RFL
Kigali

DRC:Ku munsi wa 2 w’igeragezwa ry’urukingo rwa Ebola, abandi bantu 6 bayanduye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/05/2018 18:53
1


Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abandi bantu 6 banduye indwara ya Ebola,mu gihe uyu ari umunsi wa 2 w’igeragezwa ry’urukingo rw’iyi ndwara mu duce yagaragayemo. Kuri ubu abantu 27 nibo bamaze kwicwa na Ebola.



Kuva taliki ya 8 Gicurasi uyu mwaka wa 2018, igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agace k’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba mu ntara ya Equateur kibasiwe n’icyorezo cya Ebola.

Minisiteri y’ubuzima y’iki gihugu yatangaje ko abandi bantu 6 bapimwe bagasanganwa iki cyorezo, ubwo bari bagiye guhabwa urukingo. Aba bantu 6 biyongereye ku bandi 21 ,bose babaye 27 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyakubura muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri aba bamaze guhitanwa na Ebola harimo n’abaganga 2 banduriye mu butabazi.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ku bufatanye na leta y’iki gihugu ,mu duce twagaragayemo Ebola hatangiye kugeragerezwa urukingo rw’iyi ndwara ya Ebola. Ni urukingo rwitezweho kugabanyiriza abanyecongo ibyago byo kwicwa n’iki cyorezo.

Icyakora ku rundi ruhande inzego z’ubuzima ziracyafite impungenge zo kuba iki cyorezo cya Ebola gishobora gukomeza kwica benshi,nyuma yo kugera ku butaka bw’umujyi wa Mbandaka, umujyi ukora ku mugezi wa congo nawo uhura n’indi migezi yo mu bihugu bituranyi bya DRC nka Congo Brazaville ndetse na Repubulika ya Centr’Afurika.

Si ubwa mbere indwara ya Ebola yibasira DRC

Muri uyu mwaka wa 2018, ni inshuro ya 9, icyorezo cya Ebola kibasira DRC .Ni inshuro ya 4 kandi intara ya Equateur yibasirwa na Ebola nyuma y’umwaka wa 1976, 1977, na 2014. Icyakora mu myaka yose yatambutse iki cyorezo cyakumirwaga kitaragera mu bice by’imijyi,kuko Ebola ikunze kugaragara mu bice by’icyaro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Source:Time.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Izo nkingo nizo zibanduza kandi nicyo zakorewe n abazungu.mwa bantu mwe mwirinde abazungu,hari umuntu wanabibonye handitseho usa.ibyo bihugu byemerera abo bagome kugeragereza uburozi bwabo ku bana bacu kuko batitanga ngo abe aribo babigeragerezwaho? Za ebola,za sida,zaaaa abategetsi ba Afrika ni babk kweri





Inyarwanda BACKGROUND