RFL
Kigali

Emma Claudine aramagana ibinyoma bivuga ko yatwitse umukozi we amuziza gusambana n'umugabo we

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/08/2014 15:05
4


Emma Claudine wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru kuri Radio Salus, aramaganira kure amakuru arimo gukwirakwizwa binyuze kuri whatsapp avuga ko uyu mugore yatwitse umukozi we wo mu rugo amuziza ko yamusanze asomana n’umugabo we, ndetse ibi binyoma bikemeza ko Emma Claudine n’umugabo we bafunze.



Nk’uko byemezwa na Emma Claudine, iyi nyandiko yaturutse ku kinyamakuru kitwa Rwandapaparazzi hanyuma igenda ihindagurwa, kuko mbere havugwagamo ko uwakoze ibi yitwa Mama Jamila ariko byagera ku mbuga nkoranyambaga bigahindurwamo ko ari Emma Claudine wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Salus.

Emma Claudine aramagana ibinyoma bimusebya ko yatwitse umukozi we

Emma Claudine aramagana ibinyoma bimusebya ko yatwitse umukozi we 

Iyi nyandiko ikwirakwizwa kuri Whatsapp iragira iti: “Mwaramutseho, igitondo cyiza kuri mwese. Inkuru ibabaje, ejo Emma Claudine yatwitse umukozi we wo murugo amutwikishije imbabura yari yafatishije agiye guteka. Yamutwitse asanze asomana n’umugabo we none bamufunze we n’umugabo. Ngo Claudine yari amaze igihe babimubwira ko umukozi aryamana n’umugabo we none yaramwifatiye”.

Ubusanzwe inkuru yabanje guca kuri Rwandapaparazzi yavugaga ko ibi byakozwe n’umugore witwa Mama Jamila ariko ntibasobanure aho byabereye ndetse ntibashyireho n’aho amakuru yavuye, ariko bagashyiramo ko babajije abaturanyi b’uyu Mama Jamila. Emma Claudine rero usanzwe nawe afite umwana witwa Jamila ndetse unazwi cyane kuri Radio Salus aho yumvikana buri saha avuga igihe, niwe waje kwibasirwa abantu babikwirakwiza bavuga ko ari we wakoze aya mahano.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Emma Claudine yatangaje ko nta n’icyamwemeza ko ababikwirakwije kuri whatsapp atari bamwe n’ababihimbye bakabyandika kuri Rwandapaparazzi, cyane ko nk’uko bigaragara nta gihamya ifatika ndetse ntiberekana aho bakuye aya makuru, mu gihe kandi hari n’aho bemeza ko baganiriye n’abaturanyi b’aho ibi byabereye.

Ibi byaje kuba amayobera nyuma y’uko Emma Claudine ahamagaye umuyobozi w’iki kinyamakuru uzwi nka VD Frank, hanyuma uyu akavuga ko uyu Mama Jamila uvugwa ari uwo mu gihugu cya Tanzaniya ndetse muri iyo nyandiko bagahita babyongeraho ko byabereye muri Tanzaniya, aha umuntu akaba yakwibaza aho babikuye ndetse n’uburyo baganiriye n’abaturanyi b’uwo Mama Jamila uri muri Tanzaniya.

Emma Claudine usanzwe ari umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’itangazamakuru ryigenzura, yatangarije Inyarwanda.com ko yabonye ibyo guhita arega iki gitangazamakuru byatinda mu gihe barimo kumwandagaza, ikindi kandi ngo n’ubusanzwe iki gitangazamakuru bari kukigaho kuko atari ubwa mbere gikoze amahano nk’aya yo guharabikana.

Fred Muvunyi uyobora iri shyirahamwe, we yatangarije Inyarwanda.com ko n’ubusanzwe iki kinyamakuru bakomeje kukihaniza kenshi bakibwira ko bazagifunga ariko kigakomeza gukwirwakwiza ibinyoma no guharabika abantu, ibi byose bikaba bikomeza kwiyongera ku isura mbi gifite kuburyo gishobora kuzafungwa.

Emma Claudine afite amategeko ashobora kumurengera

Emma Claudine afite amategeko ashobora kumurengera

Ku rundi ruhande ariko hari n’amategeko ahana ibyaha nk’ibi nk’uko twabitangarijwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Sup Mbabazi Modeste, akaba yadutangarije ko ibi ari ugusebanya mu ruhame bihanwa n’ingingo ya 288 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Iyi ngingo igira iti: “Umuntu wese, ku bw’inabi kandi mu ruhame, witirira undi igikorwa cyeruye gishobora gutesha uwo muntu icyubahiro cyangwa agaciro cyangwa gishobora kumusuzuguza mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bibaho”

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SHISHOZA9 years ago
    Uwo mudamu ntacyerekena ko ari we bashatse kuvuga kuko hari ba maman jamila benshi mu Rwanda. Ikindi ntibavuze aho iryo bararyabereye ngo tu menye ko ari mu Rwanda cyangwa hanze. Naho amazina arasa, wasanga atari Emma Claudine bavuga.
  • munyakuri9 years ago
    Jye nibaza abafite itangaza makuru munshingano zabo icyo bamaze kuko ikikinyamakuru nayobewe icyo kimaze gukwirakwiza ibihuha toujour
  • Ben9 years ago
    Claudine komera kdi abobantu bahagurukiye gusiga abandi ibara nabo gukurikiranwa kdi bagahanwa byintanga rugero kuko into bakora nugusenya umuryango nigihugu murine rusange.
  • Venuste9 years ago
    Umuntu nkuwo akwiye guhanwa .





Inyarwanda BACKGROUND