Umubiligi Eden Hazard ukinira ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza niwe wegukanye igihembo cy’ umukinnyi mwiza w’ umwaka gitangwa n’ ishyirahamwe ry’ abakinnyi babigize umwuga mu Bwongereza naho Harry Kane bari bahanganye yegukana icy’ umukinyi ukiri muto.
Eden Hazard yegukanye iki gihembo nyuma yo kugirana ibihe byiza n’ ikipe ye ya Chelsea akinira dore ko yayitsindiye ibitego 17 akanatanga imipira yavuyemo ibitego igera ku 10 yose, ari nabyo bigejeje Chelsea ku mwanya wa mbere ndetse ikaba ihabwa n’ amahirwe yo kweguka igikombe cya shampiyona.
Eden Hazard niwe wahawe igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi buri mwaka
Nyuma yo gutorwa nk’ umukinnyi mwiza w’ umwaka Eden Hazard yagize ati: “ Ndishimye cyane! Umunsi umwe ndashaka kuzaba umukinnyi mwiza cyane kandi icyo nakoze uyu mwaka ni ugukina neza. Chelsea yakinnnye neza cyane! Sinzi niba nari nkwiye gutsinda ariko ni byiza kuri jye. Ni byiza gutorwa n’ abakinnyi, bazi ibyerekeye umupira w’ amaguru. Nibyiza ndishimye cyane!”
“Turenda gutwara igikombe. Ubushize twarangije ku mwanya wa gatatu ariko ubu dufite amahirwe yo kwegukana igikombe.Ngerageza gutsinda ibitego byinshi kurusha umwaka ushize. Ku giti cyanjye nakinnye neza. Narahabaye kandi ntsinda ibitego by’ ingenzi, niyo mpamvu ndi umukinnyi mwiza.”
Ku rundi ruhande Harry Kane witwayeneza muri uyu mwaka w’ imikino ndetse akavugisha benshi byaje kurangira ahigitswe na Eden Hazard ariko yegukana igihembo gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu mwaka wose
Harry Kane yahawe igihembo cy' umukinnyi mwiza witwaye neza ariko akiri muto
Abagize ikipe y' umwaka mu Bwongereza
Harry Kane wahembwe nk' umukinnyi ukiri muto w' umwaka yari yaje agaragiwe
Frank Lampard n' umufasha we bari babukereye
David De Gea yahageze n' agahinda nyuma y' uko yari amaze kunyagirwa na Everton 3-0
Steven Gerrard na Phelipe bakinana muri Liverpool nabo bari babukereye
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO