RFL
Kigali

Ese Intwari Fred Gisa Rwigema ni muntu ki ?

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/02/2015 7:04
12


Fred Gisa Rwigema ni umwe mu ntwali u Rwanda rwibuka wagize uruhare runini mu kwibohora kw’abanyarwanda akaba ariwe wari uyoboye urugamba rw’inkotanyi ubwo zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya mbere Ukwakira 1990, ariko akaza guhita arugwaho bukeye bwaho.



Fred Gisa Rwigema yavutse tariki 10 Mata, 1957, avukira I Ruyumba ahahoze ari Komini ya Musambira, ubu ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba avuka kuri Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima, amazina yiswe n’ababyeyi be akaba yari Emmanuel Gisa.

Ku myaka 3 y’amavuko (mu 1960), nyuma y’intambara yo mu 1959 yakuye abanyarwanda benshi mu byabo, yahungiye n’umuryango we mu gihugu cya Uganda mu nkambi ya Nshungerezi. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 1976, yagiye mu gisirikare aho yinjiye mu mutwe w’ingabo zari iza Yoweli Museveni witwaga FRONASA (Front for National Salvation). Icyo gihe nibwo uwitwaga Gisa Emmanuel yahinduye amazina yitwa Gisa Fred Rwigema.

Muri uwo mwaka kandi, yagiye mu gihugu cya Mozambique yinjira mu mutwe w’ingabo wa FRELIMO warwaniraga ubwigenge bwa Mozambique ku gihugu cya Portugal. Mu mwaka w’1979, yinjiye mu mutwe w’ingabo wa UNLA (Uganda National Liberation Army), aho uyu mutwe ufatanyije n’ingabo za Tanzaniya bafashe umujyi wa Kampala maze batsinda Idi Amin wategekeshaga igitugu Uganda. Nyuma y’uko Idi Amin ahiritswe ku butegetsi agahunga, Uganda yafashwe na Milton Obote, maze Gisa Rwigema yifatanya n’umutwe w’ingabo wa Museveni witwa NRA (National Resistance Army) bafata ubutegetsi mu 1986. Nyuma y’uko NRA ya Museveni ifashe ubutegetsi, Rwigema yabaye uwungirije Minisitiri w’ingabo, ndetse afasha cyane guhashya inyeshyamba z’ubutegetsi bwavuyeho muri Uganda zashakaga kwigarurira igihugu.

URUGAMBA RWO KUBOHORA U RWANDA N'URUPFU RWE

Tariki ya mbere Ukwakira 1990, Fred Rwigema niwe wari uyoboye ingabo za FPR zari ziturutse Uganda ziteye u Rwanda mu rugamba rwo kurubohora. Ku munsi ukurikiyeho, Fred Rwigema yarasiwe ku rugamba ahitwa Nyabwishongezi  ubu ni mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Uburasirazuba ahita yitaba Imana, ibyo bikaba byaraciye intege ingabo za FPR. Nyuma y’urupfu rwa Rwigema wafatwaga nk’inkingi ya mwamba kuri uru rugamba, Paul Kagame niwe wahise amusimbura ku mwanya wo kuyobora ingabo kugeza azigejeje ku ntsinzi tariki 4 Nyakanga 1994. Fred Gisa Rwigema aruhukiye mu irimbi ry’intwali riherereye I Remera mu mujyi wa Kigali, akaba ari umwe mu ntwali zitangiye u Rwanda zihora zibukwa tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka, akaba ari mu cyiciro cy’intwali z’Imanzi.

Fred Gisa Rwigema yashakanye na Jeannette Urujeni ku wa 20 Kamena 1987 bakaba barabyaranye abana 2, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.

Source: Wikipedia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallaa9 years ago
    uri umugabo ndakwemera pee
  • ndumunyrda9 years ago
    imna iguhe iruhuko ridashira was pfura we
  • ndumunyrda9 years ago
    imna iguhe iruhuko ridashira was pfura we
  • Intagamburuzwa9 years ago
    yagize neza kutwitangira nabashoboye kurokoka ni inkotanyi tubikesha.bidutera ishyaka ryo gukunda urwatubyaye
  • Sasa9 years ago
    Nintwari tutazibagirwa mumitima yabanyarwanda lmana izaguhe iruhuko ridashira
  • Muhozi9 years ago
    IMANA IMWAKIRE MUBAYO
  • Murigo Noel9 years ago
    Imana imwakire mubayo tuzahora tumwibuka
  • 9 years ago
    imana izabiguhembera pe
  • me9 years ago
    Icyadushimisha nkabanyarwanda uwaduha ikigega kihariye cyokwerekana uruhare rwacu muguhagaciro umuryango wa Lt Fred gisa kubwurukundo yakunze igihugu Natwe bikagaragarira umuryango yasize murakoze nitukamwibuke gusa namutungo tumwongerera kko yakoze ibikomeye
  • 9 years ago
    hero never dies. u will remain the hero forever. rest in eternal peace
  • MP SAVE HOUSE7 years ago
    YEWE RWIGEMA NI INTWARI YISI YOSE GUSA IKIMBABAZA MU BASHINZWE INTWARI HABUZE NUWUBAKA MONIMA TUMWIBUKIRAHO,NJYE MFITE IGITEKEREZO TWAZAMWITIRIYE IKIBUGA CY'INDEGE GISHYA CYA BUGESERA CYIKITWA FRED GISA AIR PORT,MURAKOZE
  • Mukarukundo yvette5 years ago
    Ntayindi ntwari numvise yagusimbura uruhucyire mumahoro





Inyarwanda BACKGROUND