RFL
Kigali

Ese ubusabe bwa Bizimana Nello bufite ishingiro ku buryo Perezida Paul Kagame hari icyo aza kubukoraho? IKIGANIRO KIRAMBUYE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/08/2014 19:04
3


“Dore amashoti, dore amacenga, dore amakipe nanjye nkaba umufana,… Gura igodora rya Rwanda foam gur'igodora…,Ingeri no kubyina bigezweho…”, Izi ni zimwe mu mvugo zishingiye kwiyamamaza bikorwa zamamaye cyane mu Rwanda. Akaba ari nabyo benshi bibukiraho umuhanzi akaba n'umunyamakuru Bizimana Emmanuel Nello.



Bizimana Emmanuel Nello ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane kuri Radiyo Muhabura na Radiyo y’u Rwanda, cyane cyane akaba yari afite umwihariko mu gukora amatangazo yamamaza yanyuraga amatwi ya benshi.

nasm

Bizimana Nello

Mu gihe abantu benshi bibaza irengero ry’uyu mugabo, abandi bakavuga ko nyuma yo kuba umufana ukomeye w’ikinyobwa cya Primus cyaba cyaramurushije ingufu kikamuganza, Nello yongeye kugaragara mu itangazamakuru, ategura isabukuru ye y’imyaka 57 y’amavuko na 26 amaze mu bikorwa by’ubuhanzi.

Mu mpera z’iki Cyumweru dusoza tukaba twarahuye n’uyu mugabo kuri stade Amahoro aho yaganaga ku cyicaro cya Minisiteri y’Umuco na Siporo, gusaba inkunga kugirango igikorwa arimo ategura mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru ye kizagende neza. Aha akaba ari naho twahise tuganirira n’uyu mugabo agira byinshi adutangariza harimo no kuba asaba Perezida wa Repubulika kumusazisha neza nk’umuhanzi wagiriye igihugu akamaro.

Duhereye ku bikorwa bitandukanye arimo ateganya gukora kuri iyi sabukuru, uyu mugabo avuga ko yateguye ibitaramo n’amarushanwa y’umupira w’amaguru azaba kuva tariki ya 20 kugeza kuri 28 Ukwakira uyu mwaka.

Mu magambo ye ati “ Ntabwo mpuze ahubwo ndahugutse iyo umurozi akoroze akagutanga gupfa urazanzamuka. Ubu ndimo gutegura ibitaramo bizahuza abanyamuziki n’umupira w’amaguru ibitaramo 10 hirya no hino mu Rwanda hose bikazasozwa n’umupira w’amaguru. Ndimo ndatumira amakipe, natumiye Villa Sport Club y’i Bugande, Vital’O y’i Bujumbura mu Burundi, APR vs Mukura ndumva ari nazo zizabanza, Rayon Sport-Kiyovu, amakipe atandatu selon mon anniversaire.”

Ku bijyanye n'ahazava amikoro n’ubushobozi bwo gutegura iki gikorwa. Bizimana Nello akomeza agira ati “ Ni ukuvuga ngo ndimo kwandikira za Bralirwa, za MTN, Ameki color tuba turi kumwe, Rwanda foam ni uko, amazi ya Huye n’Inyange,..Abaterankunga burya iyo ufite ibitekerezo, ubwonko bukora neza, iyo usabye inkunga bakabona ikintu gifatika baragufasha! Ntabwo najya mu binyamakuru ngo mvuge ngo umushyitsi mukuru mu isabukuru yanjye ni umukuru w’igihugu, n’indera baravura icyo gihe naba nasaze iryo zina ntirikinishwa ariko no muri presidence najyayo nkasaba inkunga!”

Nyuma yo kugira igitekerezo nk’iki mu myaka ishize ariko ntabashe kubishyira mu bikorwa, ubu noneho uyu mugabo avuga ko nta kabuza yizeye ko bizaba. Ati “ Ibigango by’uwiteka iyo byakuzindukiye icyo ushaka cyose kirafutuka kigafatika kikaba. Ntabwo ndi umurokore ariko Imana ni imwe iyo uyibwiye rero ntabwo ijya itinda gutanga ibisubizo cyeretse abatayibwira.”

nahs

Bizimana Nello twamusanze arimo agana kuri MINISPOC, gusaba gutizwa stade n'ubundi bufasha

Bizimana Nello avuga ko muri ibi birori arimo ategurira abanyarwanda azanaboneraho umwanya wo guha igikombe cyangwa se ishimwe Perezida Paul Kagame.

Mu gusobanura impamvu yatekereje kugenera ishimwe Perezida Paul Kagame Bizimana Nello, mu magambo ye agira atiNi uko adahwema gushyigikira imikino n’imyidagaduro niba hariho CECAFA Kagame cup ibihugu bikaza bikitabira ni amafaranga ashora muri iyo mikino ariko njye naboneraho n’umwanya wo kumusaba n’abahanzi akabitaho cyane.Ntasubiza inyuma imikino n’imyidagaduro ariko hari urwego rugomba gushyigikirwa noneho mu buryo bufututse ndavuga abahanzi. Abahanzi cyera batwitaga ba Sagihobe none ubu abahanzi twabaye aba Star umuntu arahita bakavuga bati dore umu star waritwaga Sagihobe! Uzi kuva ku buSagihobe ukajya kubu star?”

Mu byifuzo byawe urifuza ko Perezida yagushyigikiraho iki?

Bizimana Nello: Njyewe ku giti cyanjye kumpa pansion kuko nderekeza mu zabukuru.

Urumva pansion yawe yaba igizwe ni iki? Inzu n’imodoka!

Urumva wasaba inzu iri mu kahe gace? Aho ariho hose ibibanza birahari ahantu hatuwe.

Niyo yaguha iy’icyumba kimwe nta kibazo? Oyaa no no! icyumba kimwe mfite abana bane? Ubwo se abana bane, nanjye na madamu twaba mu cyumba kimwe? Ni ikibazo nawe ntiyatinyuka kubikora ariko sinsabiriza ndavugisha la vrai verite ukuri kwanjye.

Abajijwe niba yaba azi neza ko Perezida amuzi ku buryo aramutse amusabye n’ubufasha yabumuha nk’umuhanzi azi, Bizimana Nello ahamya adashidikanya ko Perezida amuzi kuko amaze kumusuhuza inshuro ebyiri kandi uretse nawe akaba azi n’ibibazo by’abandi kandi adahwema kubisubiza.

Ati “ Njyewe maze gukora mu ntoki za Perezida wacu inshuro ebyiri. One(Ubwa mbere) namukozemo yaje kuri Radio Muhabura, Kigali yenda gufatwa hasigaye iminsi itatu, Two(Ubwa kabiri) mukora mu ntoki yarahiye kuri mandat ye ya mbere ni ukuvuga rero njye sinamwibwira aranzi rwose!”

Ariko wasanga ibikorwa byawe atabizi? Oyaaa, uretse n’ibyanjye nk’umuhanzi n’ibyabahinzi n’aborozi arabizi! Ubwo se…”

nas

Mu ntangiriro z'uyu mwaka Bizimana Nello yari yagaragaye mu gitaramo cya East African party yishimira Orchestre Irangira yari yatumiwe muri icyo gitaramo

Nonese Nello muri iyi minsi ukora iki?Uracyakomeje ubuhanzi no kwamamaza? Kwamamaza bisa nkaho byajemo akajagari. Abafaransa n’ubwo ntabakunda cyane, igifaransa cyabo ndakizi, baravuga bati pour mieux sauter, il faut reculer un peu, kugirango usimbuke neza usubira inyuma  gato

Ku bijyanye no kuba yarabaye imbata y’inzoga akibera umusinzi burundu nabyo Bizimana Nello yagize icyo abivugaho ariko atemeranywa nabamushinja ubusinzi gusa agashimangira ko kuva mu 1973 yari umunywi wa Primus

Abantu bamwe bavuga ko nyuma yo kwamamaza Primus byarangiye ikwitwariye, ubu wabaye umusinzi neza neza?

Bizimana Nello: Ubundi utararota ntabwo arotora inzozi, abanyita ibyo ng’ibyo hari ibyo nkora bo bashinzwe kundeba. So abanebwe bararebuzwa wowe ukikomereza ugakora

Ariko se ubundi ka manyinya ntugaceka? “Noneho nguhe blague(urwenya)? Primus nayinyweye Perezida w’u Rwanda yari Gregoire Kayibanda muri 1973 mu kwezi kwa kabiri yaguraga 47 ubu igeze kuei angahe?700Frw!”

Icyo gihe wanywaga zingahe ubu ikaziye uwayiguha wayinywa ukayimara?

Bizimana Nello: Icyo gihe nanywaga amacupa atatu! Ubu ntizinyobora nywa izo ncoboye bijyanye n’umufuka, ariko amacupa atandatu ndayamara.

Reba ikiganiro kirambuye gikubiyemo ibyo Bizimana Nero yatangaje birimo urwenya rwinshi

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yv9 years ago
    Nubwo yaragiye yasinze ahubwo byararangiye!age asindira ahandi arko!
  • 9 years ago
    disi nero byarivanze. uranyumvira koko
  • Taboura Buruhan4 years ago
    Mubyukuri iyinkuru ya Bizimana Em.Nello inteye agahinda pe Nubwo nari umwana ariko nange ayomajwi ye agira ati Doramakipe doramacenga nange nkaba umufana ndayibuka cyane kuri Radio Rwanda . ayomajwi yakurikirwaga namajwi ntekerezako yaba yari aya Rwakana Gaspard yagiraga ati Igitego cyakabiriii cyagezemooo gusa ayomajwi aho mperukira mu Rda yakoreswaga nkikirango cy'urubuga rwimikino kuri Radio Rda. bityo rero ni mumufashe rwose ubusabe bwe bugere kwa nyakubahwa perezida paul kagame wenda yamufasha kbs.





Inyarwanda BACKGROUND