Mu gihe benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda rukora umuziki muri iki gihe bigaragara ko bashyira ingufu nyinshi mu kwigira no kwigana abahanzi bo mu mahanga, umuhanzi Daniel Ngarukiye we akomeje gushimangira no gushinga imizi mu buhanzi gakondo, aho ahamya ko atewe ishema no kuba Rujindiri cyangwa Sentore wo muri ibi bihe.
Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ndabakumbuye’, yahimbye agamije gutura umuryango nyarwanda uba mu mahanga(Diaspora) ndetse akaba ari nayo yitiriye album ye ya mbere, Daniel Ngarukiye yaboneyeho kudutangariza ko ageze kure ategura album ye, izaba ijana ku ijana ari album y’umuziki nyarwanda gakondo.
Mu mashusho y'indirimbo 'Ndabakumbuye', Daniel Ngarukiye aba acuranga INANGA
Ahereye kuri iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze mu buryo bw’amashusho, Daniel Ngarukiye yagize ati “ Ndabakumbuye ni indirimbo by’umwihariko natuye Diaspora nyarwanda aho bari hose ku isi, nkaba narayihimbye mu rwego rwo gusigasira umuco.”
Daniel Ngarukiye akomeza agira ati “ Nyuma y’iyi ndirimbo, ubu ndi gutunganya album yanjye kandi indirimbo ziyigize zikazaba ari gakondo nya gakondo kuko nifuza kuba Rujindiri w’ubu cyangwa Sentore. Album nirangira nzahita nyishyira hanze kandi ntizatinda kuko mu mpera z’uyu mwaka igomba kuba yarangiye.”
Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe ashingiye ubuhanzi bwe kuri gakondo y'umuziki nyarwanda
Tubibutse ko iyi album Daniel Ngarukiye arimo atunganya ari nayo album ye ya mbere agiye gushyira hanze, yayitiriye iyi ndirimbo yasohoye ‘NDABAKUMBUYE’, ikazaba igizwe n’indirimbo 10 harimo indirimbo zamenyekanye cyane nka Ikibungenge, Rubanguzankwaya n’izindi.
Reba amashusho y'indirimbo 'NDABAKUMBUYE'
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO