RFL
Kigali

Chameleone yakwepye ibyo gushyingura umuhungu wa Juliana Kanyomozi

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2014 9:19
4


Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere Joseph Mayanja uzwi nka Doctor Jose Chameleone, yakwepye inshingano zo kwifatanya n’abandi mu gutegura imihango yo gushyingura umuhungu wa Juliana Kanyomozi uherutse kugwa mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya azize indwara ya Asima.



Nk’uko bigaragara, abahanzi batandukanye muri Uganda bakoze ihuriro kuri Whatsapp (group) ari naho bapangiraga bungurana ibitekerezo by’ukuntu bafatanyiriza hamwe gutegura imihango yo gushyingura uyu mwana wa mugenzi wabo w’umuhanzikazi Juliana Kanyomozi, gusa Chameleone we yaje guhita abivamo ku mpamvu itaramenyekana.

Jose Chameleone yaje gukwepa iyi group ya Whatsapp

Jose Chameleone yaje gukwepa iyi group ya Whatsapp

Nk’uko byatangajwe n’umwe muri aba babitegura, yavuze ko iyi group ya Whatsapp yari yashyizweho ngo horoshywe ihanahana ry’amakuru kuri iyi kipe y’abategura iyi mihango, gusa Jose Chameleone akaba yaratunguye abandi ubwo we yahitaga ava muri iri huriro n’ubwo impamvu yabikoze itaramenyekana.

 Harakibazwa impamvu uyu muhanzi yaba yarakwepye izi gahunda

Harakibazwa impamvu uyu muhanzi yaba yarakwepye izi gahunda

Uyu muhungu wa Juliana Kanyomozi wapfuye kuri iki cyumweru gishize tariki 20 Ntakanga, biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa gatatu tariki 23 Nyakanga, imihango yo kumushyingura ikazabera mu rugo iwabo ahitwa Matuga, aho hakaba ari mu rugo rwa papa we, uyu akaba yarahoze ari umukunzi wa Juliana bakanabyarana uyu mwana watabarutse afite imyaka 11 y’amavuko, ari na we mwana rukumbi wa Juliana Kanyomozi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUGISHAKRISS9 years ago
    docterjosekamirion.nawenagira,ibyangonawe,uzamutabara.
  • 9 years ago
    to ur baby boy
  • 9 years ago
    sorry July may his soul rest in peace
  • 9 years ago
    ntabyonarenzaho gusa utaranigwa agaramwe agirangwi jururirihafi uyumusi nuyumwana ejo nuwa Manja saw yari MADBA PATRIC





Inyarwanda BACKGROUND