RFL
Kigali

Ese koko umuhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star niwe uba ukunzwe kurusha abandi bose mu gihugu?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:17/09/2014 17:02
5


Muri iki gihe, muzika nyarwanda imaze gutera imbere ku buryo usanga abahanzi basigaye bakunzwe cyane imbere mu gihugu.Gusa ariko biragoye kumenya no kwemeza bidasubirwaho ko umuhanzi runaka ariwe ukunzwe kurusha abandi bose mu gihugu.



Mu Rwanda, habarirwa abahanzi batandukanye bakora injyana zitandukanye ndetse zinakubiyemo ubutumwa butandukanye.Ibi, ndetse n’ibindi nk’igikundiro,ubuhanga n’uburanga by’umuhanzi runaka biri mu bituma akundwa n’abantu benshi.Nyuma y’ibi, usanga buri muhanzi afite icyiciro cy’abantu runaka bamwiyumvamo kurusha abandi bitewe n’injyana aririmbamo ndetse n’imvugo n’amagambo biba bikubiye mu ndirimbo ze.

Mu mwaka w’2011, nibwo mu Rwanda hatangijwe irushanwa ryiswe Primus Guma Guma Super Star,aho mu byo ryari rigamije harimo kugaragaza umuhanzi witwa ko ariwe ukunzwe kurusha abandi bose mu gihugu.

Kuva aya marushanwa yatangira mu gihugu,byavugwaga ko mu gutoranya abahanzi 10 bagomba kuyitabira hakurikizwaga uko umuhanzi akunzwe mu gihugu hifashishijwe abanyamakuru n’abandi bafite aho bahurira na muzika n’ubwo mu riherutse hiyongereyemo icyiciro cy’abahanzi bashya bakizamuka.Aha,ntitwakwirengagiza ko mu gutoranya abahanzi bagomba kwitabira iri rushanwa hakurikizwa amabwiriza aba yashyizweho n’abategura iri rushanwa bivuze ko umuhanzi utabashije kujya mu bitabira rino rushanwa ataba akunzwe mu gihugu.

e

Aha,hari hagiye gutangazwa ko Tom Close ariwe wegukanye Primus Guma Guma Super Star I

Mu nshuro enye iri rushanwa rimaze kuba, ni kenshi hagiye habaho kutavuga rumwe ku bahanzi baba batoranyijwe mu bagomba kwitabira iri rushanwa aho bamwe bavuga bati runaka yari akwiye kujyamo abandi bati uriya ntiyari akwiye kujyamo.Hari n’aho hatavugwagaho rumwe ku muhanzi wabaga wegukanye iri rushanwa bamwe bavuga ko Atari abikwiye abandi bavuga ko abikwiye.

g

Ku nshuro ya kabiri,iri rushanwa ryegukanywe na King James

Ntawakwirengangiza ko abahanzi bajya muri iri rushanwa baba bakunzwe koko ariko kubera umubare ntarengwa w’abahanzi bitabira iri rushanwa ndetse na bimwe mu bigenderwaho mu kubatoranya usanga hari abahanzi batabasha kujyamo kandi nyamara nabo bakunzwe ku rugero rungana cyangwa ruruta urwa bamwe mu baba bagiyemo.

hff

Ku nshuro ya gatatu,iri rushanwa ryegukanwe na Riderman

Mu bindi bishobora gutuma umuntu yibaza niba koko umuhanzi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariwe ukunzwe kurusha abandi mu gihugu, harimo uburyo amajwi ahabwa agaciro.Aha, ntawe uyobewe ko abaturage aribo ba mbere bakwiye kugaragaza umuhanzi bakunda ari benshi ariko usanga muri iri rushanwa(iriheruka)amajwi yabo yarahawe agaciro ka 20%,andi 80% aharirwa akanama nkemurampaka.Aha umuntu akaba yakwibaza niba aka kanama ariko kagena umuhanzi ukunzwe cyane kurusha ba nyir’ubwite(abaturage).

ouyhu

Igikombe giheruka cyegukanwe na Jay Polly

Uko iri rushanwa ryagendaga rigaruka,niko amabwiriza arigenga ndetse n’ibyo abahanzi bagomba gukora byagendaga bihinduka biva ku kureba ukunzwe bijya ku kureba umuhanga kurusha abandi.Aha twavuga nko gushyira ingufu mu bitaramo bya live,kureba uburyo abahanzi bitwara ku rubyiniro,guha agaciro abakemurampaka agaciro karuta kure ak’abaturage(mu majwi) ndetse n’ibindi bidafite aho bihuriye no gushaka umuhanzi ukunzwe kurusha abandi.

Abategura iri rushanwa babivugaho iki?

Mu kiganiro na Bwana Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters ari nayo itegura aya marushanwa,yavuze ko bajya gutangiza iri rushanwa bari bagamije ahanini kuzamura ubushobozi bw’umuhanzi nyarwanda,kuzamura uburyo bwo kuririmba bw’umwimerere(live) mu bahanzi nyarwanda,ndetse no kumenyekanisha ibikorwa byabo bikagera ku bantu benshi.Mu bindi iri rushanwa riba rigamije,harimo gukuza umuco wo kurushanwa(competition),kureba uburyo umuhanzi azwi kandi akunzwe mu gihugu.

Umuyobozi wa EAP akomeza avuga ko iyo barebye umusaruro iri rushanwa rimaze gutanga ku bahanzi,basanga byose byaragezweho uko babyifuzaga.

Twabibutsa ko ubwo iri rushanwa ryatangiraga mu mwaka w’2011 ryegukanywe na Tom Close,mu w’2012 ryegukanwa na King James, mu w’2013 ryegukanwa na Riderman, mu gihe iriherutse ryo muri uyu mwaka wa 2014 ryegukanywe na Jay Polly.

Ntawahakana ko aba bahanzi bagiye begukana iri rushanwa bakunzwe n’abanyarwanda benshi ndetse banaryungukiramo byinshi ariko nanone umuntu yakwibaza niba koko biba ihame ko umuhanzi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariwe uba ukunzwe kurusha abandi muri rusange, cyangwa se niba ariwe uba ukunzwe hagendewe ku mabwiriza n’imitegurire y’iri rushanwa.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NGIRIMANA Eulade9 years ago
    Jay Poly
  • shema issa9 years ago
    muvandi jay ni umusaza kabisa
  • DAY-19 years ago
    IZABANJE MBERE ZARIMO AMARIGANYA,... NUBWO NTA KUNDA RIDERZZO ARIKO NIBURA KURI PROMOTION YE NIBWO HABAYEHO IKOSORA NAHO JAY POLLY NI UMUSAZA ARABIKWIYE
  • Rukuruzi9 years ago
    Hakabaye harabanje Jay Polly, Hagakurikiraho RiderMan cyokoze hakaza Tome Close ubu akaba aribwo bayihaye King James cg se bakamukuzaho kuko muri iyi minsi ntakintu ari gutangaza gishyushya twe abakunzi ba muzika...
  • 9 years ago
    jay ni uwa1 gsa super level ni yoye yabuzemo





Inyarwanda BACKGROUND