niba yaratandukanye n’umugabo we cyangwa bakibana mu rugo. Yagize ati “ Ntabwo mbizi,nyine nibyo ndi kukubwira ntacyo nagutangariza kubera impamvu zanjye z’umwihariko, igihe nikigera abantu amakuru bazayamenya.”

Ku ruhande rwa Rutabayiro Eric yemeza ko Fabiola ari umunyeshuri we gusa nta by’urukundo azi.Yagize ati” Gukundana na Fabiola ntibyakuda, kuko amakuru ambwira ni ay’uko yubatse,ntabwo twakundana rero, nta mpamvu rero.”

Ku kigendanye n’uko Fabiola yaba yarashyizeho ifoto ye ku rubuga rwa  Whatsapp ndetse iherekejwe n’amagambo y’urukundo nabyo Eric yagize icyo abivugaho. Ati” Njya mbibona yashyizeho(kuri whatsapp ye) amafoto yanjye ubundi yashyizeho ayandi, sinjya mubaza aho yayakuye, cyangwa impamvu abikora njye mba nabyihoreye gutyo.”

Ku bigendanye niba nibura aziko Fabiola yaba yaratandukanye n’umugabo we, Eric Rutabayiro avuga ko atabizi neza gusa icyo azi ari uko iyo barangije imyitozo yumva Fabiola avuga ko asanze abana, atajya akunda kugaruka ku mugabo we.

Fabiola ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Sinema nyarwanda. Yatangiye gukina filime muri 2010. Iyo aheruka gukinamo ,yanakunzwe na benshi ni iyitwa ‘Intare y’ingore’, kuri ubu akaba yararangije gukina muyitwa ‘Inkomoko y’ishyano , akaba azakurikizaho iyitwa  ’ Inzira y’urupfu’

Renzaho Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vincent8 years ago
    yooo biratangqje KD biranababaje najyaga nbo nacyi amezenkuwa kubaka nonebimunanijicyi ahaaa kubakantibyoroshye
  • harerimana8 years ago
    Ntago ibyobyaribikwiye fabiora yihangane
  • Kayiranga wassa8 years ago
    Fabiora numu star azabasaza mujye muta umutwe we yiturije.ese umuntu wese ushizeho ifoto yumuntu bivuga ko aba amukunda? Ese ko bashiraho Drogoba abarumukunzi wuwamushizeho? Ikindi kndi ushobora gushiraho status ikamaraho igihe bitavuzeko iba igendanye na profile.simuvugiye ariko niko mbyumva.
  • zurufati8 years ago
    nyamuna mwica imanza mubaze banyiri ubwite nkange aba bombi ndabakunda kumvs bavugwa nabi biri kumbabaza cya uyumusore niba ataranubaka mwaba mwica imberehe hazaza
  • kaliza8 years ago
    nukuri banyamakuru namwe murakabya kuduha amakuru adatomoye kuki mutababaza neza tukamenya inkuru ngewe ndumuman 2 arko mfana film nyarwanda ndumva dusebya abagore niba umubyeyi nkuriya yifata agata abana akisangira umusore mubitumenyere turabisabye
  • doudou8 years ago
    uyu mugore ari hottttt! man
  • collin8 years ago
    !!!!!!!!!!! sifu tera umwana va kumagambo!!!!
  • gapira8 years ago
    yebabaweeeeee!!!! ni danger eric nizereko bitaribyo
  • david8 years ago
    ahubwo tubashyigikire kuko gukndana c noromal so nabuga nti naba star bacu kdi nubundi niba mwaracunze neza kwisi yose umustar ashaka undi mustar buriya ninayo mpamvu fabiora atakabaka numugabo usanzwe ngo byemere ,uko byamera kose ,arko nano nabastar nibarambana buriya ejo bizaba byahindutse hahhhhhhh?
  • bobe8 years ago
    nukuri isi ningome musengge cyane birimwisi
  • kakira8 years ago
    ahubwo fabiola numwana mwiza yagirango aka gatipe tukamenye
  • benither8 years ago
    ntubona ko mubigezeho mwarabitindanye kuko nabonye iriya photo kuva kera kuko ndumushuti wa fabiora rwose arimo kwikundira pablo ibyo nimpamo
  • load king8 years ago
    uyumutip arancanga ibibyose abikora gute yubitse umutwe kuriya nyamara nange ndamwishakira fb namushyire hasi cg tumugabaneeee lol!!!!
  • miss ob8 years ago
    fabiola rata wakunze agasore keza gasa nkagushushanyije kigumanire kuko uracyari muto ntampamvu yo kwisondeka naho abavuga ngo abana ?bareke ntibazi ikiza cyo kubana nuwo ushaka
  • nana8 years ago
    christa yakueangiza mwana fab.reka guta umwanya
  • jmv8 years ago
    umuntu utoza kungufu kurwego rwigihuguc yakiyandarika? agasenya ingi gutyo? nizereko leta igira icyo ibikoraho murwego rwoguhana iryo kosa
  • khamis8 years ago
    arko abantu murasetsa ubwo koko gukundana nikibazo?simbona impamvu rwose nonese mwebwe abo mukunda ko mutabatangaza? sha biragoye rwose kubinyumvisha
  • khamis8 years ago
    ubundise kuki aba aribo mwahisemo ko abastar bose baba bafite abakunzi???
  • karangire8 years ago
    ngewe mbana nababantu muri sinema arko ntarukundo barimo ahubwo umenya arugushaka kuvugwa mwitangaza makuru ndetse ndigukinana numwe muri film inzira yurupfu undi muri sakabaka arko ntibaganira ndetse iyo uvuganye numwe araguhakanira ngewe nsanga arimitwe!!!!!
  • 6 years ago
    Hey Fabiora, Do you remeber me? I'm Ineke. If you are Fabiora that i reme ber than you had a sister Mariamu. You lived a while by me and my family. I've fine thoughts about you. I hope that you rember me. Also i've pictures off this time.





Inyarwanda BACKGROUND