Hashize iminsi mike ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ritangaje abantu barindwi bagize akanama gafite inshingano zo guhitamo umutoza w’ikipe y’igihugu uzasimbura Steven Constantine wasezeye. Muri aka kanama gak.uriwe na Lee Johnson hakaba hagaragaramo abanyamakuru babiri Bagirishya Jado Castar na Jean Butoyi.
Ubusanzwe mu Rwanda abanyamakuru b’imikino n’imyidagaduro bafatwa nk’abavuga rikijyana ku bijyanye n’umurongo w’imikino mu gihugu ,ariko ahanini akazi kabo kagakorwa hubahirizwa amahame n’akamaro k’umwuga w’itangazamakuru aribyo kumenyesha,kwigisha ,gukora ubuvugizi no gushimisha abaturage.
Gusa hari benshi bibaza byinshi mugihe uyu mwuga wabangikanyijwe n’indi mirimo isa naho itandukanye nawo , Ese umunyamakuru unakorera Ministeri cyangwa se ikigo runaka ashobora gukora inkuru ivuga amakosa akorwa muri icyo kigo?Ese umunyamakuru yakora inkuru inenga inshuti ye magara? Ni gute se umunyamakuru yakora inkuru ivuga amakosa y’umuntu yagize uruhare rutaziguye mu kumushyira mu nzego zikomeye z’ubuyobozi kandi zifata ibyemezo?
Ibi ni bimwe mu bibazo byibazwa na benshi cyane cyane abakora mu mwuga w’itangazamakuru nyuma yaho kuri uyu wa mbere tariki ya 2, Werurwe 2015 aribwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje amazina y’abantu barindwi bazaba bagize akanama kagomba guhitamo umutoza w’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda (Amavubi ) mu minsi iri imbere. Mu batoranyijwenk’uko twatangiye tubivuga hakaba harimo abanyamakuru babiri b’imikino aribo: Bagirishya Jado Castar ukorera Radio10 ndetse na Butoyi Jean ukorera Radiyo na televiziyo y’u Rwanda.
Jean Butoyi
Gusa ibi bikimara gutangazwa, benshi mu banyamakuru n’abandi bafite aho bahurira n’imikino mu Rwanda ntibavuze rumwe ku buryo umunyamakuru ukora umwuga uzira amarangamutima yagira uruhare mu guhitamo umuntu azajya ahura nawe mu kazi ke ka buri munsi rimwe na rimwe anamubaza amwe mu makuru atamuvuga uko abyifuza.
Mpamo Thierry Tigos ni umunyamakuru wakoreye amaradiyo atandukanye ndetse akaba yaranakoze mu itangazamakuru ryandika, kuri we avuga ko nubwo umunyamakuru ahora mu bijyanye n’imikino, bidakwiye ko mu gihe agikora uyu mwuga yakagombye kuba agaragara mu bazahitamo umutoza. Mu kiganiro yagiranye na TV1 Tigos yagize ati " Yego abanyamakuru bashobora kumenya umutoza mwiza kuko baba basanzwe babikurikira,gusa mugihe bakiri abanyamakuru sinzi uburyo bazajya kuri micro cyangwa television bakagira icyo bavuga kuri uwo mutoza mugihe wenda atatsinze nyamara baragize uruhare mu kumushyiraho,ubwo byaba ngombwa ko babogama kandi nyamara ihame ry’itangazamakuru ritabyemera ".
Ku rundi ruhande Niyifasha Didas ni umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio Inkoramutima atangaza ko yatunguwe cyane acyumva ko abanyamakuru babiri bari mu bazatoranya umutoza, yagize ati “ Umuntu wakinnye umupira wakumva ko ngo umunyamakuru yitabajwe mu gutoranya umutoza nawe yaduseka cyane,sinzi niba Butoyi ubu wamubaza ko azi ibyikibuga neza, ntiyawukinnye ,nta hugurwa yabonye gusa kuri micro ni sawa ,ni kimwe na Castar,tumuzi nk’umutoza wa volley ball ,yewe no kuri micro abyitwaramo neza ,ariko mu mupira w’amaguru nta bundi bushobozi muziho, nabo nka bagenzi banjye baramutse banyumviye rwose ibi babivamo."
Bagirishya Jado Castar
Akanama kazatoranya umutoza w’amavubi kagizwe na Kayiranga Albert usanzwe ayobora komisiyo tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Yves Rwasamanzi ,uyu akaba ari umutoza ufitanye umubano mwiza na Ferwafa, Rudasingwa Rongin wabaye umutoza igihe kirekire na Kayijuka Gaspard wo muri minisiteri y’umuco na sport (MINISPOC).
Lee Johnson usanzwe ari directeur technique muri FERWAFA niwe ukuriye aka kanama kahawe inshingano zo guhitamo umutoza mukuru w'AMAVUBI
Aka kanama katangiye ku mugaragaro imirimo kuri uyu wa mbere aho katangiye kiga ku myirondoro y’abatoza basabye akazi ko gutoza ikipe y’igihugu,Amavubi.
Mu batoza basaga 42 banditse basaba gutoza amavubi ,muri bo hagaragaramo abamenyekanye cyane nka Raymond Domenech watoje Ubufaransa akabugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2010, umufaransa Patrice Neveu, Didier Gomes Da Rosa wagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sport kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Coton sport de Garoa n’abandi.
kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Werurwe 2015 biteganyijwe ko aka kanama kaza kujonjora abatoza bagomba kugaragara ku rutonde rwa nyuma (shortlist), ruzifashishwa mu guhitamo umutoza nyawe ubereye gutoza Amavubi.
Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bwite bya bamwe mu banyamakuru b’imikino hano mu Rwanda, tukaba tuyikesha umwe muri bo witwa Kayigamba Theophane.
Ese wowe nk’umusomyi, kuba aba banyamakuru bashyizwe mu kanama gashinzwe guhitamo umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru(AMAVUBI) initegura irushanwa rikomeye rya CHAN rizabera mu Rwanda, urabona bishobora kuzana izihe ngaruka nziza cyangwa mbi?
INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO