Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 21/08/2014, ahagana saa kumi n’imwe nibwo umuhanzi Dr Jose Chameleone yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho aje mu Rwanda mu bitaramo bibiri bikurikiranye agomba kuhakorera mu mpera z’iki Cyumweru, ni ukuvuga kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu.
Ku kibuga cy’indege i Kanombe, Dr Jose Chameleone yahageze afite morale yo hejuru, aho yagendaga yifotoranya na bamwe mu bakunzi be bifuzaga kwifotoranya nawe bose ari nako aririmba mu ijwi riringaniye.
Dr Jose Chameleone i Kigali
Abakunzi be bamwifotorejeho i Kanombe. Chameleone akundwa n'abantu b'ingeri zose
Aba bari bishimiye gufotora Chameleone
Dr Jose Chameleone yanze ko batahana amafoto ye gusa, maze nawe yifashishije telefoni ye afotora abamufotoraga
Urukweto rwa Chameleone i Kigali
Imodoka yamuvanye ku kibuga cy'indege
Uretse Dr Jose Chameleon abandi bagomba gufatanya muri ibi bitaramo byateguwe na Konka, barimo umuhanzikazi Amani wo mu gihugu cya Kenya ndetse n’itsinda ry’abanyarwenya rya Amarula family nabo bamaze kugera mu Rwanda.Aba banyamahanga bakazaba bafatanyije nkandi n’umunyarwenya w’umunyarwanda umaze kumenyekana ku izina ry’Ambasaderi w’abakonsomateri ndetse na Jody Phibi.
Umuhanzikazi Amani nawe yageze i Kigali kuri uyu wa Kane mu gitondo. Aha yari avuye gukora ikiganiro kuri imwe mu mateleviziyo mu mujyi wa Kigali
Amarula family bakomoka i Bugande nabo bahageze
Tubibutse ko igitaramo cya mbere aba bahanzi bagomba ku gikuru kuri uyu wa Gatanu muri Kigali serena hotel, aho kwinjira ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10,000 na 15,000 mu myanya y’icyubahiro, naho igitaramo cya kabiri kikazaba kuwa Gatandatu i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha(Expo ground),aho kwinjira ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 2000 na 5000 muri VIP.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO