Ikipe ya Chelsea yatsindiye ku kibuga cyayo ikipe ya Manchester United igitego 1-0 ihita irusha Arsenal iyikurikiye amanota 10 , bityo yongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona aho isabwa nibura gutsinda imikino ibiri igahita igitwara.
Hari ku munsi wa 33 wa shampiyona ya Premier League aho ikipe ya Manchester United yari yasuye Chelsea ku kibuga cya Stamford Bridge. Mbere y’umukino nibwo umutoza wa Manchester United, Van Gaal yari yatangarije abanyamakuru ko abona byose bigishoboka ndetse ko ikipe ye nayo iri muzihatanira igikombe nubwo ikipe ya Chelsea ibarusha amanota.
Eden Hazard yinjiza igitego rukumbi cyatumye ikipe ye ibona amanota 3
Hazard yishimira igitego hamwe na Didier Drogba
Abakinnyi ba Chelsea bishimira igitego cya Hazard
Ku munota wa 38 nibwo Eden Hazard yatsinze igitego nyuma yo guhererekanya neza na mugenzi we Osacar.Mu gice cya mbere ikipe ya Chelsea yarushije ikipe ya Manchester United gukina neza no guhererekanya umupira.
Umuherwe Roman Abramovich(ufunze igipfunsi) ,nyiri ikipe ya Chelsea yishimira igitego cya Hazard
Mu gice cya kabiri nibwo abasore ba Van Gaal utoza Manchester United babaye nkabakangutse bakina neza nubwo ntacyo byatanze ngo babe bakwishyura igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere. Umukinnyi Juan Mata wari wagarutse mu ikipe yahoze akinira ntiyabashije kwigaragaza cyane ngo agira icyo ahindura.
Habura umunota umwe ngo umukino urangire nibwo umukinnyi wa Manchester United Ander Herrera yigushije mu rubuga rw’amahina ashaka penaliti gusa umusifuzi Mike Dean aba yamuteye imboni amuha ikarita y’umuhondo. Umukino ukaba warangiye ari 1 cya Chealse bituma ihita igira amanota 76 irusha ikipe ya Arsenal iyikurikiye amanota 10 ,kugeza ubu yo ifite amanota 66, Manchester United yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 65, Mnachester City ya 4 izakina ku munsi w’ejo ifite 61.
Mu mafoto,uko umukino wagenze
Drogba wa Chelse ahanganye na Ashley Young
Ivanovic na Marouna Fellaini
Wayne Rooney yisanze afashwe na 3 ba Chelsea
Drogba yerekanye ko agishoboye gukina
Umutoza Jose mOurinho wa Chelsea yereka abasore be uko bakwiriye kwitwara mu kibuga ngo begukane amanota 3
Falcao acenga Zouma wa Chelsea
Abakinnyi ba Mnachester United ntibagiye bishimira ibyemezo byafatwaga n'umusifuzi Mike Dean
Van Gaal n'umwungiria we Ryan Giggs nabo ntibishimiye ibyemezo by'umusifuzi
Eden Hazard yari atsinze icya 2, kigarurwa n'igiti cy'izamu
Sir Alex Ferguson(wambaye amataratara) wahoze atoza Manchester United nawe yakurikiye uyu mukino
De Gea ,nyezamu wa Manchester United yagiye akuramo imipira ikomeye
Fellaini arahoza umupira, nyezamu Courtois banakinana mu ikipe imwe yigihugu y'Ububiligi aramucungira hafi
Juan Mata wakinaga n'ikipe yahozemo ahanganye na Cezar Azpilicueta
Nibi byageze aho bizamo, Osacar yicaye ku mutwe wa Luke Shaw
Fabregas yaje gukina yambaye ikimukingira isura(Mask)
Uko indi mikino yo ku munsi wa 33 yagenze
Crystal Palace 0 - 2 West Bromwich Albion
Everton 1 - 0 Burnley
Leicester City 2 - 0 Swansea City
Stoke City 2 - 1 Southampton
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO