RFL
Kigali

Ese koko Safi ni umudivantisiti w'umunsi wa Karindwi? Ibi atangaza se niko bimeze?

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/07/2014 9:46
6


Kuri uyu wa mbere tariki 28 Nyakanga 2014; umunsi abayoboke b’idini ya Islam basorejeho igisibo cya Ramadhan, umusore Niyibikora Safi Madiba wo muri Urban Boys yagaragaye yiyambariye nk’Abasilamu mu gihe bisanzwe bizwi ko ari umuyoboke w’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.



Uretse uko kwambara nk’abasilamu, Safi ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakunze kuvugwaho gukunda agasembuye, ikinyobwa cya Primus kikaba ari kimwe mu binyobwa agaragara kenshi yinywera nyamara bizwi ko mu itorero abarizwamo kunywa inzoga bitemewe, aha bamwe bakibaza ko yaba yarahinduye ntabe agisengera muri iri torero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.

Ku munsi wo gusoza igisibo cya Ramadhan ni uku Safi yari yambaye

Ku munsi wo gusoza igisibo cya Ramadhan ni uku Safi yari yambaye

Safi we ariko ahamya ko ari umudivantisiti w’umunsi wa Karindwi, ndetse ngo ku isabato ajya gusengera ku rusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi i Nyamirambo. Ku bijyanye no kwambara nk’abasilamu, Safi avuga ko afite inshuti nyinshi z’abasilamu bityo akaba abikora ashaka kwifatanya n’izo nshuti ze ariko bitavuze ko ari umusilamu.

Safi ati: “Njyewe ndi umudivantisiti, ku isabato njya gusengera i Nyamirambo hariya hafi ya Rafiki. Naho kwambara nk’abasilamu kuri uriya munsi byo nabitewe n’uko mfite inshuti nyinshi z’abasilamu nkaba narashakaga kwifatanya nabo, ninayo mpamvu naguze iriya kanzu. Uretse ko n’ubusanzwe imyemerere y’abasilamu hari aho ijya gusa n’iy’abadive. Nkatwe dutangira isabato kuwa gatanu kandi nabo nibwo basenga”

Safi n'ubwo agaragara kenshi anywa inzoga, ngo ni umudivantisiti kandi arateganya kuzazireka

Safi n'ubwo agaragara kenshi anywa inzoga, ngo ni umudivantisiti kandi arateganya kuzazireka

Inyarwanda.com ibajije Safi icyo avuga ku kuba agaragara asoma ku gasembuye kandi bitemewe mu itorero asengeramo, Safi yadusubije agira ati: “Njyewe nsomaho gacye ariko ndashaka no kuzakareka burundu, njya nywaho ariko sinavuga ngo ndi umunywi w’inzoga cyane uretse ko ndimo no guteganya kuzireka”

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    WWW.afrifame.
  • jazil9 years ago
    nanjye nsomaho.nxazireka.biroroshye.kuzivaho abadivennda bemera.murabambere
  • vava 9 years ago
    ahhhhhh ntibakatubeshye ngo ni gacyeeee? ahaaaaa?
  • Bebe 9 years ago
    safi bakureke abana barakwemera
  • dinah9 years ago
    ntaribi pfa kuba mukunda
  • dinah9 years ago
    ntaribi pfa kuba mukunda





Inyarwanda BACKGROUND