RFL
Kigali

Ese koko kuririmba mu kabari bigabanyiriza abahanzi igikundiro n'agaciro?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/07/2014 10:02
2


Umwe mu basomyi b’uru rubuga aherutse kutwandikira atanga igitekerezo avuga ko abona kuba abahanzi nyarwanda basigaye bagaragara ahantu henshi kandi ku buryo bworoshye bituma abantu basa nk’ababarambirwa bityo ubwamamare bwabo bukagabanuka.Aha aribanda ku bahanzi baririmbira mu tubari.



Muri ubu butumwa,uyu musomyi agaruka ku buryo nko mu myaka 4 ishize iyo wumvaga ngo umuhanzi runaka yakoreye igitaramo ahantu runaka cyangwa yahaje gusa n’iyo yaba yitemberera abantu benshi barahururaga bakaza ku mureba ubona ko bamufitiye amatsiko menshi ndetse batizeye neza kuzongera kumubona imbona nkubone vuba.Aha atanga urugero ku muhanzi Meddy aho agira ati:”Ndahamya ko kimwe mu bintu byatumaga Meddy akundwa kandi agafatwa nk’umuhanzi wiyubashye ari uko atakundaga kugaragara ahantu henshi bigatuma duhora dushaka kumubona.”

Uyu musomyi akomeza avuga ko ari byiza muri iyi minsi haje ibikorwa byinshi biteza abahanzi imbere ndetse binabongerera agaciro ariko bo ugasanga ntibabibyaza umusaruro uko bikwiye ahubwo ugasanga nyuma bibaviriyemo ingaruka.Ukurikije agaciro n’uburyo bamwe mu bahanzi nyarwanda basigaye bazwi mu gihugu usanga basa nk’aho bo batarabimenya ngo bamenye uburyo babibyazamo umusaruro ahubwo ugasanga baritwara nk’abantu bakiri mu rugamba rwo gushaka kumenyekana.

Uyu musomyi aragira ati:Ndababwiza ukuri ko ibi bintu byaje byo kumva ngo umuhanzi runaka ukomeye hano mu Rwanda uyu munsi araririmbira muri aka kabari,ejo mu kandi,gutyo gutyo.Ndagira ngo tubwizanye ukuri,uramutse umubonye mu kabari urimo inshuro zirenga 5 wazitabira igitaramo cye ugatanga amafaranga 5000 byo kumureba kandi nyamara nzi ko muri week- end tuzahurira mu kabari runaka yaje kuharirimba?

Uyu musomyi akomeza avuga ko kuririmba mu kabari ku bahanzi bo mu Rwanda atabyanze ariko akongeraho ko bagomba kubyitondamo bakareba ako kabari bagiye kuririmbamo ako ari ko ndetse n’abantu bahari.Aha aragira ati:”Byaba bibabaje kumva ko niba nyir’akabari aguhaye ibihumbi 300 uri umuhanzi ukomeye uba ugomba kuririmbira abantu bahari uko baba bangana kose n’iyo baba ari batanu gusa.Iki ni ikibazo cy’uko benshi mu bahanzi nyarwanda basa n’abataramenya agaciro bafite.Ikibazo cya promotion(kumenyekanisha ibihangano byabo)cyarakemutse ahubwo basigaje kumenya uburyo bakwitwara nyuma yo kumenyekana uko babyifuzaga”.

Uyu musomyi arakomeza ati:Ubundi,umuturage usanzwe aba yumva umuhanzi ari umuntu wo ku rwego rwo hejuru ku buryo iyo amubonye gatatu cyangwa kenshi hafi aho aririmba mu kabari ko kwa runaka baturanye bituma bwa buhangange yamukekagaho bugabanuka ku buryo biba bigoranye ko yakwitabira igitaramo cye.Dore ko akenshi aba avuga ngo azamureba amwizaniye atiriwe ajya kwishyura amafaranga menshi mu gitaramo.

Asoza agira at:”Yego ntawakwirengagiza ko muri utwo tubari bahakura amafaranga ariko ayo mafaranga bakuramo hari ubundi buryo bwinshi bakoresha bakayarenza baramutse bashyize hamwe bakamenya agaciro k’ubwamamare bafite no kububyaza umusaruro”.

Ese wowe ubibona ute?Hari igitekerezo cyangwa inyunganizi watwandikira kuri e-mail ikurikira:

amakuru@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ibi bintu byo kuba abahanzi basigaye barara baririmba mu tubari bibatesha agaciro cyane..hanze ntibibaho
  • 9 years ago
    nibajye baza baducurangire ikibi nimuri ndagaswi





Inyarwanda BACKGROUND