RFL
Kigali

Danny Gaga (Ryangombe) yateye utwatsi ibyo kuba azagaragara muri filime Sakabaka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/07/2014 10:44
6


Mu minsi ishize byatangajwe ko abakinnyi ba filime Danny Gaga, Irakoze Fidelite ndetse na Liane Mutaganzwa baziyongera mu gice cya 2 cya filime y’uruhererekane Sakabaka, gusa Danny Gaga we yamaze kubitera utwatsi ndetse akaba yemeza ko atazi ibyo aribyo.



Ubwo Inyarwanda.com yamubazaga uburyo akazi kari kugenda aho ari gukina muri filime Sakabaka: nk’uko twari twabitangarijwe na Denis Nsanzamahoro, yabaye nk’aho aritwe tumuhaye amakuru y’iyo filime maze mu gutungurwa kwinshi ati: “ Wa mugabo we ntabwo nigeze njya muri Sakabaka rwose. Reka reka ntabwo nigeze nanahamagarwa mo.”

Danny Gaga

Danny Gaga ahubwo ari gukina muri filime Rwasibo ari nawe yitiriwe: niwe uzaba witwa Rwasibo

Ibi abihakanye nyuma y’uko Denis Nsanzamahoro ariwe muyobozi w’iyi filime yari aherutse kudutangariza ko Danny Gaga n’abakobwa 2 aribo Liane Mutaganzwa na Irakoze Fidelite bazajya muri iyi filime (SOMA INKURU YABYEMEZAGA).

Ubwo twamubazaga aho atekereza ko Denis yabikuye yagize ati: “hahah, icyo ni igihuha cy’ikinyoma cyane, kuko nta n’ubwo nzi iyo bigana...,wenda ashobora kuba afite gahunda y’uko azampamagara wenda mu bice bizakurikiraho ariko ntabwo yari yampamagara.”

Nyuma yo kumva ko Gaga atazi ibyo gukina muri Sakabaka byamuvuzweho, twagerageje kuvugana na Denis Nsanzamahoro ngo twumve imvano yabyo n’icyo abivugaho ntitwabasha kumubona dore ko telefoni ye igendanwa itari ku murongo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • soso9 years ago
    ni umu star azayikinemo
  • marthens9 years ago
    ari wowe wari kuzatuma nyireba. apuu sinkiyirebye.
  • shyaka yabess9 years ago
    NGe ndamugira ina yo kubireka
  • Eddy9 years ago
    Gaga plz uzakinemo kuko uri umuhanga sana ku bintu bya films uri mu bantu batuma nkunda Rwandan Movies.
  • marthens9 years ago
    icyakora untera ubwoba guhura nawe ninko guhura na Tea bag womuri Prison break.
  • kaka9 years ago
    nubwo ukina urumugome ariko rwose uzi gukina ndakwemera ,iyo uba urimo nanjye yari kuzashishikazwa no kuyigura kuko filme wakinnyemo akenshi nishyiramo ko ziba ari nziza rwose





Inyarwanda BACKGROUND