Umwe mu batoza bifuza akazi ko gutoza ikipe y’ igihugu Amavubi Didier Gomez Da Rosa arahamya ko yaba Raymond Domenech n’ abandi bahanganye ntawe umuteye ubwoba kuko we ari umutoza utsinda ndetse aho amaze gutoza hose akagenda atwara ibikombe kandi akaba azi umupira wo mu Rwanda
Didier Gomez Da Rosa yahoze atoza ikipe ya Rayon Sports ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga kera, gusa n’ ubwo ari mu bifuza kuba bahabwa gutoza ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda, ahanganye n’ abandi batoza bakomeye cyane ku isi harimo na Raymond Domenech wanatoje ikipe y’ igihugu y’ u Bufaransa
Didier Gomez Da Rosa aho ageze ahita atwara igikombe
Mu kiganiro kirambuye Didier Gomez Da Rosa yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko nta mutoza n’ umwe umuteye ubwoba
Didier Gomez Da Rosa yagize ati: “ Domenech n’ abandi bose ntawe unteye ubwoba na gato. Jye nzi neza cyane umupira wo mu Rwanda kandi no muri Afurika muri rusange.”
“Nabashije gutwara ibikombe 3 mu myaka ibiri gusa muri Afurika. Waba uzi undi mutoza wakoze nk’ ibyo muri abo bakandida? Ndi umutoza utsinda nshuti yanjye”
Didier Gomez Da Rosa ni umutoza ufite izina rikomeye hano mu Rwanda, yabashije guhesha igikombe cya shampiyona ya 2013 ikipe ya Rayon Sports itaragiherukaga yemwe itaranagiteganyaga kuko yari iri inyuma ku rutonde rwa shampiyona ariko Gomez abasha kuyiha igikombe atanafite abakinnyi bahagije
Domenech watoje ikipe y' igihugu y' u Bufaransa ari mubashaka akazi nko gutoza Amavubi gusa bishobora kutazoroha nibigera ku mushahara
Yajyanye ikipe ya Rayon Sports itari ifite abakinnyi bahagije kandi bakomeye mu mikino ya CECAFA yabereye i Drfour kandi abasha kwitara neza. Icyo gihe byageze aho abakinnyi nka Amiss Cedric bari bakigera ku kibuga cy’ indege bahise berekeza ku kibuga ndetse baranakina
Nyuma yaje kwerekeza mu ikipe ya Coton Sports de Garoua yo mu gihugu cya Cameroon, icyo gihe iyi kipe yari yaratangiye shampiyona yarakuweho n’ amanota ariko ibyo ntibyamubuza gutwara igikombe cya shampiyona. Yabashije kandi kugera kure mu marushanwa nyafurika ari kumwe n’ iyi kipe
Didier Gomez akundwa n' abanyarwanda batari bake
N’ ubwo yavuye mu Rwanda ariko yakomeje gukurikirana ruhago yo mu Rwanda cyane ko yagiye agaragaza ko akunda ikipe ya Rayon Sports we ahamya ko ariyo yamufunguriye amarembo yo kuba icyamamare muri Africa
Didier Gomez Da Rosa yabashije guhesha Coto Sports De Garoua ibikombe 2 mu mwaka umwe nyamara yaratangiye yaranakuweho amanota muri shampiyona
DORE URUTONDE RW’ ABATOZA BOSE BIFUZA GUTOZA AMAVUBI
Ese wowe urabona koko Didier Gomez Da Rosa ariwe mutoza wahzafasha ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda kwitwara neza ?
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO