RFL
Kigali

Eden Hazard ukinira Chelsea yegukanye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:27/04/2015 1:07
1


Umubiligi Eden Hazard ukinira ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza niwe wegukanye igihembo cy’ umukinnyi mwiza w’ umwaka gitangwa n’ ishyirahamwe ry’ abakinnyi babigize umwuga mu Bwongereza naho Harry Kane bari bahanganye yegukana icy’ umukinyi ukiri muto.



Eden Hazard yegukanye iki gihembo nyuma yo kugirana ibihe byiza n’ ikipe ye ya Chelsea akinira dore ko yayitsindiye ibitego 17 akanatanga imipira yavuyemo ibitego igera ku 10 yose, ari nabyo bigejeje Chelsea ku mwanya wa mbere ndetse ikaba ihabwa n’ amahirwe yo kweguka igikombe cya shampiyona.

Hazard joined Chelsea from Lille in 2012 and put pen to paper on a new five-and-a-half-year deal with the club in February

Eden Hazard niwe wahawe igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi buri mwaka

Nyuma yo gutorwa nk’ umukinnyi mwiza w’ umwaka Eden Hazard yagize ati: “ Ndishimye cyane! Umunsi umwe ndashaka kuzaba umukinnyi mwiza cyane kandi icyo nakoze uyu mwaka ni ugukina neza. Chelsea yakinnnye neza cyane! Sinzi niba nari nkwiye gutsinda ariko ni byiza kuri jye. Ni byiza gutorwa n’ abakinnyi, bazi ibyerekeye umupira w’ amaguru. Nibyiza ndishimye cyane!”

“Turenda gutwara igikombe. Ubushize twarangije ku mwanya wa gatatu ariko ubu dufite amahirwe yo kwegukana igikombe.Ngerageza gutsinda ibitego byinshi kurusha umwaka ushize. Ku giti cyanjye nakinnye neza. Narahabaye kandi ntsinda ibitego by’ ingenzi, niyo mpamvu ndi umukinnyi mwiza.”

Ku rundi ruhande Harry Kane witwayeneza muri uyu mwaka w’ imikino ndetse akavugisha benshi byaje kurangira ahigitswe na Eden Hazard ariko yegukana igihembo gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu mwaka wose

Harry Kane capped a tremendous breakout season by walking away with the Young Player of the Year award

Harry Kane yahawe igihembo cy' umukinnyi mwiza witwaye neza ariko akiri muto

The PFA Premier League Team of the Year for the 2014-15 season was announced ahead of Hazard being named Player of the Year

Abagize ikipe y' umwaka mu Bwongereza

Player of the Year and Young Player of the Year nominee Harry Kane arrives with partner Kate Gooders

Harry Kane wahembwe nk' umukinnyi ukiri muto w' umwaka yari yaje agaragiwe

Frank Lampard and fiancee Christine Bleakley arrive at Grosvenor House on Sunday evening

Frank Lampard n' umufasha we bari babukereye

Manchester United goalkeeper David De Gea appeared in a sombre mood as he arrived at the bash in Mayfair

David De Gea yahageze n' agahinda nyuma y' uko yari amaze kunyagirwa na Everton 3-0

Liverpool captain Steven Gerrard and team-mates Philippe Coutinho and Kolo Toure turned up together

Steven Gerrard na Phelipe bakinana muri Liverpool nabo bari babukereye

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Arabikwiye peee





Inyarwanda BACKGROUND