RFL
Kigali

Daddy Birori yitakanye u Rwanda ku makosa yarwirukanishije naho muri FERWAFA ho byateje bomboribombori

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/08/2014 7:24
6


Nyuma y’uko ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda isezerewe mu marushanwa y’amakipe y’ibihugu ku mugabane w’Afrika bitewe n’umukinnyi wabatijwe Daddy Birori, uyu mukinnyi aritakana u Rwanda akerekana ko ari rwo rwakoze amakosa, naho muri FERWAFA ho iki kibazo cyateje bomboribombori bamwe barirukanwa.



Nk’uko bigaragara mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, uyu mukinnyi wabatijwe Daddy Birori avuga ko yaje mu Rwanda nk’impunzi hanyuma yajya guhabwa ibyangombwa agahindurirwa amazina, we akavuga ko ibi atari we wabisabye ahubwo ko byose byabazwa ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane ko n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari rizi neza ko uyu mukinnyi yitwa Taddy Agiti Etekiama ariko rikamukinisha ku mazina yandi yabatijwe ariyo Daddy Birori.

Uyu musore aritakana u Rwanda akarushyiraho amakosa yose yatumye rwirukanwa

Uyu musore aritakana u Rwanda akarushyiraho amakosa yose yatumye rwirukanwa

Aha yagize ati “Navukiye mu mujyi wa Kinshasa, mpava mfite imyaka 6 nkurikiye umubyeyi wanjye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Bitewe n’intambara yahise itera, naje guhungira mu Rwanda ndetse mbona pasiporo yarwo ntangira gukinira n’ikipe y’u Rwanda guhera muri 2009, icyo gihe nari mfite na Pasiporo yo muri Kongo. Numva ko n’iyo haba hari ikosa ryakozwe, ubwo ryaba ryarakozwe n’ubuyobozi bwo mu Rwanda.”

Uyu mukinnyi wabatijwe Daddy Birori niwe wabaye intandaro yo gusezererwa kw'Amavubi

Uyu mukinnyi wabatijwe Daddy Birori niwe wabaye intandaro yo gusezererwa kw'Amavubi

Uyu mukinnyi ashyigikiwe n’umutoza w’ikipe asanzwe akirira muri Kongo ya Vita Club, uyu mutoza witwa Florent Ibenge nawe akaba yemeza ko u Rwanda ari rwo rwakoze amakosa ndetse hakanagaragazwa ibimenyetso bifatika. We yerekana ko atigeze anamenya mbere ko u Rwanda rukinisha Taddy Agiti Etekiama ku yandi mazina, kuko igihe cyose ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwamwandikiraga bumusaba uyu mukinnyi ngo aze mu ikipe y’igihugu, butamubwiraga ko bushaka Daddy Birori ahubwo bwamusabaga Taddy Agiti Etekiama, ibyo bikaba bivuga ko u Rwanda ari rwo rwamugezaga mu gihugu rukamwita andi mazina kandi ruzi neza amazina ye nyakuri.

Florent Ibenge utoza Vita Club ati: "Njye ntabwo banyandikiraga bambwira Daddy Birori, bari bazi amazina ye nyakuri niyo banyandikiraga bamunsaba"

Florent Ibenge utoza Vita Club ati: "Njye ntabwo banyandikiraga bambwira Daddy Birori, bari bazi amazina ye nyakuri niyo banyandikiraga bamunsaba"

Ikirego cyatumye u Rwanda rusezererwa hakikomereza ikipe ya Congo Brazzaville, cyerekanaga ko uyu mukinnyi afite imyirondoro myinshi itandukanye haba mu mazina ndetse n’amatariki y’amavuko aho hamwe bigaragara ko yavutse mu mwaka w’1986 ahandi bikagaragara ko yavutse mu mwaka w’1990, ibi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika CAF rikaba ryarabishingiyeho rivuga ko ari amanyanga rihagarika uyu mukinnyi by’agateganyo naho u Rwanda ruhita rusezererwa hikomereza Congo Brazzaville.

Ikibazo cyateje bombori bombori ikomeye muri FERWAFA bamwe batangiye no kwirukanwa

Nyuma y’uko u Rwanda rusezererwa, mu minsi ibiri gusa hatangiye kuvugwa urunturuntu mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse bamwe batangira kwirukanwa. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uwitwa Ngarambe Alfred wari “Team Manager” w’Amavubi ubu yamaze kwerekwa umuryango aho bivugwa ko yaba azira kumena amabanga ashobora gushyira mu kaga umuyobozi w’iri shyirahamwe Nzamwita Degaulle.

Umutoza ngo yaba yaranze kumukinisha ariko akabitegekwa na Nzamwita DeGaule

Umutoza ngo yaba yaranze kumukinisha ariko akabitegekwa na Nzamwita DeGaule

Uyu muyobozi hari amakuru yemeza ko ari we watumye u Rwanda rusezererwa kuko mbere y’uko umukino ubanza wahuje Congo-Brazzaville n’u Rwanda uba, n’ubundi Libya yari yareze u Rwanda kubera uyu mukinnyi ariko Libya ibura ibimenyetso bifatika. Mu mukino na Libya, Daddy Birori yari yitwaye neza kuko ari we watsinze ibitego 3 byose by’u Rwanda ubwo rwasezereraga Libya.

Gusa n’ubwo u Rwanda rwari rumaze gukomeza nyuma y’aho Libya ibuze ibimenyetso bifatika, hari amakuru yemeza ko umutoza w’Amavubi Stephen Constatine kimwe n’abandi bamwungirije bo batashakaga ko uyu mukinnyi yakinishwa ku mukino wa Congo-Brazzaville kuko babonaga bishobora gukomeza kubateza ibibazo, ubwo kandi icyo gihe ni nabwo Congo-Brazzaville yakusanyaga ibimenyetso ngo izahite irega u Rwanda mu gihe rwaramuka ruyitsinze ari nako byaje kugenda.

N’ubwo icyo gihe ariko abatoza batashakaga kumukinisha, icyo gihe Nzamwita Degaule uyobora FERWAFA we yaba yarategetse ko uyu mukinnyi yakinishwa hanyuma ibizaba nyuma we ubwe akazabyirengera. Uyu mukinnyi koko yaje gukinishwa maze bihita biviramo u Rwanda gusezererwa. Iri banga rero ry’uko Nzamwita Degaule ari we wategetse ko uyu mukinnyi akinishwa, bivugwa ko ryamenywe na Alfred Ngarambe wari Team Manager ndetse bikaba bivugwa ko yaba ari yo ntandaro yo guhita yirukanwa igitaraganya.

Nzamwita Vincent Degaule ngo niwe wategetse ko Daddy Birori yakinishwa akazabyirengera

Nzamwita Vincent Degaule ngo niwe wategetse ko Daddy Birori yakinishwa akazabyirengera

Hari amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya ko nyuma yo gusezererwa kw’Amavubi, muri iri shyirahamwe ibintu bitameze neza ndetse hakaba hahora haba amanama ngo harebwe icyakorwa ngo bajurire n’ubwo mu bigaragara amahirwe yo gutsinda asa n’agerwa ku mashyi, cyane ko na Daddy Birori ubwe atemera kuvuganira u Rwanda ahubwo akerekana ko ari rwo rwamukoresheje amakosa.

Minisitiri Joseph Habineza nawe yasanganijwe ikibazo ndetse Degaule ashobora kwirukanwa

Mu muhango w’ihereranyabubasha hagati ya Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Joseph Habineza na Minisitiri ucyuye igihe Mitali Protais, abanyamakuru babajije ikibazo cy’uko hari byinshi mu byo Nzamwita Degaule akora bidashimisha abanyarwanda, aha Minisitiri Joseph Habineza akaba yaradutangarije ko niba uyu mugabo adakunzwe cyangwa atishimiwe, azaganira n’abakozi b’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru hanyuma Inteko rusange yamushyizeho ikaba yanamukuraho.

Minisitiri Habineza yemeje ko Nzamwita Degaule ashobora gukurwaho n'Inteko rusange

Minisitiri Habineza yemeje ko Nzamwita Degaule ashobora gukurwaho n'Inteko rusange

Aha kandi Minisitiri Habineza akaba yaranadutangarije ko ibyabaye ku Rwanda bikwiye kuba isomo, cyane ko nawe yamaganye ibyo kubatiza abanyamahanga amazina y’ikinyarwanda ngo bakunde bakine, aboneraho no gutangaza ko umunyamahanga uzaza akunda u Rwanda kandi ashaka kurukinira, azasaba ubwenegihugu nk’uko amategeko abiteganya kandi akagumana amazina ye kuko ntaho byanditse ko kuba umunyarwanda bisaba kugira izina ry’ikinyarwanda.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallas9 years ago
    Daddy ibyo avuga nibyo nibo bakoze amakosa nibamureke ararengana pee!!! Degoulle naveho nubundi kamunaniye
  • 9 years ago
    ariko abanyarwanda kuki tudashyira hamwe? abantu bose bihaye Degaulle ngo bigende gute? dushake uko tubivamo neza maze igihugu cyacu gikomeze gutera imbere....
  • 9 years ago
    nzamwita wese ki
  • XY9 years ago
    NIBASESE FERWAFA,KDI BAGABANYE UMUBARE WA BANYAMAHANGA.
  • che9 years ago
    Finalement uyu mukinyi ashobora kuba arengana rwose.
  • the truth 9 years ago
    woya degaule naveho rwose bur umuntu uvuzwe nabantu bangana kuriya aba aribyo inteko niterane irebe igikwiye!





Inyarwanda BACKGROUND