RFL
Kigali

Didier Gomez Da Rosa aravuga ko nta mutoza umuteye ubwoba kuko we ari umutoza utsinda

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:27/02/2015 18:14
3


Umwe mu batoza bifuza akazi ko gutoza ikipe y’ igihugu Amavubi Didier Gomez Da Rosa arahamya ko yaba Raymond Domenech n’ abandi bahanganye ntawe umuteye ubwoba kuko we ari umutoza utsinda ndetse aho amaze gutoza hose akagenda atwara ibikombe kandi akaba azi umupira wo mu Rwanda



Didier Gomez Da Rosa yahoze atoza ikipe ya Rayon Sports ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga kera, gusa n’ ubwo ari mu bifuza kuba bahabwa gutoza ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda, ahanganye n’ abandi batoza bakomeye cyane ku isi harimo na Raymond Domenech wanatoje ikipe y’ igihugu y’ u Bufaransa

Didier Gomez Da Rosa aho ageze ahita atwara igikombe

Mu kiganiro kirambuye Didier Gomez Da Rosa yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko nta mutoza n’ umwe umuteye ubwoba

Didier Gomez Da Rosa yagize ati: “ Domenech n’ abandi bose ntawe unteye ubwoba na gato. Jye nzi neza cyane umupira wo mu Rwanda kandi no muri Afurika muri rusange.”

“Nabashije gutwara ibikombe 3 mu myaka ibiri gusa muri Afurika. Waba uzi undi mutoza wakoze nk’ ibyo muri abo bakandida? Ndi umutoza utsinda nshuti yanjye”

Didier Gomez Da Rosa ni umutoza ufite izina rikomeye hano mu Rwanda, yabashije guhesha igikombe cya shampiyona ya 2013 ikipe ya Rayon Sports itaragiherukaga yemwe itaranagiteganyaga kuko yari iri inyuma ku rutonde rwa shampiyona ariko Gomez abasha kuyiha igikombe atanafite abakinnyi bahagije

Domenech watoje ikipe y' igihugu y' u Bufaransa ari mubashaka akazi nko gutoza Amavubi gusa bishobora kutazoroha nibigera ku mushahara

Yajyanye ikipe ya Rayon Sports itari ifite abakinnyi bahagije kandi bakomeye mu mikino ya CECAFA yabereye i Drfour kandi abasha kwitara neza. Icyo gihe byageze aho abakinnyi nka Amiss Cedric bari bakigera ku kibuga cy’ indege bahise berekeza ku kibuga ndetse baranakina

Nyuma yaje kwerekeza mu ikipe ya Coton Sports de Garoua yo mu gihugu cya Cameroon, icyo gihe iyi kipe yari yaratangiye shampiyona yarakuweho n’ amanota ariko ibyo ntibyamubuza gutwara igikombe cya shampiyona. Yabashije kandi kugera kure mu marushanwa nyafurika ari kumwe n’ iyi kipe

Didier Gomez akundwa n' abanyarwanda batari bake

N’ ubwo yavuye mu Rwanda ariko yakomeje gukurikirana ruhago yo mu Rwanda cyane ko yagiye agaragaza ko akunda ikipe ya Rayon Sports we ahamya ko ariyo yamufunguriye amarembo yo kuba icyamamare muri Africa

 

Didier Gomez Da Rosa yabashije guhesha Coto Sports De Garoua ibikombe 2 mu mwaka umwe nyamara yaratangiye yaranakuweho amanota muri shampiyona

DORE URUTONDE RW’ ABATOZA BOSE BIFUZA GUTOZA AMAVUBI

Ese wowe urabona koko Didier Gomez Da Rosa ariwe mutoza wahzafasha ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda kwitwara neza ?

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tutu9 years ago
    hoya rwose bamureke ari kwiga gutoza yaje hano championa yacu iri feke nagende?
  • pupa9 years ago
    Ibyuvuga urabizi nimba yoga gutoza se akababishoboye nyabuneka abazi ibyakazi tugendera kubikorwa byumuntu cv
  • ernestine9 years ago
    Arabikwiye





Inyarwanda BACKGROUND