RFL
Kigali

Danny Vumbi yigeze kwiba inzoga ajya ku ishuri yasinze. Menya byinshi utari uzi kuri we

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/01/2015 18:43
6


Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi barimo kwigaragaza cyane muri iyi minsi nyuma y’aho akoreye indirimbo yitwa “Ni Danger” ndetse n'indi nshya yitwa "Baragowe",nyamara si umuhanzi woroshye ndetse n’amateka ye muri muzika ni maremare kuburyo n’ubwo benshi batari bamuzi ku giti cye, ari umwe mu bagejeje muzika nyarwanda kure.



danny

Ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa "BARAGOWE" inagaragaramo udushya, imbyino n'ubuhanga butari bucye, yagiranye na Inyarwanda.com ikiganiro kirambuye kibanze kuri muzika ye no ku buzima bwe bwite ndetse mu byaranze iki kiganiro hakaba harimo n’ibintu bisekeje dore ko akunda no gutebya cyane.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BARAGOWE" YA DANNY VUMBI

Inyarwanda.com: Abanyarwanda n'abakunzi ba muzika bakuzi nka Danny Vumbi, ariko se ubundi amazina yawe wiswe n'ababyeyi ni ayahe? Urubatse? Muri make uri muntu ki?

Danny Vumbi: Amazina niswe n’ababyeyi nitwa Semivumbi Daniel ndubatse ndi Papa w'abahungu  babiri.

Danny Vumbi n'umugore we n'abana babo babiri b'abahungu

Danny Vumbi n'umugore we n'abana babo babiri b'abahungu

Inyarwanda.com: Watangiye kuririmba ryari? Indirimbo yawe ya mbere washyize ahagaragara ni iyihe? Ni ryari? Wari ufite imyaka ingahe?

Danny Vumbi: Natangiye kuririmba muri 2002, indirimbo ya mbere nashyize hanze nari kumwe na Victor Fidele Koudou muri The Brothers  yitwa Ijambo ryawe

Inyarwanda.com: Hari abanyarwanda benshi bazi kandi bakunze cyane iryo tsinda rya The Brothers ariko batari bazi ko uri umwe mu bari barigize. Indirimbo za The Brothers zakunzwe cyane nk'iyitwa Ikirori, Bya bihe, Nyemerera n'izindi zose, muri izo uretse kuririmbana na bagenzi bawe hari izo waba waragizemo uruhare mu guhimba no kwandika?

Danny Vumbi: Mu by'ukuri 90% by'indirimbo za The Brothers ni njye wazandikaga kuko nari umwanditsi w'iyi groupe.

Inyarwanda.com: Hanyuma uhereye ku ndirimbo za The Brothers, ukagera no ku ndirimbo zose wakoze nyuma ku giti cyawe ko byumvikana ko utajya kure injyana ya Afrobeat, ubona kugeza ubu iyi njyana yawe ihagaze ite mu Rwanda? Ubona ute bagenzi bawe bakora iyi njyana nka Senderi, Mico, Kitoko, Uncle Austin n'abandi? Ninde ubona ubona uguteye ubwoba muri abo mu gihe mwaba muhanganira ibihembo bitandukanye?

Danny Vumbi: Muri iyi njyana nyafurika maze igihe nkora, aya mazina yose uvuze buri rimwe rifite umwihariko ariko Kitoko iyi njyana arayumva cyane!

Vicky, Ziggy na Danny Vumbi bari bagize The Brothers. Aha bari mu bukwe bwa mugenzi wabo Ziggy

Vicky, Ziggy na Danny Vumbi bari bagize The Brothers. Aha bari mu bukwe bwa mugenzi wabo Ziggy

Inyarwanda.com: Tugarutse ku buzima bwawe bwite, nk'umuntu wandikaga indirimbo z'urukundo nyinshi ukiri muri The Brothers, ni iyihe wanditse ufite ibyo ushaka kubwiramo umugore wawe mutarabana cyangwa se ukamutura amwe mu magambo ayigize?

Danny Vumbi: Yambi na Bya bihe nazihimbye  mukumbuye. Yambi nari maze iminsi 4 i Kampala mu gihe Bya bihe nayiririmbye mukumbuye bikabije kuko nari maze amezi 10 muri formation tutari kumwe. Indi ni Murasa nari namukoshereje arambabarira mugereranya n'urukundo kuko rurababarira.

 Danny ahamya ko we n'umugore we bakundana kandi bumvikana cyane

Danny ahamya ko we n'umugore we bakundana kandi bumvikana cyane

Inyarwanda.com: Mu bwana umuntu akora utuntu dutandukanye harimo n'udusekeje. Ni akahe kantu waba wibuka wakoze ukiri umwana gasekeje kuburyo nawe ubu iyo ukibutse utembagara?

Danny Vumbi: Hahaha mfite imyaka 9 nigeze kwiba ku nzoga ya Papa ndayigotomera cyane njya ku ishuri nasinze mwarimu antuma umubyeyi. Aha ndasaba ababyeyi bose gushyira kure y'abana ibiyobyabwenge n'ibisindisha!!!!!

Inyarwanda.com: Kuva watangira muzika, ni ikihe kintu cyakubayeho cyagukomereye cyane kurusha ibindi mu bijyanye no gukora umuziki?

Danny Vumbi: Amarushanwa yose nagiye njyamo ya muzika kuyakora ntibyangoraga; ariko kwinjira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star nayobewe uko bigenda kuko ntigeze njya no mu bajonjorwa!! Ikindi cyangoye ni ugutangira gukora umuziki njyenyine mu gihe nari menyereye muri The Brothers na bagenzi banjye.

Mu byagoye uyu mugabo harimo kuba akora iyo bwabaga ariko ntagaragare mu bahatanira Primus Guma Guma Super Star

Mu byagoye uyu mugabo harimo kuba akora iyo bwabaga ariko ntagaragare mu bahatanira Primus Guma Guma Super Star

Inyarwanda.com: Ni ikihe kintu wagezeho muri muzika ukishima cyane ukumva ko uryohewe no kuba uri umuhanzi?

Danny Vumbi: Natsinze irushanwa rya Never Again Rwanda muri 2004 ndetse n'irya gahunda ya hanga umurimo ryateguwe na MINICOM, aya yombi nayatsinze ndi uwa mbere mu Rwanda bintera imbaraga zo kwiyumvamo ko ntagomba kureka umuziki

Inyarwanda.com: Ibuka neza ukimenyana n'umugore wawe, ni ubuhe butumwa (sms) yaba yarakwandikiye ukumva urishimye cyane?

Danny Vumbi: Twakundanye mu w'2000 telefone zitarasakara n'ubwo njye nari nyifite; aho yayigiriye rero ubutumwa bwari bwaranyuze mu zindi nzira, ariko ndibuka akandiko yanyandikiye k'umuhondo anyifuriza umunsi mwiza wa mutagatifu Daniel, karanshimishije cyane pe!! Aho hari muri 2001.

Inyarwanda.com: Ni iyihe ndirimbo yawe waba uzi ko umugore wawe akunda cyane kurusha izindi? Hanyuma se mu bana bawe, ni iyihe ndirimbo buri umwe akunda cyane kurusha izindi?

Danny Vumbi: Bigenda bihindagurika ariko muri rusange bose bakunda Ni Danger, gusa madame akaba akunda cyane iyitwa Akateye. Umwana umwe witwa Ineza David ameze nkanjye kuko akunda iyo mba mperuka gusohora, kuri ubu yikundira Baragowe!

danny

 

Inyarwanda.com: Uretse kuba uri umuhanzi, ni akahe kazi kandi ukora? Ubifatanya ute se?

Danny Vumbi: Nabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye muri Apade na Apacope; mba umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu, ubu ndi umunyamakuru kuri Radio Authentique. Kubifatanya n 'ubuhanzi ntibingora kuko gucunga neza igihe biri mu byo nihatira guteramo intambwe iteka!

Inyarwanda.com: Mu bintu byinshi wakundiye umugore wawe, ni ikihe wamubonyeho cyiza atandukaniyeho n'abandi bakobwa wari uziranye nabo cyangwa bifuzaga kuba mwakundana kuburyo wahise wumva atagucika?

Danny Vumbi: Nari mfite ibyo ngomba kugenderaho 11 mu gushaka kwanjye, nakundanaga n'abakobwa bamwe bakagira 3/11;  5/11 gutyo gutyo ariko we namubonyeho  8/11 kandi igihe cyari kigeze mba ndavuze nti ''uyu ntiyancika" kandi koko kuva nkundanye nawe nshyizemo na mbere tutarabana ubu tumaranye imyaka 14 uyu ni uwa 15 kandi dutonganye inshuro 2 zose!

Inyarwanda.com: Hari abantu bakunda cyane indirimbo za The Brothers kuburyo bifuza ko mu bitaramo bimwe na bimwe cyangwa mu marushanwa atandukanye wajyamo wajya uzibaririmbira. Waba ubiteganya?

Danny Vumbi: Indirimbo za The Brothers buri wese ugize iri tsinda aba azifiteho uruhare rungana n'urwa mugenzi we, kuziririmba si ikibazo kuko ni izanjye nk'uko ari iza Ziggy cyangwa Vicky. Mu bitaramo bimwe na bimwe barazinsaba nkaziririmba yewe habaye n'irushanwa ritabibuza naziririmba nta kibazo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco9 years ago
    ....inshuro 2 zose!!!! U make me wanna...Komerezaho munywanyi wanje...I Like u..
  • cloclo9 years ago
    Courage Danny!!!
  • unknown9 years ago
    uri umugabo kbsa ukaba numuhanzi naherukaga kumva interview yuje ubwenge cyera abubu bose baba bavuga natangiye kuririmba ndi umwana ndirimba muri chorale kandi bose ugasanga banganga no kuririma
  • yoo9 years ago
    yego msaza
  • Mungarakarama Deo9 years ago
    Mu ngando i Gishari,muri KIE-Promotion ya 1 n'iya 2.Ni Rasta.Ukamenya ikinyarwanda cyane kandi warigaga imibare n'ubugenge.Mukomerezaho.
  • 9 years ago
    Courage dear.ko nta makuru ya la cienda ubahaye!!!





Inyarwanda BACKGROUND