Bosenibamwe Aimé ni umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, uretse kuba ari umuyobozi uzwiho umurava mu kazi ke gasanzwe, agaragara nk’umuntu w’umunyembaraga n’umurava udasanzwe nk’uko bikunda kugaragara mu bikorwa by’umuganda cyangwa se ibindi bikorwa by’amaboko abayobozi bagiramo uruhare.
Hari abayobozi benshi bahagarikira abaturage mu mirimo itandukanye y’amaboko bakayibakoresha ariko kuri Bosenibamwe we ni ikinyuranyo, kuko ahubwo hari n’aho abaturage bagaragaza ubunebwe ariko we ntacike intege ndetse ntanabasiganye ahubwo akabyikorera, iteka imbaraga ze n’umurava agaragaza mu mirimo y’ingufu bikaba bitangaza benshi.
Uyu muyobozi ubusanzwe ugaragaraho imbaraga cyane cyane mu bikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi n’ubworozi, n’ubusanzwe nibyo yize ndetse abifitemo impamyabumenyi ihanitse. Ni umugabo wubatse, afite umugore n’abana batanu. Amaze imyaka 5 ayobora Intara y’Amajyaruguru, mbere yaho akaba yarayoboraga akarere ka Burera gaherereye muri iyo ntara. Mu bindi yakoze harimo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyahoze ari Intara ya Kibungo ndetse yanakoze muri MINAGRI, mbere yaho akaba yaranabaye umwarimu.
Bosenibamwe Aimé agaragaza umurava ukomeye mu mirimo y'amaboko
Rimwe mu mabanga uyu muyobozi akoresha kugirango agire imbaraga n’umurava, harimo gukora imyitozo ngororamubiri n’ubwo adakunda kubona umwanya wayo munini cyane. Akaba anakunda umupira w’amaguru dore ko uretse kuba afana ikipe ya Musanze abereye umuyobozi w’icyubahiro, anafana ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza ahamya ko akunda cyane.
Irindi banga kuri uyu muyobozi, ni ugusenga kuko ahamya ko we n’umuryango we mu byo bashyira imbere harimo amasengesho, cyane ko umugore we ayobora Korali yo mu itorero ry’Ababatista mu Rwanda yitwa Holebu, gukorera Imana bikaba ngo bimufasha mu kuzuza neza inshingano ze nk’umuyobozi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO